Yarakuze ashaka umugore, mu mwaka 1994 yari afite abana babiri , mu gihe cya jenoside ubwo igitero cyamusangaga iwe, bamuhereje ubuhiri ngo yice abana be n’umugore we bamubwira ko natabikora ariwe bari bwice.
Petero yafashe bwa buhiri ajisha cya gitero atangira gucikisha umuryango we ku bw’amahirwe make bamutemye akaboko karacika agwa hasi ariko umuryango we ucika cya gitero.
Igitero kivuye aho yari yaguye, haje kuza umugiraneza atwara Petero aramwomora. Jenoside irangiye Petero yahuye n’umuryango we arishima n’ubwo yari yaracitse ukuboko. Mu gihe cy’Inkiko Gacaca yahuye n’umwe wari muri cya gitero ari nawe wamutemye akaboko kagacika, igitangaje Petero yababariye wa muntu washatse kumuhekura akanamuca n’ukubobo bariyunga ubu babanye neza.
Iki gitekerezo kitwigisha ko dukwiye kubabarira kandi ntidukwiye guhemuka haba n’iyo ubuzima bwacu bwaba buri mu kaga tukagira ubutwari nk’ubwa Petero.
Nshimiyimana Alexis
Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Gasharu Umudugudu w’Amajyambere
Tel: 0785355055/0725969249



















TANGA IGITEKEREZO