00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Ntibibagirwa indangagaciro Nyarwanda, n’ubwo baruri kure

Yanditswe na

Karirima .A . Ngarambe

Kuya 4 December 2014 saa 09:30
Yasuwe :

Henshi mu bihugu byo mu Burayi ndetse n’ahandi ku isi hatuye Abanyarwanda usanga barangwa n’imico itandukanye n’iyabandi banyamahanga abari bo bose, aha umuntu yavuga ati ibi ni ibisanzwe ko imico itandukana, kandi koko nibyo, ariko iyo witegereje ugacukumbura nibwo ubona neza ko Abanyarwanda muri rusange bafite umwihariko, aribyo ngiye kugarukaho muri iyi nyandiko.
Urugero nko mu Bubiligi ni hamwe ku isi usanga Imiryango y’Abananyarwanda myinshi, yahageze mu bihe bitandukanye kandi ku (…)

Henshi mu bihugu byo mu Burayi ndetse n’ahandi ku isi hatuye Abanyarwanda usanga barangwa n’imico itandukanye n’iyabandi banyamahanga abari bo bose, aha umuntu yavuga ati ibi ni ibisanzwe ko imico itandukana, kandi koko nibyo, ariko iyo witegereje ugacukumbura nibwo ubona neza ko Abanyarwanda muri rusange bafite umwihariko, aribyo ngiye kugarukaho muri iyi nyandiko.

Urugero nko mu Bubiligi ni hamwe ku isi usanga Imiryango y’Abananyarwanda myinshi, yahageze mu bihe bitandukanye kandi ku mpamvu zitandukanye, ariko ikintu kitabatandukanya ni umuco ujyana n’izina "Umunyarwanda", aho usanga haba mu kazi, mu mashuri n’ahandi henshi hasabwa imyitwarire myiza, Abanyarwanda bose utavuze ngo aturuka aha cyangwa n’iki (Ubwoko) bose bahesha umuco n’ inkomoko yabo ishema.

Kenshi usanga abandi banyamahanga bibaza ukuntu abo bantu biyubaha, bakunda akazi, batari abahemu mu byo bashinzwe gukora mu mirimo cyangwa izindi gahunda babashinzwe, bakibaza ukuntu igihugu cyabo cyaba cyararanzwe n’amateka mabi yakigejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi.

Ingero: Abanyarwanda benshi ubasanga mu mirimo myinshi itandukanye, ariko benshi bishingiye amasosiyete ya logistique, amasosiyete yo gutwara abantu (Taxi) mu mijyi itandukanye ya hano mu bubiligi, aho usanga na Polisi irangira abagenzi bayigana cyane nko ku bibuga by’indege ko niba bashaka umutekano, isuku, n’ubwitonzi bihagije bagana Taxis z’Abanyarwanda.

Urundi rugero: usanga abakodesha, banyiri amazu benshi bifuza kuziha Abanyarwanda ngo kuko usanga inzu Abanyarwanda bakodesha, bagaturamo iba ifite isuku kurusha uko iba isa na nyirayo akoyituyemo, aha ninaho usanga mu miturirwa (étage) myinshi ituyemo Abanyarwanda ku bwinshi biba byaratewe ni uko nyiri nzu asaba uwayijemo mbere kujya amuzanira bene wabo b’Ababanyarwanda aho kuyiha abandi banyafurika, ibi bikaba bimaze kuba umuco kubera kwitwara neza no kwishyurira igihe nta madeni.

Kurira mu muhanda ni kirazira...

Undi muco utaba ku Banyarwanda ni ukugenda barya mu muhanda, kuko mu Burayi akenshi usanga ari ibintu bisanzwe kubera gusiganwa n’igihe, ariko usanga Abanyarwanda, cyane abakuze, ibyo bintu babigaya kandi n’abana babo akenshi ntibabikore kuko babitojwe nk’ umuco utari uwabo.

Umunyarwanda utuye mu Budage yaduhaye urugero rw’ukuntu imyitwarire yabo itandukanye cyane n’iy’abanyamahanga bo mu bindi bihugu mu buryo bushimwa, yagize ati "Twari ahantu mu nzu ziberamo amakwe, buri bageni n’abatumirwa babo baba bafite icyumba cyabo bakoreramo iminsi mikuru, noneho igihe abashinzwe umutekano bari mu kazi kabo bakabona abakoze ubukwe bose ni Abanyafurika, ariko bakomeza kugenzura niko kwegera Abanyarwanda bari batashye ubwo bukwe barababaza bati: muri abahe? abandi bati kuki ?"

"Abashinzwe umutekano begereye aho twe twari turi bati hariya barasakuza cyane bararya basa n’abiruka kandi baranywa banatongana, ariko hano ibyanyu birabera mu cyumba murimo ntawamenya ko munahari keretse ubegereye, kandi murishimye, mu kiganiro bamusubiza ko ari Abanyarwanda ....!"

Bamwe mu Banyarwandakazi batuye kure yarwo ariko ugasanga bagikomeye ku muco; aha hari mu itorwa rya nyampinga bise "Umwali" mu Bubiligi mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2014 (Keza Events)

Urundi rugero: Mu tubari tunyweramo Abanyarwanda nko mu Bubiligi rwose iyo basohotse baratarama bigatinda, ariko abashinzwe umutekano iyo bahaciye usanga nta kibazo, Baravuga ngo ni babandi bakundana cyane iyo basangira agatama, mu gihe hari benshi bo mu bindi bihugu usanga bagera n’aho batana mu ya kajwiga iyo basangiye ikirahuri"

Gukunda akazi...

Ikindi kiranga urubyiruko nyarwnda ni ugukunda akazi no kugahanga
k’urubyiruko rw’ Abanyarwanda hano mu Bubiligi no mu bindi bihugu nk’u Buholandi, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, Amerika, Canada n’ahandi hatuye Abanyarwanda mu mahanga twabashije kumenya ni ukuntu urwo rubyiruko rukunda akazi, aho abenshi baba baranishingiye amasosiyete yigenga kubera ko amategeko abibemerera iyo bujuje ibyangombwa bisabwa.

Muri macye ibyo umuntu yavuga ku myitwarire myiza y’Abanyarwanda muri rusange batuye kandi bakorera mu mahanga ni byinshi, ibi kandi bikerekana ko umuco n’ururimi rubahuza bibifitemo uruhare runini.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages