Ku nshuro ya 17 mu Rwanda hari kubera imurikagurisha mpuzamahanga (Expo) ryitabiriwe n’abamurika 329 barimo Abanyarwanda 251 n’abanyamahanga 78. Muri iri murikagurisha abikorera bahurijwe hamwe mu buryo bunoze kandi bubahesha amahirwe. Icyo Expo igamije n’umusaruro uyivamo ni byiza gusa kuri iyi nshuro hari kuberamo ibintu bitari bisanzwe bishobora no kuzahesha isura mbi u Rwanda mu mahanga.
Mu bamurika uyu mwaka, harimo bamwe bagaragaza ibiranga Umuco Nyarwanda bakabisangiza amahanga, gusa hari bimwe mu bimurikwa n’ abafite utubari bihonyora umuco, bikagaragaza nabi u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga ndetse by’umwihariko bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku bana bakiri bato, dore ko bagize umubare munini w’abaryitabira.
Mu bintu bitangaje ndetse bitari bisanzwe mu muco nyarwanda umunyamakuru wa IGIHE yabonye muri iri murikagurisha, harimo ikimansuro gisigaye kibyinirwa mu maso y’abana bakiri bato guhera ku bari mu kigero cy’imyaka 3 y’amavuko kuzamura.
Ikimansuro ni uburyo bw’imibyinire itamenyerewe mu Rwanda, aho usanga abagore cyangwa abakobwa babyina bambaye utwenda duhishe imyanya myibarukiro, gusa ubireba aba abona mu by’ukuri basa n’abambaye ubusa. Ibyo babyina nabyo usanga ahanini bifite aho bihuriye n’ibikorwa by’urukozasoni cyangwa bikurura ubusambanyi.
Byari bimenyerewe ko ikimansuro kibyinwa mu tubari tumwe na tumwe nabwo mu masaha akuze cyane y’ijoro, ariko iri murikagurisha ryazanye umwihariko, kuko izi mbyino ziri gukorwa mu maso ya bose, ku manywa y’ihangu.
Nabonye abana bato bareba ikimansuro muri Expo i Gikondo
Kuva imurikagurisha ryatangira buri munsi uko njyayo akenshi mba ngiye mu kazi ka IGIHE gusa nanjye ngira umwanya wanjye wo gutembera ahamurikirwa ibintu bitandukanye. Mu gihe cyose maze njya muri Expo haba mu gihe mba noherejwe mu kazi cyangwa nagiyeyo ku nyungu zanjye hari ibintu bimwe nabonye bidahesha isura nziza u Rwanda nk’igihugu kizwiho kugira umuco mwiza unashimwa na benshi mu badusura.
Umunsi wa mbere nabonye ikimansuro kibyinwa muri Expo hari mu masaha y’ijoro mbifata nk’ibisanzwe, dore ko nta mwana muto wemerewe kwinjira aho kibyinirwa nko mu tubari cyangwa amahoteri. Uwo munsi wa mbere nta mwana muto nahabonye gusa hari ababyeyi na bamwe mu bageze mu zabukuru bari bagihanze amaso nkeka ko nabo bakuruwe n’imibyinire y’aba bakobwa gusa ntibyanteye ikibazo kuko abakirebaga bose bari barengeje imyaka 18.
Gusa hari umunsi umwe nagezemo ari ku manywa ntungurwa no gusanga abamansuzi (ababyina ikimansuro) bari kubyinira abantu, bambaye nk’uko baba bambaye iyo babikora mu masaha y’ ijoro. Icyantangaje ni uko mu barebaga ibi kandi ubona bashishikaye, harimo abana bato n’ababyeyi babo.
Kuwa Gatatu nimugoroba ndangije akazi, nari mfitanye gahunda n’inshuti zanjye z’abanyamakuru yo kujya kureba uko iri murikagurisha rimeze n’udushya turimo ndetse twanapanze kugerayo tukica akanyota. Twafashe tagisi twerekeza i Gikondo, tuhageze buri wese yishyura amafaranga 500 y’u Rwanda kugira ngo twemererwe kwinjira nk’uko bisanzwe.
Tugezemo twabanje gutembera ahantu hatandukanye gusa twaje gutandukana nsigarana na mugenzi wanjye dukorana gusa. Stand nyinshi nagiyeho nahasanze umuziki gusa utubari two dufite umwihariko kuko nasanze hafi ya twose dufite abakobwa n’abagore bamansura (kumansura=kubyina ikimansuro).
Icyantangaje kurusha ibindi, ni kamwe mu tubari ninjiyemo nsanga harimo ikimansuro, ndaranganyijemo amaso, mbonamo abana bari munsi y’imyaka 5 nabo bahanze amaso aba bamansuzi. Hari abana nabonye bari bonyine, abandi nsanga baherekejwe n’ababyeyi babo.
Icyo nabonye ni uko haba aba babyeyi n’abasaza nasanzemo bari bishimiye mu buryo bukomeye kureba uburyo aba bakobwa bambaye udukariso gusa batigisa umubiri wabo byagera ku bana bato bikaba akarusho. Mu bakomaga amashyi banavuza induru bishimira imibyinire y’aba bamansuzi, abana nibo bazaga imbere mu kwishima ndetse hari n’abo nabonye bahagaze ku rubyiniro bitegereza neza uko ikimansuro kibyinwa.
Muri aka kabari, numvise hatangwa itangazo rivuga ko nta mwana uri munsi y’imyaka 18 wemerewe kugurishwa inzoga ariko nagize impungenge ko hari abazigura banyuze ku bafite iyi myaka isabwa bityo nabo bakumva uko kunywa manyinya biryohera umuntu uri kureba ikimansuro.
Mvuye muri aka kabari, nahise ninjira mu kandi nsanga nako karimo abana bari mu kigero cy’imyaka hagati y’icumi na cumi n’itanu, nasanze hashyizweho promotion yo kugura ibinyobwa bibiri [bisembuye] ugahita uhabwa gurude cyangwa ingofero. Mu bajyaga gufata ibihembo, natunguwe no kubonamo abana bato batonze umurongo bafite inzoga bagiye gufata ibi bihembo ukabona nta muntu biteye ikibazo.
Akabari nagiyemo bwa nyuma nakagezemo ahagana saa tatu n’igice z’ijoro naho nsangamo ikimansuro gikurikiwe n’abana bato nibaza niba bahari mu buryo bwemewe ndetse n’ababyeyi babo babizi cyangwa niba bahaje batorotse imiryango yabo. Mu minota mike aka kabari kahise gafunga abantu barataha gusa abana bato muri iryo joro wumvaga bamwe barira, abandi babuze ababacyura kugeza ubwo hari abagiye bashakirwa uburyo bwo gutaha hakoreshejwe izindi ngufu.
Nahuye n’umugore waje mu Kimansuro abura amafaranga amucyura
Mu kabari ka nyuma nagiyemo nasanze ababyina ikimansuro bakajije umurego ndetse n’abanywi bari bakarimo bafatanya n’aba bamansuzi kubyina.
Nkigera muri ako kabari nasanzemo wa munyamakuru mugenzi wanjye dukorana ari kumwe n’inshuti ye. Nasanze babyina nanjye ndabafasha gusa mu minota mike umugore w’inzobe, ubona ko afite urugo rwiza wambaye ibitenge ubona aberewe yahise aza aho twabyiniraga ahita atubwira ati, "Sha mwakwihanganye mukemera kuba basaza banjye?". Umwe mu basore twari kumwe tubyina ahita amukurura amushyira hagati yacu aramusubiza ati, "Nta kibazo turabyemeye ariko tubwire icyo ukora".
Umugore yabyinanye natwe akanya gato ahita asubira aho inzoga ye yari iteretse akomeza kubyinana na bagenzi be gusa byamwanze mu nda ahita agaruka aho twari turi.
Yakomeje kutuganiriza uko turi batatu gusa njye nagize amakenga mubaza niba nta bana yazanye nabo ansubiza agira ati, "Abana batashye, imodoka yaje kubatwara kare. Nta kibazo". Ntibyarangiriye aho nongeye kumubaza cya kibazo mugenzi wanjye yari yamubajije ntiyamusubiza. Naramubajije nti, "Mbwiza ukuri, ukora akahe kazi?" Na we ati, “Sha nta kazi ngira gafatika nkubura mu muhanda!” Nahise nseka kuko yasaga neza cyane ubona ko ako kazi atari ko akora na we araseka cyane arambwira ati, “Reka twishime iby’akazi bireke gusa nabishimiye cyane”.
Naramuretse turakomeza turanywa gusa inzoga ye yahise ishira abwira mugenzi wanjye ati, “Mwanguriye agacupa ko iyanjye yashizemo”, ntiyaguriwe iyo nzoga yari asabye kuko akabari kahise gatangaza ko nta kindi kinyobwa kongera kugurisha kuko amasaha yo gufunga yari ageze.
Umuziki wahise uhagarikwa, turicara kugira ngo tumare inzoga twari dufite uwo mugore na we aricara gusa ahita afata icupa ryanjye ararigumana. Yongeye kutubwira ati, “Sha mwanjyanye mu kandi kabari tukagumana?” Nahise mbona ko afite gahunda ndende nkurura mugenzi wanjye umwe duhita dutaha uwo mugore asigarana n’umwe muri bagenzi banjye w’umunyamakuru.
Nkigera mu rugo, ahagana saa yine n’igice, mugenzi wanjye wasigaranye na wa mugore yampamagaye ababaye cyane ambwira ko abashinzwe umutekano bamusabye gutegera imodoka uwo mugore.
Yampamagaye ambwira ati, “Wa mugore yabuze amafaranga yo gutaha, yahise yiyita mushiki wanjye bampamagara bambwira ko ngomba kumutegera agataha. Mutegeye taxi voiture, nta kundi byari kugenda”
Uko mbibona...
Niba hari utubari twashyizeho itegeko rivuga ko nta mwana uri munsi y’imyaka 18 wemerewe kugurishwa inzoga, kuki hatashyizweho uburyo bukumira aba bana kwinjira ahabyinirwaga ibimansuro? Ntabwo warinda umwana kunywa inzoga kurusha uko wamurinda kureba Ikimansuro n’abakobwa bambaye mu buryo bwica urubozo Umuco nyarwanda. Niba ahabwa amahirwe yo kwinjira mu kabari, wakwizera gute ko inzoga atari buzinywe dore ko mu Kimansuro nta muntu uba ucunga undi ngo arebe ibyo akora.
Byakabaye byiza hashyizweho uburyo burinda abana kureba aba bakobwa babyina bambaye muri ubu buryo ndetse hakanashyirwaho amategeko agenga utubari.
Ikimansuro kibyinwa ku manywa y’ihangu abana bato babireba, birakwiriye ko kivanwaho kigashyirwa byibuze mu masaha ya nijoro, nabwo hagashyirwaho itegeko ribuza abana kubyinjiramo.
Abana nibo Rwanda rw’ejo, nibo bayobozi b’Igihugu cyacu ejo hazaza, nibakura barereshwa kureba Ikimansuro, uburere bazaha abazabakomokaho buzaba bumeze bute? Umwana apfa mu iterura, niba bakuze bakundishwa kureba abakobwa bambaye nk’abo mu kimansuro, nabo bazatoza abana babo uyu muco wuzuye ico.



















TANGA IGITEKEREZO