00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihuriro rya Unity Club Intwararumuri mu rugendo rwubaka “umuntu wuje umutimanama n’umutimamana” (Igice cya Kabiri)

Yanditswe na Dr. Monique Nsanzabaganwa
Kuya 25 November 2025 saa 04:28
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bya Dr. Monique Nsanzabaganwa, umwe mu bagize Unity Club Intwararumuri. Yavuze ku musanzu wa Unity Club Intwararumuri mu kubaka umuryango nyarwanda. Ni igitekerezo kije mu gihe cy’ihuriro rya 18 rya Unity Club.

Ihuriro rya Unity Club Intwararumuri rirangwa n’ibiganiro bisasa inzobe ku nsanganyamatsiko zisa nk’aho zigoye kuri benshi, rimwe na rimwe zikazamura ibikomere, ariko bigasoza buri wese ku giti cye, n’imbaga yose muri rusange, bemeranya ku gisobanuro baha ibigoye banyuramo, bakahava bafashe ibyemezo ngiro bishimangira icyerekezo bemeranyaho, hagamijwe kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda nk’umuti n’urukingo.

Mu Gice cya Mbere cy’iyi nyandiko, hasobanuwe uko Ihuriro rya Unity Club ryavutse n’umusaruro wavuye muri iki gikorwa kuva gitangiye mu 2007. Igice cya kabiri kiribanda ku by’ingenzi Ihuriro rikomeje kwitaho, byinshi muri byo bikaba byaragarutsweho mu Ihuriro rya 18 ryo ku wa 8 Ugushyingo 2025.

Ubumwe bw’Abanyarwanda: Intambwe irashimishije ariko nta kwirara

Kimwe mu byaranze Ihuriro rya 18 (2025) ni ukumurika Raporo y’Ubushakashatsi ku Igipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda bwakozwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu. Byagaragaye ko mu myaka 15 ishize icyo gipimo cyazamutseho ibice by’ijanisha 13, kiva kuri 82,3% mu 2010 kigera kuri 95,3% mu 2025. Iki gipimo kandi gihagaze neza mu nkingi zose uko ari eshatu: Ubumwe (95,6%), Ubwiyunge (95%) n’Ubudaheranwa nk’inkingi fatizo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (90,8%). Nubwo intambwe imaze guterwa ishimishije, nta kwirara.

Bimwe mu bibazo bigikeneye kwitabwaho, harimo ingengabitekerezo ya jenoside ikigaragara henshi nk’uko byemejwe na 23% by’ababajijwe, ndetse 38% bakemeza ko hari abakoze ibyaha bya jenoside bagitsimbaraye ku irondabwoko n’ivangura. Hari kandi n’ikibazo cy’imbuga nkoranyambaga zikorera hanze y’u Rwanda zikigoreka nkana amateka y’u Rwanda ziyobya cyane abato. Ikindi ni ibikomere bikigaragara, cyane mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko byemezwa n’abagera kuri 45,1%. Igipimo cyo gukira ibikomere muri rusange cyarazamutse, kiva kuri 86% mu 2020 kigera kuri 88% mu 2025, ariko kikaba kikiri hasi cyane (31%) mu byiciro by’urubyiruko rwibasiwe bikabije, nk’uko ubushakashatsi “Inkurikizi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ku rubyiruko rwibasiwe bikabije” bwakozwe na Unity Club Intwararumuri mu 2023 bwabigaragaje.

Inkingi y’ubudaheranwa na yo igaragaza ko gusaranganya amahirwe mu bukungu n’ubutegetsi bigeze ahashimishije nubwo hari ibikeneye kongerwamo umuvuduko. Mu gihe igipimo cy’abemeza ko igihugu kigendera ku mategeko aboneye n’ubutabera buhabwa abaturage nta vangura, kandi ko indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda ari inkingi y’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda gihagaze kuri 97,8%, abemeza ko Abanyarwanda bahabwa amahirwe angana m bukungu no mu ishoramari bangana na 87%, mu gihe 87,2% bemeza ko isaranganya ry’ubutegetsi nk’uko bikorwa na Leta y’u Rwanda ari kimwe mu bifasha Abanyarwanda kwiyubakamo ubudaheranwa.

Ni muri urwo rwego, mu Ihuriro rya 18, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame yagize ati "Tube menge! Kuba iterambere tugezeho riri ku rwego rushimishije, ndetse tukaba dufite umudendezo wo kubaho twunze ubumwe, ntibikwiye kutwibagiza intambara zitugose muri aka gace kacu, ndetse n’ahandi henshi ku Isi. Hadutse mu buryo buteye impungenge kwimakaza inzangano zishingiye ku mitandukanire mu bituranga. Byabaye urwitwazo rw’ababifitemo inyungu, bakoresha izi ngirwamoko kugira ngo batubibemo inzangano. Kuri twebwe, interuro n’inyikirizo izakomeza kuba Ndi Umunyarwanda.”

Uko Ihuriro rya Unity Club Intwararumuri ryakomeza kubaka ahazaza

Unity Club Intwararumuri, mu bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu n’izindi nzego, ikomeje kubungabunga ndetse no kwagura umusaruro uva mu Ihuriro ngarukamwaka nk’urubuga rutekanye ruganirirwamo intambwe imaze guterwa mu guhamya Ubunyarwanda, hakanafatirwa ingamba ku nzitizi zaba zikiriho cyangwa inshya zigenda zivuka. Iyi nyandiko iragaruka kuri bimwe mu byakomeza kwitabwaho muri uyu murimo.

1. Guhangana n’ibikomere bigaragara mu ruhererekane rw’ibihe

Ihuriro rya Unity Club Intwararumuri ryiyemeje kuguma mu mujishi mu gushishoreza Abanyarwanda ibyabangamira ubumwe biturutse ku bikomere n’ihungabana bigaragara mu ruhererekane rw’ibihe.

Nk’uko impuguke Prof. Mutesa yabigarutseho mu biganiro byaranze Ihuriro rya 18 (2025), ubushakashatsi bumaze imyaka bukorerwa ku bana bakomoka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (bukomereje no ku buzukuru) bugaragaza koko ko hari ihungabana abo bana bakomora ku babyeyi, ariko bugatanga icyizere ko ubukana bw’iryo hungabana bucogozwa cyane n’ingamba z’ubudaheranwa igihugu kigenda cyubaka.

Iri hererekanywa ry’ibikomere rinagaragara ahandi ku Isi habaye ibibazo bikomeye, nka Jenoside, ivanguraruhu (Apartheid), ubucakara n’ibindi. Itandukaniro riba uko sosiyete yiyemeza guhangana n’ibyo bibazo mu ruhererekane rw’amateka.

Iyo ibikomere bikomoka kuri ibi byago bidakurikiranywe neza hakiri kare, bishobora kuba imungu izasenya imitima, ikadindiza imitekerereze y’iterambere ry’ahazaza, bikaba n’ingorabahizi ku nzego z’ubuzima. Ni bwo wumva ahavugwa ubwicanyi bw’iterabwoba mu mashuri butewe n’urwango cyangwa ubuhezanguni, kwicana mu ngo no kwiyahura guturutse ku gahinda gakabije n’ihungabana, bikunze kujyana no kubatwa n’ibiyobyabwenge.

Iyi migirire ishobora guturuka k’ukwiheba, kugeza n’aho kwangiza imitekerereze, kwiga, gukora umurimo no kwiteza imbere bikagorana, ahazaza h’umuntu ntabashe kuhiyumvisha, kuko asa n’uriho atariho. Abibasirwa n’ibi byago bakunze kuba urubyiruko rukomoka mu miryango yahuye n’ibikomere bikomoka ku mateka agoye yavuzwe haruguru.

Mu rubyiruko rw’u Rwanda habonekamo abafite ihungabana ryisubira uko ubuzima bubagoye, bibatera kwibuka ko Jenoside yabatwaye imbaraga zagombye kuba zibashyigikira.

Hari abatinya gushinga urugo cyangwa bongera kugira intimba igihe cyose bageze ku byiza kuko basanga nta mubyeyi bafite wo kubyereka, bikabafungurira icyuho cy’imyitwarire ihabanye n’indangagaciro umuco Nyarwanda wigisha. Hari abatiyakira mu nkomoko nyakuri zabo kuko bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa ku babyeyi bayigizemo uruhare.

Hari urubyiruko rwafashwe bugwate iyo mu mashyamba, cyangwa ahandi bahungiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amaherezo rwazaba ikibazo ku mutekano w’igihugu. Hari abana bavuka ubu, bumva icyuho mu nkomoko iyo batabona ba Sekuru na Nyirakuru, ba Nyirasenge n’abandi, bikabatera igitutu cy’uko ntaho bashoye imizi mu ruhererekane rw’amasano, bihora bibibutsa impamvu ababo bashize. Hari urubyiruko ubu rwashotse ibiyobyabwenge.

Itangazamakuru n’imbuga-nkoranyambaga bimaze iminsi bigaragaza amwe mu mahano akorerwa mu ngo z’Abanyarwanda hirya no hino mu Ntara z’u Rwanda ndetse no mu mahanga. Ahari wasanga ayo mahano afite inkomoko ku bikomere byatewe n’amateka y’iyo Jenoside bigikeneye kwitabwaho.

Ihuriro rya Unity Club Intwararumuri ryakomeza kuba urubuga rwo gusesenguriramo ibyo byose bivuzwe haruguru, no kugaragaza ibyerekezo byakorwamo ubushakashatsi bucukumbuye hagendewe ku nsanganyamatsiko ziba zaganiriweho.

2. Gukomeza ubushakashatsi ku buryo buboneye bw’ibiganiro byomora ibikomere no kwandika ku bisubizo Abanyarwanda bishatsemo

Imbaraga z’ubushakashatsi mu bijyanye no guhangana n’ibikomere bikomoka ku mateka, ni ndasimburwa. Ubuvuzi busanzwe nta gisubizo bwabonera ibi bikomere. N’ibisubizo bigari bya politiki n’ingamba bifatwa n’inzego z’ubuyobozi hari ubwo bigera ku bantu ariko bitinjiye muri muntu, kuko atabibonamo aho abasha gukingura umutima we no gufashwa by’umwihariko n’abo afitiye icyizere.

Urugero rufatika ni urw’uburyo bwo gufasha abafite ibikomere bwashyizwe ahagaragara n’umushakashatsi wo muri Zimbabwe ngo bube igisubizo ku nkurikizi z’amateka y’ubushikamirwe bwa “gashakabuhake” yaranze icyo gihugu, bukaba bwanifashishwa n’abandi bahuye n’ibibazo bijya mu cyerekezo kimwe.

Iyo nzobere, umuganga n’umwarimu mu by’ubuzima bwo mu mutwe, Dixon Chibanda, mu gitabo yise “The Friendship Bench,” asangiza abasomyi iby’ubwo buryo buha umwanya w’ibanze gutegwa amatwi n’abantu basanzwe, kurusha kugana amavuriro y’abafite uburwayi bwo mu mutwe.

Ababyeyi bakuze (ba Nyogokuru) babihuguriwe batanga ubufasha bwo gutega amatwi ababagana bafite agahinda, bakabayobora mu bushishozi, nk’ inararibonye, bubakiye ku muco no ku ndangagaciro baziranyeho aho batuye, dore ko babasanga “mu nsi y’igiti”, byagereranywa no mu gacaca mu muco nyarwanda.

Baganira biherereye, nta rwikekwe cyangwa gutinya ko uwo mubyeyi yabavamo, cyangwa yabacira urubanza. Mu gihe gikwiye, abagana abo babyeyi bahurizwa mu matsinda, aho bafashanya gukira no kwishakamo ibisubizo.

Mu rwego rwo guca umurunga w’uruhererekane rw’ibikomere, ni ingenzi gushishikariza ababyeyi n’abakuru kubwiza ababyiruka ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi baba baragizemo uruhare, hagamijwe kubarinda gukurana umurage mubi w’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uru ni urugero rutwibutsa ko hari byinshi bimaze kugeragezwa mu Rwanda, bishobora no kunozwa kurushaho kugira ngo bigire ireme rihamye ryubakiye ku bushakashatsi. Ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, Abarinzi b’Igihango, Amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa, ni bimwe mu bikeneye kwandikwaho no gusembura amatsiko y’abashakashatsi.

3. Kwagura imitekerereze mu gihe hasuzumwa ibyonnyi by’Ubunyarwanda

Mu gihe hamenyerewe kurebera ibyonnyi by’Ubunyarwanda ku mateka y’imiyoborere yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, hari n’ibindi bikeneye kwitabwaho bikomeza Ubudaheranwa.

Hakenewe kureba ibyonnyi byaba imbarutso y’imitekerereze iganisha ku bwoko. Ingero ni nk’amashyirahamwe ashingiye ku nkomoko, ruswa n’itonesha, kwikubira wigizayo abandi, n’indi migirire yatanga urwaho rwo kumva abantu batareshya mu mahirwe cyangwa uburenganzira kuri serivisi zigenewe umuturage n’ibyemezo bimufatirwa.

Amahirwe y’umurimo agenda aba nkene, na yo yakurura ibyago, aka ya mvugo, ngo “abasangira ubusa bitana ibisambo”. Izi ngero, n’izindi zitavuzwe, bititaweho byakwangiza bikomeye Ubunyarwanda.

Igihugu cya Mongoliya cyigeze kuvugwa mu Gice cya Mbere cy’iyi nyandiko ni urugero rwareberwaho ingaruka mbi zo kwirara. Iki gihugu gifite amateka y’ubumwe bw’abagituye kuva mu kinyejana cya 12, cyatangiye gusa n’igicogoye muri iyi minsi, ku buryo abashakashatsi bafite impungenge ko ibyo cyari kimaze kugeraho byakomwa mu nkokora kubera ibyonnyi bagisangamo, bemeza ko bidaturuka ku moko, ahubwo ku kudasaranganya neza amahirwe y’ubukungu n’ubuyobozi.

Basanga amacakubiri mu mashyaka, kwironda, ubuyobozi bwatakarijwe icyizere kubera imicungire mibi no kumungwa na ruswa, umurengwe, kwikubira kwa bamwe, no kuganzwa n’amatwara, imico n’intekerezo by’ibivamahanga bigenda byongera ibyago byo gusubira inyuma mu bukungu n’imibereyo myiza Mongoliya yari imaze kugeraho.

Ihuriro rya Unity Club Intwararumuri ryakwiha umukoro wo gutahura niba nta byonnyi nk’ibi byaba byototera umuryango nyarwanda imbere mu gihugu cyangwa mu Banyarwanda baba mu mahanga (Diaspora).

Gukomeza guha ireme ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda bizafasha Abanyarwanda aho batuye cyangwa mu matsinda bahuriramo, guhorana urubuga rutekanye baganiriramo ibibahangayikishije.

Muri uru rubuga, hatangirwa amakuru y’aho igihugu kigeze cyiyubaka n’imbogamizi zikiriho ku gihugu no mu karere u Rwanda ruherereyemo. Ibikigoye byasobanurwa neza kurushaho, ibigambiriye gusebya igihugu n’ubuyobozi no kubiba urwango bikanyomozwa, hagamijwe kuzana umucyo mu mitima, aho guteza urujijo. Ibi na none bifasha gukumira ko imbogamizi zituruka ku mikorere mibi y’abantu ku giti cyabo zakwitirirwa ubuyobozi (system) muri rusange, cyangwa zikaba urwitwazo rwo gutana mu mitekerereze.

4. Kugira Ndi Umunyarwanda ingabo ikingira ubudahangarwa mu isi ya none

Ndi Umunyarwanda iha buri Munyarwanda inshingano yo “kugira umutima wibaza”, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye gusaba abitabiriye Ihuriro rya 18 (2025) rya Unity Club Intwararumuri, aho yagarutse ku ntege nke Abanyarwanda n’Abanyafurika benshi bakigaragaza mu kwihesha agaciro. Iyi ndangagaciro ikwiye guharanirwa, haba mu bayobozi, haba no mu rubyiruko rutwaye umurage w’ubudaheranwa, binyuze mu gukunda no guha agaciro umurimo, kumenya amahirwe igihugu gitanga no kuyakoresha neza.

Kuba u Rwanda rushyira imbere Ubunyarwanda ntibivuze ko nta cyo rwakungukira ku mahanga. Ahubwo Ndi Umunyarwanda ifasha Abanyarwanda kugira ishyaka ryo gukora ibyiza bihesha u Rwanda by’umwihariko, na Afurika muri rusange, ijabo n’ijambo mu rubuga mpuzamahanga.

Na none Ndi Umunyarwanda ibaha inshingano yo kurinda u Rwanda, buri wese ku bimureba, na bose muri rusange. Kugira abaturage bakeye ku mutima, abayobozi bakora ibizima n’inzego zikorera mu mucyo, bitanga icyizere ku bashoramari n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, bigatera ishyaka Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora) ryo kuzana ibikorwa by’iterambere iwabo, kandi bigahesha politiki y’ububanyi n’amahanga na dipolomasi by’igihugu ishingiro n’amahirwe yo kwakirwa neza bigahabwa agaciro.

Ibivuzwe haruguru ni byo Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yongeye kwibutsa abari mu Ihuriro rya 17 (2024), agira ati "Tugomba gukora ibintu bisobanurira buri wese ko u Rwanda rutakiri rwa rundi rwo mu myaka 30 ishize […]. Iyo abantu bashyize hamwe […] ibivugwa cyangwa bigirira nabi u Rwanda, ibyo byose bihinduka ubusa”. Ihuriro rya Unity Club Intwararumuri ryakomeza gutanga umusanzu waryo muri uru rugamba.

Umwanzuro

Kubaka umuryango nyarwanda utekanye kandi ureba mu cyerekezo kimwe, ni inshingano iraje ishinga Ihuriro rya Unity Club Intwararumuri. Kuganira, gutega amatwi no kubwizanya ukuri ku mateka y’igihugu, bifasha abagituye kwisobanukirwa no kuvurana ibikomere batewe na yo. Hakenewe ingamba zo gukuza umuco wo kuganira no ku bindi bibangamiye ubumwe cyangwa ibiteye umuryango guhungabana, nta kubica ku ruhande, ari na ko biyubakamo ubudaheranwa burinda ibyagezweho. Ibyo bigakorwa henshi kandi kenshi, byita by’umwihariko ku rubyiruko.

Kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda ni uguhozaho. Bityo, uruhare rw’Ihuriro rya Unity Club Intwararumuri rukaba rukomeje kuba ingirakamaro mu migendekere myiza y’ibiganiro mu baturage. Iryo Huriro rizakomeza kuba urubuga rwiza ruhurizwamo ibiva mu baturage, bikagera ku rwego rw’igihugu, hagamijwe ko bimurikira abafite inshingano zinyuranye zo gushyira gahunda za Leta mu bikorwa. Ni muri ubwo buryo ukubaka “umuntu ucyeye, wuje umutimanama n’umutimamana” kuzagenda gushoboka mu bufatanye, buri wese abigizemo uruhare.

Dr. Monique Nsanzabaganwa, umwe mu bagize Unity Club Intwararumuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages