Kuvangavanga inshingano, kuzitiranya, kwikwizaho iz’abandi ukibagirwa cyangwa ukirengagiza izikureba, ni indwara ituma inshingano zitagerwaho. Mu bihe bishize, Minisiteri y’Umuco na Siporo yabaye urugero rwiza rw’imikorere iteye ityo, bigatera kwibaza niba koko u Rwanda nk’igihugu rukeneye iyi Minisiteri.
Umuhanga yaritegereje aravuga ngo ‘Guta igihe ni ugukora icyo utagombaga gukora, ni no kudakora icyo wagombaga gukora.’ Gutakaza imbaraga nyinshi mu bidakenewe cyangwa se bifite bene byo bakabikoze, bigira ingaruka zo kudatunganya ibyawe bikureba, kuko uba wamariye imbaraga aho zidakenewe, aho zikenewe zikaba nkene. Iri huzagurika mu nshingano ni kimwe mu byaranze Minisiteri yitwa iy’Umuco na Siporo (MINISPOC).
Ese ubundi iyi MINISPOC irakenewe mu Rwanda ? Igice cya I
Nk’uko izina riri, MINISPOC ni Minisiteri y’Umuco na Siporo, ibi byombi bikaba mu nshingano zayo nyamukuru, igihugu cyose niyo gihanga amaso ku iterambere ryabyo, ni nayo yakaryojwe iby’idindira rya kimwe muri byo, cyangwa se byombi. Ariko se biratera imbere cyangwa ahubwo birakura nk’umuhini w’isuka?
Iyo usuye urubuga rwa MiNISPOC, uhasanga intumbero, intego n’inshingano zayo
Intumbero (Vision): Kugaragaza u Rwanda nk’igihugu gifite umuco wo gukora siporo no gushingira iterambere ku muco warwo.
Intego (Mission): Gushyiraho no gushyigikira Politiki n’ingamba zo guteza imbere umuco w’intsinzi muri siporo no gutuma umuco uba ishingiro rya gahunda z’amajyambere
Inshingano: Gushyiraho uburyo bwo gutuma politiki n’ingamba zo guteza imbere Siporo n’umuco zimenyekanishwa kandi zigashyirwa mu bikorwa hagamijwe kugera ku musaruro utegerejwe; Gushyiraho amabwiriza agenga ibikorwa bya Siporo n’Umuco ku bafatanyabikorwa; Gushyiraho no kumenyekanisha amahame ngenderwaho mu bikorwa bya Siporo n’Umuco; ...
Gusubira inyuma kwa Siporo, gutaguza mu rugendo n’imishinga ihera nzira
Hanze aha iyo uganira n’abakunzi b’imikino y’ingeri zinyuranye, usanga baririmba “Kera habayeho …”, bagatanga ingero ku Mavubi yagiye muri CAN, Rayon Sports na APR zitwara CECAFA, Amavubi ahigika Ghana n’ibindi. Bakwibuka abakinnyi ba vuba, ugasanga baririmba Karekezi, Kawembe, Gatete Jimmy, Manamana, ... ibigwi bya none bikaba bike.
Hakaba n’abagera mu myaka ya kure, bati: “Duheruka Football ku bwa ba Ndanda, Muvala Valens, ba Mudeyi (uko ari batatu), Lisala, Tigana, Napoleon, Ngabonzima, Kabutura, Kagurube, Gatama, tukibuka amakipe nka Panthères Noires, STIR, Mukungwa, Éclair, Durandal, Kilovolt, …” Hari n’abagaruka hafi aha, bakakwibutsa amateka y’ikipe ebyiri z’u Rwanda zigaragaje neza muri Football , Rwanda A na Rwanda B, bakabivuga bizihiwe.
Iyo bitabaye Football, biba ari isiganwa ry’imodoka, amapikipiki cyangwa se gusiganwa ku maguru, aho kugeza n’ubu Mukamurenzi Marisiyana akiri indahiro ya bamwe ku gusiga imvura n’umuyaga.
Mu magare, Valens Ndayishimiye aherutse guhesha ishema u Rwanda, aha ntawakwirengagiza uruhare rwa MINISPOC ariko nanone ababikurikiranira hafi bakemeza ko habayeho imbaraga n’ubwitange by’abakinnyi ku giti cyabo n’amakipe babarizwamo, kurenza uruhare rwa Minisiteri ifite imikino mu nshingano.
Mu zindi siporo, nta warenza ingohe ibigwi bya APR Volley Ball Club, KVC, n’zindi mu myaka yashize, kuri bamwe ubu bisigaye ari inkovu z’imiringa.
Ese gusubira inyuma kw’imikino, kudindira no kugwa kwayo byaba biterwa n’iki mu gihe hari Minisiteri ishinzwe iterambere ry’imikino?
Ese ko za sitade zubakwa zigahera inzira igati, izindi zigasizwa zigahingwa ibigori, izindi zigatura mu ntekerezo cyangwa mu nyandiko zibitse neza, byaba biterwa no kuba inkono idahira ikibatsi ngo dutegereze ikibariro? Cyangwa byabuze gikurikirana?
Hari ubwo umuco wacu wazasigara ucibwa bugani
Magingo aya, abato n’abakuru bemeranya ko umuco watakaye, ko batanakimenya neza ikiri umuco munyarwanda n’ikitari wo, ababihinira bugufi bakibwira ko umuco ari imbyino gakondo nsa, amahamba n’amazina y’inka, gucuranga ihembe, iningiri, inanga, umuduri, icyembe n’urutaro, bigacira aho. Ariko se niko biri koko?
Za ndangagaciro, rya shyaka, cya gihango, bwa bupfura, rya banga, ya sano, wa muriri, za ntashyo, ya marwa, ya mfizi, rya pfundo, wa muyange, rya riba, za Ntore-butore ziri izina, rya shema riganje ijabo, wa mutuzo, bwa bwenge, rya nyurabwenge, ya Mana izisumba, ka kagabo kangana urwara kangana u Rwanda, ya migani, ya makaraza, rya tyazo, wa mushogoro, ya mpumeko-Rwanda, rya vumera, rya vuba, cya cyoko, cya cyezi, kwa kwezi, urya mwezi, bwa busuna, ba basare, ya misango, bwa busabane, rya susuruka-susurutsa, ya ntango, rya robe, ya mihigo, kwa kwivuga, rya tabaro, ya mpinga, rya bumba, ya ngabe, bwa bugabe, bwa bugabo, bwa buvanganzo, ya nganzo, bwa bwiru, bwa buntu, bwa bumuntu … Tubihebe pe, turuce turumire ngo aha, ni uko abitirirwa kubizamura batazi izikamwa n’izatetse?
Ese umuco wacu uducike ucike uce ducweze ngo cwe?
Ese ko agahugu kabuze umuco gacika, twaba ducikiye he, byagera iyo twaciwe kiru ki ngo kibure, byacurerwa twaciwe bicuma ki by’ibura, twajya kugusha ishyano ngo ishyanga ridukwene, inshyomotsi zigashyungumbwa zidushyagariza ku bwa gati ki, katubuza kujisha umuco munyarwanda ngo uteke ijabiro?
Ikinyarwanda cyo se?
Uwavuga iby’ururimi ‘Kinyarwanda’ gakondo k’abo dushamitse, byaba kuvuga ay’inzuki abuza umwami kunywa umutsama ngo acurure inturire, kuko burya ujya kuvuga aba atarabona. Kanyarwanda yabivuze ukuri ngo: Hataka Nyiri ubukozwemo, Nyiri ubuteruranywe n’akebo ntiyarushya avuga”. Ese aho Ikinyarwanda cyaba kikibarizwa muri ako kebo?
Ararekwa ntashira, duhiniye aha, tuzasubukura mu gice cya kabiri twibaza dusesengura ibi bikurikira:
– Ese ko umukenyero ugirwa n’umwitero, aho umuco na Siporo ntibyaba ari umwambaro w’amabara adahuye?
– Ese ko umutsima ugirwa n’umushogoro, aho guhuza umuco na siporo ntibyaba nko kurya imiteja uyisomeza ikivuge?
– Ni gikorwa ki cy’umuco kibarizwa kandi kigasohorezwa muri Minisiteri yitirirwa umuco?
– Ese ko haba ubwo zimwe mu nshingano za MNISPOC zimirwa n’itorwa, ikurikiranwa n’ituzwa ku idembe ry’abitwa “Miss”, byo byitwa muco wa gihugu ki, bibarizwa mu buhe bwoko bwa siporo?
– Ese ko abashinzwe iterambere ry’umuco muri Ministeri iwitirirwa badasiba mu birori bya ‘mva-he-na-njya-he’ (imideri, urwenya, ibitaramo mpushareme, Salax, Guma Guma, n’ibindi), bihuriye he n’umuco, bipfana iki na siporo?
– Ese kujambura Ikinyarwanda, kugisesengura, kugikosora, kugisigasira, kugikungahaza n’ubundi bushakashatsi, ntibyaba byishyikira cyane ku mpuguke mu by’indimi n’uburezi kurenza uko byabarizwa mu mikino n’imyidagaduro?
– Mu bijyanye no ’Kwibuka’ (Nk’imwe mu nshingano za’iyi Minisiteri), ese ko CNLG yonyine ibarizwa muri MINISPOC, ariko IBUKA, AVEGA, AERG, … bikegamira inkingi yitwa MINALOC, aho CNLG ntiyayobokeshejwe irembo-mpabe?
– Ese ko MINISPOC iba nyambere mu bikorwa by’urubyiruko kandi rwarimuriwe ahandi (MYICT), ntibyaba ari ukwitiranya bitihise gushimuta inshingano?
– Ese ko MINISPOC isabayanga mu bikorwa nyaburanga n’Ubukerarugendo (Kabone n’iyo byaba atari ingoro ndangamurage), yaba ifite ishami rya RDB riyikoreramo, cyangwa ni ishyaka ryinshi ryo gukusanya no gukomatanya?
– Ese ko isuri isambira byinshi igasohoza bike, ’MINISPOC-Rukusanya’ isohoza ibingana iki mu mpuzandengo mpamyangiro?
Dusesengure twiyubaka, twubaka igihugu.
NTWALI John Williams
[email protected]
Twitter:@intwarane



















TANGA IGITEKEREZO