Uyu Petero yari afite Umuyobozi Mukuru wamukundaga kuko yakundaga akazi ariko akamwangira ko yamubuzaga amahoro mu manyanga ye yo kubona amafaranga menshi mu icuruzwa ry’abantu (abakobwa bajyanwaga hanze mu busambanyi) ndetse n’urumogi.
Petero ntiyari abizi ahubwo ibyo byaha yabyangaga urunuka, akagerageza kubirwanya ndetse yahoraga ashakisha amakuru ngo azabashe kubirandura.
Umunsi umwe abona ubutumwa bwanditse (mu Ishami rya Polisi rishinzwe gusuzuma ubutumwa bwohererezanywa) bwavugaga ko umunsi ukurikiyeho bazagemura urumogi mu murwa mukuru ruvuye mu ntara.
Nibwo yagiye k’umukuriye wundi atari umukoresha we mukuru maze kuko yari aziko ari umuyobozi ubikora ubwoba buramwica nuko aramwikiza ati “Genda wowe ukomeze ibyo urimo ejo nzijyanira abazajya kubafata.”
Petero bukeye yabajije bagenzi be niba hari umupolisi wagiye aho bagomba kunyura (abari bagemuye urumogi) baramuhakanira; ni bwo yagiye afata imodoka ya polisi ashaka n’umushoferi usanzwe maze baragenda bayitambika mu muhanda aho bari kunyura (abari bazanye urumogi). Ngo bahagere bayikubite amaso bava mu modoka bakizwa n’amaguru. Nawe abwira wa mushoferi afata ya pandagari nawe afata iya bya bisambo, aboneza iyo kuri Polisi.
Bidatinze yarahasesekaye atangira kwerekana urumogi ari nako yivuga ibigwi ababwira uko yabafashe maze bidatinze biba bigeze ku mukoresha we, ahita agwa mu kantu kuko yari amuhombeje amamiliyoni.
Ati “Urabona ngo imbwa irampombya! Ahita ahamagara undi mupolisi ngo azane amapingu mu gihe akiyazana nibwo Petero nawe yinjiye nkaho aje kwerekana akazi keza yakoze, yiteze guhembwa maze akinjira bahita bamwambika amapingu akubitwa n’inkuba niko kubaza umuyobozi we icyo azira.
Nawe ati “Usigaye ucuruza urumogi ni gute ufata urumogi, abarucuruzaga ntubazane, twamenye ko ari urwawe ahubwo wabonye bagiye kukuvumbura uhita ujijisha nibagende bagufunge.”
Petero yambuwe imyenda y’akazi, yakwa n’ikarita; nuko arafungwa. Mu munyururu yamazemo umwaka maze arekurwa ataha iwabo mu cyaro nta n’imperekeza.
Petero yaratashye abaho mu buzima bubi ariko buzira amanyanga no kubeshya ariko akaguma atekereza uko yazarandura biriya byaha yarabuze aho ahera, nuko akabura aho ahera kuko abakobwa bagurishwaga n’urumogi ntiyamenyaga aho babashyiraga n’inzira bacagamo bajyanwa.
Umunsi umwe ari mu kabari yumvishe abagabo bavuga bati nta mari niko kubegera ati “Iyihe mari”, babanza kwanga kumubwira ariko kubera uko babona ari umuturage bahita bamwizera bati dushakire utwana tw’udukobwa kamwe tuzajya tuguha ibihumbi mirongo itanu (50 000 FRw) nawe atazuyaje ati ndabona umwe muze ndagerageza muzirike mushyire ku gahuru maze saa mbiri z’ijoro muze kumutwara maze abaka amafaranga make.
Ati “Ariko n’utumva ntavuge. Bati nta kibazo. Petero ntiyazuyaje yahise asohoka no kwa muganga afata telefoni nto abwira muganga ati “Kanshyire mu nda, undi abanza kwanga ariko amuha amafaranga ba bagabo bari bamuhaye maze muganga aramubaga akamushyira mu nda, ubundi arataha maze yiyogosha ubwanwa ubundi yambara nk’umuyisilamu ku buryo utashoboraga kumutandukanya n’umukobwa, ubundi arihambira yiryamisha aho bari bavuganye. Ngo saa mbiri zigere ba bagabo babe barahageze bivugisha bati uyu noneho ndabona ari umuyisilamu maze bamuterure no mu modoka yari irimo abandi benshi bamushyiremo.
Bose ntawarabutswe ko ari umuhungu, Petero we yari afite gahunda yo kumenya aho babashyira maze agatabaza abayobozi bo hejuru b’igihugu kuko yari azi nimero yabatabarizaho, barabajyana ijoro ryose maze sinzi uko yabonye akenge mu modoka maze agenda areba aho banyura maze bujya gucya bageze hafi y’ikiyaga aho bagombaga kubashyira mu cyumba kitabona bagategereza ubwato.
Ngo bagere mu cyumba Petero yaciye indodo bari badodesheje (kuko bari bamubaze bajya kumushyiramo telefoni) maze amaraso atangira kuva maze ayikuramo abandi ntibamenya ibyo ari gukora ariko we amaze kuyikuramo yayihereje umukobwa umwe ati hamagara iyi nomero ubabwire aho turi (we yarahazi kuko yagiye arebera mu kenge aho banyura).
Umukobwa arahamagara bamwitabye bamubaza ikibazo afite arababwira ati “ Bagiye kuza kutujyana, nabo bati kupa wicecekere maze mu gihe ubwato buhageze indege z’abasirikare batabara aho rukomeye nabo bari bahageze; nuko bafata abari bagiye kubagurisha ndetse nabari baje kubagura bafunguye basanga abakobwa mu nzu. Ngo barebe ku ruhande babona Petero mu kiziba cy’amaraso yenda gushiramo umwuka bahita bamwuriza indege bamujyana mu bitaro nyuma nibwo baje kumusura basanze ari umuhungu barumirwa.
Nuko bajya kubibwira Umukuru w’Igihugu nawe aramutumiza amugororera gusubizwa mu gipolisi ndetse agahabwa ipeti rya wa munyanyanga wamutegekaga.
Yasabye abashinzwe kugira umuntu intwari kureba niba yagirwa intwari maze haciye iminsi batangaza ko kubera igikorwa cy’indashyikirwa yakoze agizwe intwari.
Murakoze igitekerezo cyanjye cy’ubutwari nicyo.
Ukobizaba César
Tel: 0789174080/0787358741/0726915600
Email:[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO