Nk’uko yabigaragaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE ku itariki ya 25 Gicurasi 2015 Rutagengwa utuye muri Diaspora y’u Rwanda mu Bubiligi, afite impamvu nyinshi kandi zifatika zimutera kwifuza ko Perezida Kagame akomeza kuyobora Abanyarwanda.
Iki kiganiro cyateguwe ku busabe bwe, aho yavuze ati “nk’umunyarwanda ukunda igihugu mvukamo, ndashaka kuvuga ikindi ku mutima mu rwego rwo gusangira ibitekerezo ku matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu 2017.”
Rutagengwa yagaragaje ko ashyigikiye cyane abandi banyarwanda benshi bifuza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yavugururwa, akomeza avuga ati “ku giti cyanjye byamfasha gusaba noneho Perezida Paul Kagame ko yakwemera tukongera tukamuhundagazaho amajwi nk’abanyarwanda bazi ibyo yabagejejeho n’uko yitangiye igihugu kandi agikunda, akaba yakomeza kuyobora u Rwanda mu myaka iri imbere.”
Mukurikire ikiganiro kirambuye Rutagengwa yagiranye na IGIHE:



















TANGA IGITEKEREZO