00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari icyakorwa ku bibazo by’abakozi batakaza akazi?

Yanditswe na Dr. Gasana Sebastien
Kuya 3 December 2020 saa 10:58
Yasuwe :

Tuzi neza ko umurimo ari wo nkomoko y’ibanze abantu bakuraho ibibabeshaho mu buzima bwabo. Imirimo kandi igaragara mu moko atandukanye no mu bice binyuranye by’ibikorwa by’abantu mu buzima barimo.

Iyo abantu batakaje, kubera impamvu zinyuranye, imirimo bakoraga kandi bakuragaho amaramuko, bibagiraho ubwabo ingaruka nyinshi zitandukanye, ndetse izo ngaruka zikaba zanatera ibibazo binyuranye muri sosiyete.

Muri aka kanya, dufatiye ku rugero rw’ingaruka zatewe n’iyaduka ry’icyorezo cya Covid-19, twifuzaga kureba, mu magambo ahinnye, niba ntacyakorwa mu buryo bwo kugira ngo ibibazo by’ibura ry’umushahara wa buri kwezi ku bantu batungwaga na wo bibe byabasha kugabanyirizwa ubukana.

Tuzi ko ahenshi mu bihugu binyuranye byateye imbere mu bukungu no mu majyambere bagira uburyo bagoboka abakozi bagiye mu bushomeri, byibuze mu gihe bagishaka akandi kazi. Ibi rero, kubera akamaro bigira ku buryo butandukanye, umuntu akaba yakwibaza niba natwe hano mu gihugu cyacu tutakora ibisa nabyo muri ubwo buryo bwo koroshya ubukana bw’ingaruka z’ikibazo.

Mbere yo kureba icyakorwa, hari uwaba yibaza impamvu tuvuga ku bari bafite akazi, banahembwa, bityo bakaba bakagombye no kuba barizigamiye, kandi hari n’abatari bagafite nyamara bagashakaga, ndetse n’abandi basanzwe batunzwe no kwikorera (uretse ko nabo bashobora kwigenera umushahara wa buri kwezi).

Icyo kibazo gishobora kuba cyakumvikana, ariko twibuke ko igice cy’abakozi kiri muri bimwe mu byibasirwa cyane iyo akazi gahagaze. N’iyo urebye usanga hari abakozi benshi bafite umushahara udatuma babasha kuzigama ku buryo byababeshaho iminsi, cyane cyane abatuye mu bice biri mu mijyi. Kandi n’ubusanzwe amafaranga abakozi bahembwa, mu ruhererekane rw’imikorere y’ubukungu (tutagamije gusesengura aha), agera no ku bandi bantu banyuranye. Ubwo rero abacungiraga ku mushahara wa buri kwezi baramutse bagize ikibagoboka, byanze bikunze hari n’izindi nzego n’abandi bantu banyuranye nabo babibonamo inyungu.

Tugarutse ku cyakorwa kugira ngo ibibazo by’abakozi batakaza akazi bigabanye ubukana, twavuga ko hari hakwiye kujyaho nk’ikigo (isanduku, urwego,…) cyajya gihabwa ubushobozi (umutungo) wajya ukurwamo ingoboka yahabwa abagiye mu bushomeri, mu gihe batarabasha kubona cyangwa guhanga akandi kazi.

N’ubwo bwose iki ari igitekerezo cyanozwa neza, bishingiye ku miterere n’uko isoko ry’umurimo rimeze mu gihugu cyacu, ariko duhereye ku ngero z’ibyagiye bikorwa ahandi, umuntu yahamya ko natwe icyo kibazo cyitaweho byafasha igihugu muri rusange.

Muri make, umutungo w’icyo kigo wajya uturuka ku misanzu abakozi bajya batanga bakiri mu kazi (ingano yayo yagenwa n’ababifitiye ububasha), amafaranga yaturuka mu mutungo wa Leta, inkunga n’impano zava mu nzego zinyuranye (imiryango ikorera mu gihugu cyangwa no hanze) n’ahandi hanyuranye hashoboka.

Uko byagenda kose, twavuga ko icyo kibazo cyari gikwiye kwitabwaho vuba, kuko uretse n’impamvu zitunguranye zituma cyangwa zashobora kuzakomeza gutera, muri rusange, ingorane zinyuranye kubyerekeye imirimo, n’iyo urebye uko isoko ry’umurimo rigenda rihinduka ku buryo bwihuse, mu ishusho ya rusange, biratwereka ko, niba hatabaye kwitegura hakiri kare, ikibazo cy’ubushomeri gishobora kuba inzitizi ikomeye ku iterambere rya byinshi mu bihugu (cyane cyane ibitaratera imbere mu majyambere), ndetse kikaba cyanashobora gutera henshi umutekano muke.

Dr. Gasana Sebastien

Umwarimu wa Kaminuza n’Umushakashatsi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages