U Rwanda ruri ku isonga mu ruhando mpuzamahanga mu guteza imbere abagore mu miyoborere idaheza, nkuko bigaragazwa n’umubare munini w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko n’indi myanya y’ubuyobozi. Icyakora aka gahigo ntabwo karagerwaho mu gice cy’abikorera ( ba rwiyemezamirimo).
Nubwo aricyo gihugu cyaciye agahigo ko kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’amatora y’abadepite yo mu 2018, abagore b’abanyarwandakazi bakora ubucuruzi baracyafite imbogamizi zitandukanye. Urugendo rwo gutera imbere ku bagore bakora ubucuruzi ruracyari rurerure kubera impamvu zitandukanye zirimo izishingiye ku muco, kutabona igishoro n’ibindi.
Nk’Umuyobozi Mukuru wa Banki yagabye amashami muri Afurika y’Iburasirazuba ikaba iri no ku isoko ry’Imigabane rya Nairobi, nemera ko gushora imari muri ba rwiyemezamirimo b’abagore ari ikintu cy’ingenzi.
Mu Rwanda, abagore bihariye 42% by’abantu bafite ubucuruzi bwabo bwite, umubare munini cyane ku rwego mpuzamahanga. Twemera tudashidikanya ko gufasha abagore bakora ubucuruzi inyungu zabyo atari uguteza imbere ubukungu bw’igihugu gusa ahubwo ari n’iterambere ry’imibereho myiza mu muryango.
Icyakora, ubushakashatsi twakoze bwagaragaje ko hari imbogamizi nyinshi zibuza abagore guteza imbere ubucuruzi bwabo. Izo zirimo kutagerwaho na serivisi z’imari mu buryo bworoshye, kutagira ibitabo by’ibaruramari, kudakunda kwitabira guhabwa inguzanyo, kuba abagabo benshi aribo bandikwaho imitungo ndetse n’imyumvire ishingiye ku muco. Kutagira kandi ababashyigikira biri mu bituma batabona amakuru, igishoro ndetse n’amahirwe ahari.
Mu gukemura ibi bibazo, Banki ya Kigali yashyizeho gahunda zikomatanyije. Dutanga amahugurwa y’imicungire y’imari, uburyo bwo kubona amasoko, no kwiyubakamo icyizere kugira ngo abagore babashe guteza imbere ubucuruzi bwabo.
Abagore bafite uruhare runini mu kongera umusaruro w’ibituruka mu nganda, ibintu bitanga amahirwe y’iterambere mu rwego rw’ubucuruzi bushingiye ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Hari izindi nzego zigaragaramo amahirwe y’iterambere nk’ubukerarugendo, serivisi z’imari, n’ikoranabuhanga.
Umuryango nk’uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse n’isoko rusange rya Afurika bitanga amahirwe kuri ba rwiyemezamirimo b’abagore mu guhaza ibyifuzo by’abaguzi ku rwego rw’akarere, ari nako bagura ubucuruzi bwabo.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore wahawe insanganyamatsiko igaruka ku ruhare rwabo muri serivisi z’imari, nagize amahirwe yo gusura ubushabitsi bw’abagore mu bice bitandukanye ari nako bambwira inkuru nziza zo gutera imbere kwabo. Ibi biri mu byatumye muri Banki ya Kigali dushyiraho ikigega cya miliyoni 135 z’amadolari, cyo gushyigikira abagore bari mu bucuruzi buciriritse mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.
Umubare munini w’abagore bakora ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba bari mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi. Niyo mpamvu gahunda nk’izi zibashyigikira zigomba kujyana no kubongerera ubumenyi mu bijyanye no kwihangira imirimo ndetse n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
Nk’umuyobozi mukuru wa Banki n’umugore, nterwa ishema n’umuhate w’abagore ba rwiyemezamirimo mu rwego nk’uru rwiganjemo abagabo. Gushyigikira ba rwiyemezamirimo b’abagore, si impuhwe ahubwo ni igitekerezo cyiza mu bucuruzi mu kuvumbura andi mahirwe ahishe no gushyigikira iterambere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!