00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amazina Abanyarwanda bita agaragaza ko batemera ko bashobora kwigira

Yanditswe na

Innocent Muvuna

Kuya 2 August 2014 saa 02:59
Yasuwe :

Amenshi mu mazina ya Kinyarwanda abamo ukwiheba, ukutizera ejo hazaza, ukutiyizera muri rusange. N’ubwo abantu bamaze gukangukira umurimo no kumva ko udakoze utabaho hari benshi batariyizera.
Abenshi mu Banyarwanda bemera ko ejo hazaza hagenwa n’Imana gusa, ko bo nta ruhare bafite. Ni cyo gituma amazina bita arimo kwiheba kubera impungenge baba bafite z’ejo.
Utiriwe ushakisha cyane, ugafata izina nka Harerimana cyangwa Habyarimana, uhita ubona ko hari Abanyarwanda benshi bataye icyizere (…)

Amenshi mu mazina ya Kinyarwanda abamo ukwiheba, ukutizera ejo hazaza, ukutiyizera muri rusange. N’ubwo abantu bamaze gukangukira umurimo no kumva ko udakoze utabaho hari benshi batariyizera.

Abenshi mu Banyarwanda bemera ko ejo hazaza hagenwa n’Imana gusa, ko bo nta ruhare bafite. Ni cyo gituma amazina bita arimo kwiheba kubera impungenge baba bafite z’ejo.

Utiriwe ushakisha cyane, ugafata izina nka Harerimana cyangwa Habyarimana, uhita ubona ko hari Abanyarwanda benshi bataye icyizere muri bo ku buryo bahebeye urwaje, cyangwa se bahebeye Imana nk’uko bajya babivuga.

Iyo ubyaye umwana ukamwita Harerimana (amazina y’ubwo bwoko ni menshi, ni uko gusa ari ryo mfashe), cyangwa se Hatangimana, bivuga ko wamurera cyangwa se utamurera, wamwitaho cyangwa utamwitaho, ni uw’Imana ni yo izamurera, ni na yo izamukuza (Hakuzimana), ni yo izamutunga (Hatungimana). Ni ukuvuga ko nawe (wowe) ubwo, wakora utakora wabaho (Hakorimana).

Uruhare rw’amadini…

Imyumvire nk’iyi yo kutiyizera yazanye n’umwaduko w’amadini, kuko mbere yo kuza kw’abazungu abantu bariyizeraga, n’urupfu ntibarutinyaga. Umuntu yabagaho kubera umuryango, yumvaga umuryango uzamurerera naramuka apfuye, ubutwari ni bwo yashyiraga imbere. Amazina nka Rwasamirera, Nyirinkwaya, Ruvugabigwi n’ayandi; abayazi neza batubwira ko ari amazina y’intambara, y’uburwanyi. Niyo cyera bitaga abantu.

Abayoboke benshi b’amadini ariho ubu bafite imyumvire yo kwizera Imana gusa, ibindi byose bikazakemuka. Ni na byo amazina y’ubu yerekana nk’uko twabivuze, imbaraga z’umuntu, ibikorwa bye bikaba bifite uruhare ruke mu iterambere rye.

Uruhare rw’urupfu n’umunsi warwo

Imyemerere y’amadini yazanye kandi n’ubwoba bw’urupfu. Abanyarwanda benshi bemera ko umuntu yandikiwe umunsi wo gupfa adashobora kurenga. Umuntu nyamara nta munsi wo gupfa agira, kuko imibereho ye ishobora gutuma yongera iminsi ye yo kubaho cyangwa ikagabanuka. Ubwo rero twavuga ko umuntu ari we wigenera umunsi.

Nyamara ndabaha urugero: Bamaze iminsi batubwira ko icyizere cy’ubuzima cyiyongereye mu myaka icumi ishize kikava munsi y’imyaka 40, kikajya hejuru ya 60. Ni ukuvuga ko abantu batari bafite icyizere cyo kuzarenza imyaka 40 biyongereyeho iyindi 20.

Abana bapfaga bataragera ku myaka itanu bagabanutse ku gipimo kinini cyane, bivuga ko urupfu barwimye umwanya.

Imyumvire izana iterambere/iterambere rihindura imyumvire

Abantu bashobora kubijyaho impaka ndende, ariko ikintu cya mbere gishobora kukuzanira iterambere ni imyumvire ifungutse, kudatinya gufata icyemezo mu gihe cya ngombwa, kwiyemeza guhangana n’ingaruka. Iterambere na ryo rishobora gufasha guhindura imyumvire ariko si buri gihe.

Amazina akwiye muri iki gihe...

Mujyambere, Majyambere, Rutijana: aya mazina ari mu cyerekezo cyiza cyo kubaho no kwigira, kuko arimo ubushake bwo gutera imbere no kutaba umunebwe.

Kavakure: iri zina n’ubwo rishobora kwibutsa amateka mabi y’uryitwa, cyangwa y’uwaryise, ariko ryerekana ko umuntu ashobora kuva habi, kure, akagera aheza akoresheje ubushake n’imbaraga ze.

Muri rusange rero amazina ashobora kwerekana ko umuntu yifitiye icyizere cyangwa yihebye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages