00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese amasomo Loni ikura mu bibi bikorwa henshi ku isi ni nde uzayashyira mu bikorwa?

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 5 May 2015 saa 06:28
Yasuwe :

Hirya no hino ku isi hakomeje kugaragara ibikorwa bibangamiye uburenganzira bwa muntu ndetse rimwe na rimwe bikanavutsa benshi uburenganzira bwo kubaho.

Ibi bibera mu maso n’amatwi y’abategetsi bakomeye ku isi nyamara bikarangirira aho, ari na yo mpamvu se bamwe bibaza bati “Ese ko bikomeje gutwara ubuzima bwa benshi, amasomo bitanga ni nde uzayashyira mu bikorwa?”

Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni bumwe mu bwicanyi ndengakamere bwabaye mu kinyejana cya 20, kandi mbere y’uko ikorwa, bamwe mu bategetsi baciye amarenga nyamara ntihagira igikorwa.

Itangiye gukorwa uwari umunyamabanga mukuru wa Loni, umunyamisiri Boutros Boutros Ghari, yasabye ko zimwe mu ngabo zabungabungaga amahoro mu Rwanda (MINUAR) zava byihuse ku butaka bw’u Rwanda nk’uko uwari uziyoboye, General Romeo Dallaire yabitangaje.

Uretse ibyabaye mu Rwanda mu 1994 na mbere yaho, u Burundi na bwo bukomeje kugana mu mazi abira, ndetse hatagize igikorwa igihugu gishobora guhinduka umuyonga, cyane cyane umurwa mukuru Bujumbura.

Abasaga 11 bamaze kuhasiga ubuzima amahanga arebera, amaradiyo atambutsa amajwi, amateleviziyo akongeraho amashusho y’abaturage baraswa n’abapolisi ku mugaragaro.

Ibi biraba kandi mu gihe amahanga adahwema kwihanangiriza Perezida Nkurunziza, amusaba kubahiriza Itegeko Nshinga n’amasezerano ya Arusha.

Ubwo ku wa 4 Gicurasi hapfaga babiri mu bigaragambyaga mu Mujyi wa Bujumbura, umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’amahanga muri USA yari muri Kenya aho wakwambuka igihugu kimwe gusa ukaba uri i Burundi; nyamara yari mu bikorwa byo kwishimana n’ icyana cy’inzovu nk’ uko amafoto yashyize ku rukuta rwe ku rubuga nkoranyambaga Twitter abyerekana.

N’aho Koffi A.Anan wahoze ari umunyamabanga mukuru wa Loni ariko wari unafite inshingano zo kubungabunga amahoro muri Loni ubwo jenoside yakorwaga; yaranditse ati: “Jenoside yakozwe mu Rwanda ikwiye kudusigira kwicuza kw’iteka ryose n’agahinda kadashira”;

ubwo hari tariki 7 Mata 2015 ubwo u Rwanda rwinjiraga mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubu rero ntawe utakwibaza uzabasha gushyira mu bikorwa amasomo ubwicanyi buhitana inzirakarengane buhora busiga, abanyapolitiki bagasaba imbabazi bavuga ngo ‘ntibizongere’ cyangwa se ntibanazisabe.

@samkwizera28


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages