00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guca imyeyo, umuco wacitse ushobora kugira inkurikizi

Yanditswe na

Boniface Buranga

Kuya 17 September 2013 saa 08:21
Yasuwe :

Guca imyeyo cyangwa Gukuna ni umuhango wakorwaga kera mu Rwanda, ugakorwa n’abakobwa mu rwego rwo kugira ngo bazashimishe abagabo babo mu gihe cyo gutera urubariro bamaze gushaka. N’ubwo usa n’aho ari umuco wa kera, benshi mu bagabo ngo baracyabigenderaho, bahitamo uwo bazajya bashimishanya mu mibonano mpuzabitsina, ufite umugore utaraciye imyeyo akaba yamuca inyuma ku buryo bworoshye.
Ubundi kera abana b’abakobwa bamenyaga uyu muco bawutojwe na ba nyina cyangwa ba nyirasenge, abo bana (…)

Guca imyeyo cyangwa Gukuna ni umuhango wakorwaga kera mu Rwanda, ugakorwa n’abakobwa mu rwego rwo kugira ngo bazashimishe abagabo babo mu gihe cyo gutera urubariro bamaze gushaka. N’ubwo usa n’aho ari umuco wa kera, benshi mu bagabo ngo baracyabigenderaho, bahitamo uwo bazajya bashimishanya mu mibonano mpuzabitsina, ufite umugore utaraciye imyeyo akaba yamuca inyuma ku buryo bworoshye.

Ubundi kera abana b’abakobwa bamenyaga uyu muco bawutojwe na ba nyina cyangwa ba nyirasenge, abo bana na bo bakawuhereza abandi. Kuri ubu rero uwo muco ugenda ucika, ahanini bitewe n’uko ababyeyi batabishishikariza abana babo ngo babimenye, ndetse no kuba hari abumva ko bitakijyanye n’igihe tugezemo.

Benshi mu bagabo twaganiriye batubwiye ko n’ubu abagabo bashimishwa n’abagore baciye imyeyo, ndetse bakabashakisha, kuko ari bo babashimisha kurushaho. Ibi urubyiruko rw’abasore rukaba rukunda kubiganiraho, n’ubwo bamwe mu bakobwa bo batabiganiraho cyane cyangwa ngo babihe agaciro.

Ibi ngo bikaba biterwa n’uko abasore b’iki gihe batangira kwishora mu mibonano mpuzabitsina bakiri ingimbi, bityo bakamenya itandukaniro ry’umugore waciye imyeyo n’utarayiciye.

Iyo ndebye mbona ibi rero bituma abagabo bamaze gushaka, iyo batabonye umugore ufite ububobere buhagije, bajya gushakira ahandi. Ibi ngo byaba bituruka kandi ku biganiro abagabo bagirana na bagenzi babo, ku buryo abagore babo babashimisha, kandi akenshi ngo umugabo utanejejwe n’umugore we ngo ntiyapfa kumubwira icyo amunenga.

Abenshi mu bagore bataciye imyeyo muri iki gihe, na bo ngo bibatera ipfunwe kuko bamwe ngo bayobotse iy’imiti ya Kinyarwanda, bivugwa ko yongera ububobere, dore ko hari abavuzi ba gihanga batandukanye bavuga ko bayitanga muri iki gihe.

Hari abavuga ko impinduka zigaragara mu muco zigenda zangiza byinshi. Umwe mu bo twaganiriye, yagize ati “Ab’iki gihe ntibacyumva impanuro z’abakuru. Uko abakuru bagenda batabaruka, ni ko tuzagenda duta umuco ari na ko ingo zizagenda zisenyuka kurushaho.”

Nta wakwemeza ko kudaca imyeyo ari yo mpamvu yonyine ituma abashakanye bacana inyuma, kuko hari n’abaca inyuma y’abo bashakanye ku mpamvu y’imyitwarire isanzwe, ndetse n’ubwumvikane buke hagati y’abashakanye. Gusa bigaragara ko uyu muco wo guca imyeyo hari benshi bakiwuha agaciro, n’ubwo iterambere rituma ikorwa ryabyo rigenda rikendera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages