Nubwo abantu bose batabona cyangwa ngo bafate ibintu kimwe, ariko hari ibyiza binyuranye u Rwanda rumaze kugeraho, ndetse mu gihe gito, ku buryo abavuga cyangwa abandika bagenda babigarukaho kubera agaciro bifite cyangwa se kubera ko ari ishingiro ry’ibindi byiza bitandukanye Abanyarwanda bagenda cyangwa bazakomeza kugenda bubakiraho.
Tutirengagije ko hari undi ushobora kubibona ukundi, muri iki gihe tubona ibi bikurikira muri byinshi bitera cyangwa bigahesha ishema u Rwanda n’Abanyarwanda:
* Ingabo z’Igihugu n’Abapolisi b’u Rwanda
Uretse inshingano zabo z’ibanze, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu, nko kurengera ubusugire bw’u Rwanda no kurinda umutekano muri rusange, imbere mu gihugu cyacu Abanyarwanda bitabazwa henshi mu bikorwa byo kugarura cyangwa kurinda amahoro hirya no hino ku Isi.
Mu myitwarire no mu mikorere yabo tuzi ko bahora bashimwa n’amahanga kubera ubuhanga, ubunyamwuga, ubwitange n’umurava mu byiza byinshi bakora.
* Amahoro n’umutekano mu gihugu
Kubera ubuyobozi bwiza ndetse n’abashinzwe umutekano bose, ku buryo bw’umwihariko, Abanyarwanda, abagenda mu Rwanda n’ibyabo birangwa n’umutekano.
Kuba u Rwanda rurangwa n’amahoro n’umutekano ntabwo ari ibivugwa cyangwa ngo bibonwe n’abarutuye gusa, n’abahagenda bibonera neza ko igihugu kigendwa amanywa nijoro umuntu ntacyo yishisha. N’iyo hagize ugerageza kuba yabangamira uwo mutuzo, abashinzwe umutekano ku buryo bw’umwuga basubiza vuba byose kuri gahunda.
* Ubushobozi bwo kubasha kwikura mu bibazo by’ingutu
Hifashishijwe ubuhanga n’ubushobozi bibaranga, Abanyarwanda ubwabo bashoboye kwikura mu bibazo benshi babonaga nk’ibizasenya burundu u Rwanda nk’igihugu. Muri ibyo twavuga nko guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kubohora igihugu, gucyura impunzi, kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda biciye mu butabera bwunga, Gacaca, n’ibindi.
* Guteza imbere abari n’abategarugori
Kurwanya ihezwa ry’abategerugori mu myanya y’ubuyobozi no mu nzego zinyuranye zifata ibyemezo mu gihugu, ndetse no guteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ni imwe muri gahunda zitaweho mu Rwanda kuva hajyaho Guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Kubera ko imvuga ariyo ngiro, dufashe urugero nko mu Nteko Ashinga Amategeko y’u Rwanda (Umutwe w’Abadepite), hashize igihe kitari gito igihugu cy’u Rwanda kiri ku mwanya wa mbere ku si mu bihugu bifite umubare munini w’Abadepite b’igitsina gore.
* Uburezi bw’ibanze kuri bose
Nta gihugu cyashobora gutera imbere kititaye ku burezi bw’abenegihugu bacyo, kandi uburezi bw’ibanze ni ishingiro ry’ubundi bwose.
Kubera ko ubu igihugu cyacu gifite ubuyobozi bushishikajwe n’iterambere ry’Abanyarwanda bose ntawe uhejwe (ibi bikaba bitandukanye n’uko ibintu byari bimeze ku butegetsi bwa Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri), kwiga amashuli abanza n’ayisumbuye ntawe bitageraho mu bagomba kwiga. Ibi rero bikaba bitanga icyizere ku iterambere rusange ry’u Rwanda mu bihe biri imbere.
* Kwita no kurengera ibidukikije
Guha agaciro no kurengera ibidukikije tuzi ko ari imwe mu nkingi zituma abantu bashobora kugera ku iterambere rirambye (sustainable development). Igihugu cy’u Rwanda rero ubu, muri rusange kigaragaza intambwe ikomeye mu kurengera ibidukikije. Ingero zifatika muri uru rwego ni nyinshi, ariko twavuga gusa nko kurengera ingagi ziba mu ishyamba ry’ibirunga. Umuhango wo “kwita izina” ingagi witabirwa n’abantu baturutse mu mpande zinyuranye z’isi kandi bigatuma igihugu cyacu kirushaho kumenyekana neza.
Muri make, hagamijwe kubungabunga ibidukikije, twavuga kandi nka gahunda yo guca ikoreshwa ry’amasashi ya palasitiki, kumenya kurengera ibiyaga, inzuzi, imigezi n’ahantu hanyuranye kubera uruhare hafite mu kubungabunga isano n’ubwuzuzanye bw’ibidukikije binyuranye, n’ibindi.
* Isuku ya Kigali
Ntabwo umuntu yakwirirwa avuga byinshi kubyerekeye isuku iranga Umujyi wa Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, kuko ari kimwe mu bintu ugeze i Kigali wese ahita abona.
Mu rwego rw’isuku, abanyamahanga banyuranye usanga kenshi bafata Kigali nk’urugero rukwiye gukurikizwa na benshi mu bihugu bitandukanye.
* Imishinga n’ibikorwaremezo by’agaciro kanini
Hari imishinga inyuranye u Rwanda rwagiye rutangira abantu batari bake bakabona ari nk’inzozi zidashobora kuba impamo, nyamara kubera ubushobozi, kwitanga no kwiyemeza kw’Abanyarwanda barangajwe imbere n’abayobozi b’intwari bakagera kubyo bifuza. Urugero rufatika ni nko gushobora kubyaza umuriro w’amashanyarazi gaz methane yo mu kiyaga cya Kivu.
Mu bindi bikorwaremezo by’intangarugero twavuga nka Kigali Covention Centre, imwe mu nyubako zikomeye zimaze guha indi sura Kigali, imihanda myiza inyuranye n’ibindi tutarondora ngo tubirangize.
* RwandAir
Mu gihe gito, ikompanyi nyarwanda yo gutwara abantu n’ibintu hakoreshejwe inzira y’ikirere, RwandAir, imaze kuba intangarugero mu zikora neza kandi zikagaragaza kugira icyerekezo gihamye. Nta Munyarwanda ukunda igihugu cye udaterwa ishema no kubona indege z’u Rwanda ziba gahuzamahanga. Kuba Rwandair ikora neza bituma uyibonye cyanwa akayikoresha agira, byanze bikunze, uko atekereza cyangwa afata u Rwanda rw’ubu kandi mu buryo bwiza. Ubu ikaba yerekeza hirya no hino ku isi, mu minsi mike iratangira no kogoga ikirere cy’u Burayi na Amerika.
* Tour du Rwanda
Isiganwa ku magare ribera mu Rwanda, uretse ko rimaze iminsi rigaragaza ubuhanga bw’Abanyarwanda, ariko rinatuma u Rwanda rumenyekana neza hirya no hino kubera ko ryitabirwa n’abantu banyuranye.
Kuba rihuruza amahanga ni kimwe mu bigaragaza icyizere abantu bafitiye u Rwanda nk’igihugu gifite isura nshya kandi kigendwa, nyamara mu myaka 23 ishize haratembaga imivu y’amaraso.
Mu gusoza iyi nyandiko, twavuga ko mu magambo ahinnye twifuje kuvuga kuri bimwe mu bintu ubu dushobora gufata nk’ibyerekana ishusho nyayo igihugu cy’u Rwanda gifite kubera ingamba nziza zifatwa n’ubuyobozi bw’igihugu n’ibikorwa by’agaciro kanini bimaze kugerwaho mu gihe gito. Ndabizi ko ari byinshi, ntawarondora.
Hejuru ku ifoto : Umwanditsi w’igitekerezo, Dr. Gasana Sebastien,
Umwarimu muri Kaminuza ya Gikirisitu y’u Rwanda (CHUR)



















TANGA IGITEKEREZO