00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese koko hari Indangabihe zitiriwe abirabura?

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 March 2015 saa 10:46
Yasuwe :

Umuntu nyamuntu agomba kurangwa n’Igenamigambi rihoraho. Gahunda yose akora ikaba igomba kuba iteganyijwe. Ese koko abirabura bafite uburyo bwihariye mu kugena no kubahiriza igihe?

Niba hari ikintu cy’igiciro gikomeye kuri iyi si dutuyeho, ni igihe. Bamwe bati : Time is Money, abandi bati "Le temps perdu ne revient jamais", ibi bikaba bisobanuye ko igihe kigereranywa n’Ubukungu, kandi ko iyo kiramutse giciyeho ntikibyazwe umusaruro ukwiye, kongera kukibona bidashoboka.

Kera iterambere ritarasakara mu bantu, hari uburyo twifashishaga ibimenyetso by’ibihe, nko kureba ikirere, izuba, ukwezi n’inyenyeri, ibicucu by’ibiti cyangwa gutakaza no gutoha kw’amababi yabyo, ukaba wamenya wenda ko ibihe by’ihinga byegereje. Inkoko y’isake yabika haba mu ijoro cyangwa ku manywa ukamenya uti nshishirije bishobora kuba ari saa cyenda z’ijoro.

Aho iterambere riziye, havutse amasaha, za mubazi z’igihe (Chronomètre) Iteganyabihe, tutibagiwe n’irindi koranabuhanga ryagiye ryiyongera uko bukeye uko bwije, ngo riyobore abantu kumenya neza igihe.

Umunyarwanda yaciye umugani ati « Bazirunge zange zibe isogo. Ubu intambara abanyafurika turwana, ni iyo kugerageza kutikuraho amaboko, kuko bigaragara ko byatunaniye. Umuntu akiyumvisha ko nta kintu kizima gishobora kumuturukaho. Hari indwara mbi yokamye abanyafurika, by’umwihariko Abanyarwanda, yo kwisuzugura cyangwa rimwe na rimwe kwikuza (Complexe d’Infériorité ou de Supériorité).

Kumva umuntu yishyiramo ko indangabihe zikorwa n’Abazungu. Kumva ko igihe cyagenwe haba ku bwumvikane cyangwa se itegeko, gishobora kongerwa cyangwa kigahinduka burundu, bigendeye ko turi abirabura.

Abantu bati : Amasaha y’Abirabura ntaragera, turaba tujya mu nama, n’izindi gahunda zitandukanye. Inama ishobora kuba iteganyijwe saa yine zuzuye, abakayigiyemo bati turenzeho amasaha 2 cyangwa 3 yahariwe Abirabura ! Ibyo murumva atari ukwitesha agaciro?

Ubu byamaze kuba nk’ihame mu bantu, ko abazungu baturusha ubwenge!

Ibi ntawabyemera ko baturusha ubwenge, usibye ko jye mbona baturusha ubucakura, kandi bakaba ari abantu bitwararika Igenamigambi ry’igihe kirekire cyane (Planification à long terme), ubundi bakirinda kwisuzugura.

Nk’ubu benshi mu batuye isi bamaze gufata akamenyero ko gukora amasaha 24 kuri 24.

Nk’iwacu mu Rwanda, ukabisikana n’Abantu bakubwira ko bagiye muri Pause (Ikiruhuko), ko bagaruka mu Kazi nibiba ngombwa!

Ukongera ugahura n’abandi bakakubwira bati: Turahunga iriya mvura ishotse, turagirango itadutsinda mu Kazi, reka tuyugame mu rugo inzira zikigendwa, iby’akazi ntutubaze! Hari n’imvugo igira iti : Nugakora uyu munsi ukakarangiza ejo uzakora iki ko wihaye kukamara?

Ibi byose bigaragaza ko akazi tutagaha agaciro gakwiye, cyane cyane dushingiye ku gihe.

Nk’ubu dufate urugero rw’Ibihugu duturanye, iyo ushatse icyo kurya, kunywa cyangwa icumbi, amasaha ayo ari yo yose, byose biba biri ku murongo.

Iyo hari gahunda ifatika, abantu kubera kubaha umurimo n’igihe, barasimburana. Iyo urebye neza igihe ni ubuzima. Nk’ubu Umwana uvutse yandikwa mu gihe kitarenze iminsi 15. Iyo arengeje icyo gihe atanditse mu Irangamimerere, Urukiko ni rwo rufata umwanzuro wo kuburanisha ba nyirawe kugirango cya kibondo gihabwe uburenganzira bugikwiye. Iyo utekereje igihe ndetse n’amafaranga bihatakarira, urashoberwa. Ingero ni nyinshi zitwereka uburyo tutazi kugendana n’igihe.

Mu buzima, iyo hatabayeho gahunda yo kugendana n’igihe, ku buryo cyangizwa ku bushake mu bidafite umumaro, cyane cyane hitwajwe imvugo idahwitse y’uko hari amasaha agenewe twebwe abirabura cyangwa Abanyafurika, Iterambere twifuza kugeraho rizaba hobe ibinsize.

Mu bikorwa byose biranga imibereho y’Abantu, iyo hatabayeho gucungana n’igihe, iteka usanga umusaruro w’ikivi twusa ugerwa ku mashyi.

Tukaba tugomba guhindura imyumvire ituganisha ku kwishyiriraho indangabihe zitiriwe abirabura, kuko bitugiraho ingaruka zitari nziza.

Igihe kikaba kigeze, ngo mu bitekerezo byacu twese nk’abitsamuye, duhanaguremo iby’uko hari Indangabihe zagenewe abazungu, ku buryo zigomba gutandukana n’iz’abirabura.

Twese Imana yaturemye idufitiye umugambi umwe, ikongera ikagira iti « Niwikuraho amaboko, ukabura ubwenge bwo kubyaza umusaruro ibyiza byose naguhayeho umunani, nzakunagura uhinduke rubanda », ngo iyo utiyigishije, Isi iba irekereje ngo ikwigishe.

Mugobokanshuro Ephrem


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages