00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese koko mu Rwanda rwo hambere ntibambaraga?

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 24 August 2022 saa 07:43
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi:Hashize iminsi inkuru zicicikana hirya no hino, aho bamwe bashinja abandi kutambara bikwije, uwagurukanye umutanyu bakavuga ko ariwe wayamaze, ni umwari washyikirijwe ubutabera ngo bumuhamye icyaha cyo gukora ibikozasoni mu ruhame.

Ari Polisi y’u Rwanda yamufashe ikamushyikiriza ubugenzacyaha, ifite uruhande ruyishyigikira ko ibyo yaoze ari byo bidakwiye imyitwarire nk’iriya ku munyarwandakazi byongeye ukiri muto. Abandi bakitsa bavuga ko uwo mwari yarenganye, kuko ni uburenganzira bwe bwo kwishimisha mu myambarire ye.

Igice cya gatatu ari na cyo cyiganjemo n’abanyabwenge bafite akayihayiho ku mateka y’u Rwanda, ni bo bashimangiye ko nta cyaha yakoze cyamuhanisha kuko n’ubundi mu Rwanda rwo hambere batambaraga, n’iyo bambaraga bambaraga utubindo dukingira ikibuno n’imyanya y’ibanga gusa, ahandi hejuru hagasigara hatambaye, kandi nta cyo byahungabanyaga mu gihugu.

Aha niho hatera kwibaza ikibazo cy’ingorabahizi niba koko mu Rwanda rwo hambere batarambaraga.

Nubwo bose basizanira kuri izo mpaka z’urudaca, banaburiye igisubizo, nta wuyobewe ko hari imyambarire mwihariko w’ahantu aha n’aha. Iyo uri mu cyumba cyawe wenyine hari uko wambara, iyo usohotse mu cyumba ugiye mu mbuga hari uko wambara, iyo ugiye kwiyuhagira hari uko wambara, iyo ugiye muri pisine hari uko wambara, iyo ugiye gukina umupira hari uko wambara n’iyo ugiye mu birori hari uko wambara n’ibindi.

Bivuze ko bidakwiye ko umwambaro wambara uri mu cyumba cyawe wenyine, uwujyana mu isoko kuko atari uwaho, umwambaro wambara ugiye koga muri pisine, utawambara ugiye mu birori.

Hakurikijwe imitekerereze y’abantu bahuje inkomoko, umuco ni urwunge rw’ibitekerezohame, abantu bahuje igihugu n’inkomoko bemeranyaho bakabigenderaho mu minsi yo kubaho kwabo kose.

Ibyo bitekerezohame ari na byo biremye umuco w’igihugu, usanga n’ubundi biba bisaranganyijwe mu bintu byinshi bijyanye n’ubuzima bw’abenegihugu n’igihugu cyabo. Haba mu mibereho n’imibanire, haba mu bubanyi n’amahanga, mu mutekano, mu buhinzi n’ubworozi, mu myemerere, mu myidagaduro, mu mihango, imigenzo n’imiziro n’ibindi.

Muri urwo rwunge rw’ibitekerezohame, harimo n’uko bagennye uko bagomba kwambara, bakabyemeranyaho, kandi bikabanyura ku buryo bigaragara ko ntawe bibangamiye kuko bose babyemeranyijeho, ubirenzeho akaba atatiye uwo muco.

Iyo usuzumye amateka y’imibereho y’Abanyarwanda mu muco wabo, nta wigeze yambara ubusa, cyane cyane ababayeho mbere y’ikinyejana cya 17, imyenda itaraduka ku ngoma y’umwami Yuhi Mazimpaka.

Abanyawanda barambaraga, ntibambaraga ubusa nk’uko benshi bakunze kubivuga. Imyambaro babaraga yari ukubiri, ni ukuvuga imyambaro igaragarira amaso (Les habits physiques) n’imyambaro itagaragara (Les habits philosophiques).

Iyo myambaro yose yarabambikaga ku buryo nta we bigaragara ko yambaye ubusa. Aha ni ho benshi bibabera amayobera kuko hari amafoto menshi ndetse n’abahamya bariho mu bihe byo hambere bemeza ko bambaraga utubindo gusa.

Imyambaro bambaraga igaragarira amaso

Imyambaro igaragarira amaso bambaraga, ahanini yabaga ikomoka ku mpu z’amatungo bororaga n’iz’inyamaswa babaga batsinze mu muhigo. Hari n’iyo bakoraga bifashishije ibisigazwa by’ibihingwa cyangwa se ibishishwa by’ibiti.

Ubukannyi mu Rwanda rwo hambere, ni bwo bwari buhatse uruganda rukora imyambaro y’Abanyarwanda kuko ari bwo bwabafashaga kubona imyambaro. Ubukannyi bw’imyambaro bwarimo ibice bitandukanye, bitewe n’abagomba kwambara.

Abana bakimara kuvuka kugeza ku myaka 10 ntibambaraga. Abana b’abahungu batangiye kugimbuka, bambaraga umwambaro bitaga “Uruyonga” rwabaga rukozwe mu bishishwa by’imivumu, no mu bivovo by’imitumba. Imyenda yakorwaga mu bishishwa by’imivumu, ni yo kandi bitaga”Impuzu”.

Abana b’abakobwa bamaze kuba abangavu, bambaraga imyambaro bitaga” Inshabure” n’indi bitaga “Indengera”. Inshabure yabaga ari uduhu tubiri duhuzwa n’umushumi uziritse mu nda, tugakinga imbere n’inyuma, ariko amatako yo akaba agaragara. Indengera yo yabaga iboshye mu bivovo cyangwa se ikozwe mu ruhu, ifite incunda zitendera.

Abagabo n’Abasore bambaraga imyenda bitaga “Uruhu”, rwabaga rukannye mu ruhu rw’inyana mu gihe abagore bambaraga imyambaro bitaga “Inkanda” n’indi bitaga “Ibicirane”.

Inkanda zabaga zikannye mu ruhu rw’inka, naho ibicirane byo byabaga bikannye mu ruhu rw’ihene. Bekenyeraga uruhu rumwe bakitera urundi.Abami n’abatware, bo bambaraga imyambaro ikozwe mu mpu z’ingwe.

Iyi myambaro bakoraga mu bisigazwa by’ibihingwa n’impu z’inyamaswa, zakorwagamo imyambaro ibambitse ku kigero cya 50%

Imyambaro itagaragara

Imyambaro itagaragarira amaso, ni yo benshi badakunze no kumenya, ari na yo ibaheza mu rujijo bakanakomeza kwambika icyasha Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ko bambaraga ubusa.

Imyambaro itagaragara, kenshi yabaga igizwe n’imiziro igomba kubahirizwa muri ibyo bihe bambaraga batikwije, kugira ngo nayo ibambike, ntibagaragare ko bambaye ubusa mu ruhame. Iyo miziro-myambaro, kenshi yabaga ari y’abagore, kuko nibo babashaga kugaragaraza ubwambure bwabo mu buryo bworoshye.

Mu rwego rwo kurushaho kubambika ngo bakomeze guhamirizwa icyubahiro cyabo umuryango nyarwanda ubagomba, hashyizweho imiziro-myambaro igomba kubambika ibihe byose.

Nta mugore wuriraga inzu: Kera mu Rwanda rwo hambere, nta makabutura cyangwa amapantalo yabagaho, abagore ntibambaraga bikwije, bituma bashyirirwaho umuziro uvuga ko batagomba kurira inzu.

Uwo muziro washakaga kugaragaza ko umugore aramutse yuriye inzu, rubanda rwose rwamujya munsi rukamurunguruka rukabona icyo yambariyeho, bityo bakamusuzugura. Uwo muziro washyizweho mu rwego rwo kurinda icyubahiro cy’abagore, dore ko bubahwaga cyane.

Nta mugore ujya aho abagabo bateraniye: Uyu muziro-mwambaro, wakanguriraga abagore kwimenya ko hari ibice by’umubiri wabo bitambaye nk’ibibero, amatako n’amabere, bityo bakaba bakwiye kwirinda inkubaganyi z’abagabo zishobora kwidumbukiza zikabakorakora mu ruhame, bagata icyubahiro cyabo.

Burya abantu bazi ubwiza bw’umugore aho buherereye, aba mbere ni abagabo! Mu rwego rwo kurushaho kwambika umugore wo mu Rwanda rwo hambere ngo yambare aberwe, abonwe n’uwo bashakanye gusa, ni ko gushyiraho umwo muziro-mwambaro ubambika aho bari hose.

