Kuri we kandi ibi bisa n’aho ari amakuru cyangwa ikintu gishya, atitaye ko Perezida Kagame afite izi nshingano ebyiri guhera mu myaka irenga 20 ishize, kandi muri icyo gihe u Rwanda rwateye imbere bigaragara.
Paul Kagame yatowe nka Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi muri Werurwe 1998, atorerwa kuba Perezida w’u Rwanda muri Mata 2000.
Kubera ko Himbara asa n’uwibagiranye, ubu ari gukora igishoboka cyose ngo izina rye rigaruke mu mitwe y’abantu.
Mu by’ukuri niba ibi bintu bimaze imyaka n’imyaniko bishobora guhinduka amakuru kuri Himbara, byaba bivuze ko nta wugomba gutungurwa ejo mu gitondo nabyuka atangaza ko hejuru y’izi nshingano ebyiri za Perezida Kagame ari n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, akabyita amahano!
Mu gitondo yanditse biriya navuze hejuru yari yaraye anywa ibyo namwe muzi, yibuka ko kuba Chairman w’ishyaka riri ku butegetsi na Perezida w’igihugu bishobora kugorekwa bigashyirwa mu isura y’igitugu.
Ibi byakwereka ko Himbara yibagiwe ko aba muri Canada, aho Minisitiri w’Intebe, Justin Trudeau ari Umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi kuva muri Mata 2014 n’Umuyobozi w’iki gihugu kuva mu 2015. Ese yaba na we amufiteho iyi shusho?
Akazi ka Himbara kuva yakwirukanwa mu Urugwiro ni ukugerageza guharabika uwahoze ari umukoresha we. Ntituzi umubare w’amafaranga abyishyurirwa, kandi tuvugishije ukuri nkeka ko nta n’umwe ubyitayeho, cyane ko muri iyi minsi yabaye iciro ry’imigani.
Amakuru aturuka mu bantu be ba hafi avuga ko uyu mugabo amaze iminsi yitwara nk’umunyarwenya kubera ko inshingano zo guhora aharabika ibyiza ubuyobozi bw’u Rwanda bukora ziri kurenga ubushobozi bwe.
Yigeze gutangaza abantu ubwo yavugaga ko Crystal Ventures Limited ari iya FPR Inkotanyi kandi ko ifite agaciro ka miliyoni 500$. Wakwibaza icyo yari agamije mu gihe izo nzego zombi, zemewe n’amategeko y’u Rwanda kandi ziri kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ngo Crystal Ventures Limited yagujije amafaranga agamije ishoramari mu Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, ibyo bigahinduka ikirego.
Mu by’ukuri nta ngingo n’imwe afite irwanya amabwiriza agenga iyi nguzanyo cyangwa uburyo iri gukoreshwa. Ariko kuko agomba kugira icyo avuga kugira ngo arwanye Perezida na FPR cyangwa bombi, atitaye ku bimenyetso, we asamira hejuru icyo abonye cyose.
Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda, Danny Vumbi ni we waririmbye ati NI UMUSINZI ARIKO NI UWACU, YARABOREWE ARIKO NI UWACU. Nihagire uwoherereza Himbara iyi ndirimbo n’ubutumwa bw’uko we na bagenzi be u Rwanda rutarabakuraho amaboko. Ndayibatuye.
Twitter: @KabagambeI



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!