Ibirango by’umuryango w’ibihugu byo mu biyaga bigari (Communauté Economique des Pays des Grands – Lacs, CEPGL) birimo ibimenyetso byahoze mu birango by’ibihugu bigize uwo muryango bitagikoreshwa.
Nk’uko mubibona kuri iyi foto, harimo ibimenyetso byahoze mu kirango cya Repubulika y’u Rwanda mbere ya 2001, n’icyahoze cyitwa Zaïre ubu cyitwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mbere ya 1997.
Mu gihe ibimenyetso biri mu birango by’ibi bihugu byahindutse, aho byari biri mu kirango cy’uyu muryango ho biragaragara ko bitahindutse. Ikigaragara na none, ni uko mu bimenyetso by’ikirango cya Repubulika y’u Burundi nta na kimwe bashyize mu biranga CEPGL.
Ubwo ibi birango byahindutse, iki cya CEPGL na cyo cyahindurwa kugira ngo kijyane n’igihe. Urugero, hashobora gukoreshwa agaseke nk’ikimenyetso cy’ubukungu –dore ko n’uyu muryango ari uw’ubukungu- mu mwanya w’agafuni, umuheto, umwambi n’umuhoro… Agaseke kamaze gukoreshwa mu bimenyetso binyuranye (nko ku noti y’ibihumbi bitanu y’amafaranga y’u Rwanda, n’ahandi), kandi gafite icyo gasobanuye mu iterambere n’amahoro kurusha agafuni! Na none ibyo agaseke gasobanuye, byanasangirwa mu bihugu bigize CEPGL.
Uretse kwifashisha ibisanzwe mu birango by’ibihugu, uyu muryango ushobora no kwikorera ikirango cyawo kidafitanye isano n’ibirango by’ibi bihugu, nk’uko bimeze no ku yindi miryango inyuranye. Bigakorwa ku bwumvikane bw’ababihagarariye. Icyiza cyo gukora ikirango nk’icyo ni uko iyo igihugu gihinduye ikirango cyacyo bitasaba ko ikirango cy’umuryango gihindurwa. Nk’uko n’igihugu kimwe gishobora kuva mu muryango, ibisigaye bigasanga bisigaranye ibiranga cya gihugu cyavuyemo.
Uyu muryango wa CEPGL uhuza ibihugu bitatu ari byo u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, byasinyiye amasezerano awushinga i Gisenyi ku ya 20 Nzeri 1976, hagendewe ku masezerano y’ubutwererane yo muri 1966, ayo mu 1967, ayo mu 1974 na 1975 yashyiriwe umukono i Kinshasa, i Goma, i Bujumbura n’i Bukavu. Icyicaro cy’uyu muryango cyashyizwe i Gisenyi (ubu ni mu karere ka Rubavu) mu Rwanda.
Steven Mutangana
Umusomyi wa Igihe.com



















TANGA IGITEKEREZO