Uyu muziro watumaga igitsina gore kitajya mu ruhame, kereka iyo babaga bari kumwe n’abagabo babo, nabwo bari mu bo urungano, nta bana cyangwa abasore n’abagabo bakiri bato bahari.

Ikindi cyatumye hashyirwaho ko abagore batajya mu ruhame, ni uko mu bihe byo hambere nta mbindo zabagaho nk’izi tuzi mu bihe byacu zibasha kubika amaraso yo mu mihango ku buryo umuntu yakwikomereza ibyo arimo nta kibazo, nta cotex zabagaho nk’izi abagore bari mu mihango bambara.

Ubwo rero iyo yageraga mu gihe cye cyo kujya imugongo, bihereraga iyo mu bikari no mu mbere, bakazasohokamo ari uko byarangiye. Aha ni ho hatumye bashakirwa umuziro-mwambaro utuma babaho mu mutuzo nta bibangamiye.

Nta mugore ukama inka: Uyu muziro warindaga abagore gutera iry’abakamyi ngo bakame inka bashungerewe n’abashumba bazo. Kuko babareba bakabazeyuka kandi ari ba nyirabuja, cyangwa se bakaba banabifuza sebuja yaba adahari bakaba babakorera ihohoterwa.

Yaba imyambaro igaragara, yaba imiziro-myambaro, ni igihamya kitagirwaho impaka cy’uburyo Abanyarwanda birwanagaho mu guhisha ubwambure bwabo, ntibambare ubusa mu ruhame mu bihe bya bo.

Utakumva ibi ng’ibi yaba yirengagije ko buri gisekuruza kiba kibasha kugena uburyo bwo kwirengera mu buzima ubu n’ubu bw’igihugu, bitewe n’indangagaciro barengera. Izarengerwaga aha ng’aha, ni izo kwiyubaha, no kugira ibanga. Bakabyubahiriza birinda kujya mu ruhame igihe cyose batambaye bikwije.

Imyambaro yaraje….

Nk’uko twabibonye haruguru, umuco w’imyambarire ni ibintu abenegihugu bemeranyaho, bakabigenderaho mu bihe byose. Umurongo mugari wo kwambarwa mu Rwanda rwo hambere na n’ubu utaravaho, waba ufatiye ku myambarire igaragarira amaso, waba ufatiye ku miziro-myambarire, ni uko bose bagomba kwambara bikwije, ku buryo nta gice cy’umubiri kigenewe kuba ibanga kijya ahagaragara.

Mu gihe cy’iyaduka ry’imyambaro mu Rwanda ku ngoma y’umwami Yuhi Mazimpaka ahasaga mu wa 1609, umuco wo kwambara watangiye guhabwa umurongo mushya, kuko hari hadutse ikintu gishya u Rwanda rwari ruhashye mu mahanga, kije kunganira ibyo bari basanganywe.

Nubwo iyo myambaro yambaraga umugabo igasiba undi, ariko benshi barimo ab’igitsina gore, yabaruhukije umutwaro wari ubaremereye wo kutajya ahabona, wo kutajya mu ruhame no kutisanzura ngo basabane n’abandi, cyane cyane abo badahuje igitsina.

Guhera ubwo, hatanzwe umurongo ko buri Munyarwanda wese agomba kwambara yikwije, cyane cyane ab’igitsina gore kuko ari bo bari babangamiwe cyane. Uko imyenda yagendaga ikwirakwira hose, ni ko n’abantu bari barahejejwe mu bikari no kutikwiza, bahise batangira gusohorokamo buhoro buhoro, batangira kujya ahagaragara nko mu birori by’igihugu, mu isoko n’ahandi.

Kwambara wikwije ni wo murongo byahawe, kuva imyambarire mishya yakwaduka i Rwanda. Igikuru muri ibyo byose, ni uko buri wese yakubahiriza umutimana akajya yambara umwambaro ujyanye n’aho ari cyangwa se agiye.

Kubera imyambaro idakwiriye umubiri wose, abakobwa bo hambere ntabwo bakundaga kujya mu birori n'ahandi hahurira abantu benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages