00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiganiro n’Umunyarwanda wo muri Diaspora yo mu Bubiligi, ku matora yo mu 2017 (Video)

Yanditswe na

Karirima Ngarambe

Kuya 27 May 2015 saa 07:17
Yasuwe :

Assuman Rutagengwa asanga Perezida Kagame akwiye kwemera gukomeza kuyobora u Rwanda nk’uko Abanyarwanda bakomeje gusaba ngo Inteko Ishinga Amategeko ikureho inzitizi zishingiye ku ngingo y’101 y’Itegeko Nshinga, kuko ari yo yonyine ishobora gutuma bitaba bityo.

Nk’uko yabigaragaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE ku itariki ya 25 Gicurasi 2015 Rutagengwa utuye muri Diaspora y’u Rwanda mu Bubiligi, afite impamvu nyinshi kandi zifatika zimutera kwifuza ko Perezida Kagame akomeza kuyobora Abanyarwanda.

Iki kiganiro cyateguwe ku busabe bwe, aho yavuze ati “nk’umunyarwanda ukunda igihugu mvukamo, ndashaka kuvuga ikindi ku mutima mu rwego rwo gusangira ibitekerezo ku matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu 2017.”

Rutagengwa yagaragaje ko ashyigikiye cyane abandi banyarwanda benshi bifuza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yavugururwa, akomeza avuga ati “ku giti cyanjye byamfasha gusaba noneho Perezida Paul Kagame ko yakwemera tukongera tukamuhundagazaho amajwi nk’abanyarwanda bazi ibyo yabagejejeho n’uko yitangiye igihugu kandi agikunda, akaba yakomeza kuyobora u Rwanda mu myaka iri imbere.”

Mukurikire ikiganiro kirambuye Rutagengwa yagiranye na IGIHE:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages