Byatangiye mu 2010 ubwo Perezida Paul Kagame yafataga umwanzuro wo guhagarika indi mirimo yose agashaka umwanya wo kujya kuganira imbonankubone n’Abanyarwanda batuye mu mahanga.
Kuva icyo gihe ijambo Diaspora ritangira gucicikana mu matwi yacu ndetse bamwe babiha Ikinyarwanda babyita “Abo mu Rwanda rw’iyo”! Ikiganiro cyari kibaye ubwa mbere Umukuru w’Igihugu asanga gikwiye gukomeza kuko we yari azi uburyo kuba hanze y’igihugu cyawe bitagukuramo kugikunda no kwifuza kugikorera uko ushoboye!
Mu 2011 arongera ashaka umwanya nka wa wundi maze ijambo “Rwanda Day” riba rifashe izina ku buryo yarangiraga abantu banyotewe babaza ngo indi “Rwanda Day” izaba ryari ngo tube twitegura?
Abanyarwanda baba mu mahanga umukuru w’igihugu abaha agaciro bakwiye ndetse batangira kwitwa intara ya gatandatu. Ibi nabyo byari ubudasa bw’u Rwanda kuko nta handi byari byarigeze biba aho Umukuru w’Igihugu ahaguruka akajya guhura n’abaturage b’igihugu cye batuye mu mahanga aricyo kimujyanye gusa.
Tujya tubibona abakuru b’ibihugu bahura n’abaturage babo mu mahanga ariko akaba ari inama nto bategura ku ruhande rw’ibikorwa biba byabajyanye muri icyo gihugu.
Nta gihe cyashize ibigo bitandukanye birimo Banki y’Isi bitangira kugaragaza uburyo amafaranga Abanyarwanda baba hanze azamuka buri mwaka.
Rwanda Day itangirira ku bantu amagana bitabira kugera ku barenga 5000 bayitabiriye mu 2024 i Washington D.C ku buryo icyumba cyari cyateganyijwe cyuzuye bikaba ngombwa ko hategurwa ikindi nacyo hafi yo kuzura.
Ambasade z’u Rwanda mu bihugu bitandukanye zihabwa umurongo maze zikajya zisigara zikurikirana ibyo Umukuru w’Igihugu yaganiriye n’abanyarwanda mu bihugu babamo.
Kugeza uyu munsi muri Ambasade yose usanga kwita ku muryango w’Abanyarwanda baba mu gihugu runaka ari imwe mu nshingano nyamakuru Ambasade iba ifite. Ubu ba Ambasaderi basigaye basura aba banyarwanda aho baba hose, bakabakira no mu biro byabo nta mbogamizi.
Haba mu biganiro nk’Umushyikirano ubu diaspora ntigitangwa, abari mu Burayi, Amerika, Afurika n’ahandi baba babukereye ari benshi bahagaritse ibyo bakora ngo bajye gutanga ibitekerezo.
Uyu murongo Umukuru w’Igihugu yatanze wanatumye umubare w’abavuga ko batavuga rumwe na leta hanze ugenda ugabanuka cyane kuko babonaga ko ibikorwa byivugira bityo bagasanga bari gusigara inyuma! Aba batangira kujya bajya kurunguruka aho iminsi mikuru y’Abanyarwanda yabereye, bikomeza binjiye bakicara inyuma n’urwikekwe birangira bamwe muri bo bahindukiye burundu ndetse ubu hari abasigaye bayobora iyi miryango y’Abanyarwanda.
Igihe ni iki ngo diaspora ihabwe ministeri yayo
Uwavuga ko ubu bukangurambaga bwose twavuze hejuru bumaze kuzamuka bukarenga ubushobozi bw’inzego zisanzwe zireberera diaspora ntiyaba abeshye.
Ubusanzwe ibikorwa by’Abanyarwanda baba mu mahanga “diaspora” bibarizwa mu gashami ko muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga “Rwanda Community Abroad” gashobora kuba kunganirwa n’amashami aba ashinzwe imigabane runaka.
Gusa ukurikije imikorere y’ibigo bya leta cyane cyane ibijyanye no gushyikiriza amakuru urwego rwisumbuyeho “reporting” usanga diaspora itari ikwiye kuba agashami gato muri Minisiteri kuko bishobora gitinza no kudindiza ibikorwa bya diaspora ubona bisigaye biri ku muvuduko udasanzwe muri ibi bihe.
Imbaraga z’ubukangurambaga zatangiriye kuri Rwanda Day ya mbere mu myaka ya 2000 kuzamura zimaze kugera ku rwego rwo hejuru cyane. Gusa ikigaragara ni uko umusaruro w’ubu bukangurambaga ushobora kuba uri kugenda urusha ingufu uburyo inzego mu gihugu ziteguye mu kwakira, gukorana no korohereza aba-diaspora gushyira mu bikorwa ibyo bagiye bakangurirwa gukora.
Abanyarwanda baba muhanga bazamura inzu zigezweho umunsi ku munsi, bubaka inganda, bashora imari mu nzego zitandukanye zirimo siporo, imyidagaduro n’ibindi. Nyamara ibi byose babikora bari hanze y’u Rwanda ku buryo ari urugendo ruba rugoye cyane ugeraranyije n’ibisabwa.
Urugero hakabayeho hariho uburyo bwo kwihutisha serivisi z’aba-diaspora hakabaho kugenekereza kubera imiterere n’imibereho y’aho baba baturutse. Simvuze ngo bafatwe mu buryo bwihariye kurusha abandi baturarwanda ahubwo ndavuze nti serivisi bahabwa zijyanishwe n’ubuzima babamo.
Bimwe mu bibazo Diaspora ihura nabyo byakemurwa n’urwego rwayo rwihariye
Zimwe mu nzego za leta n’iz’abikorera ahari ntabwo ziramenya uburemere n’umusaruro wa diaspora nyarwanda ku buryo usanga muri gahunda zabo batayitekerezaho cyane.
Urugero rwa hafi ni ubukangurambaga butegurwa ugasanga ababuteguye babikoze bafite mu mutwe abo mu gihugu gusa ku buryo iyo umu-diaspora ashatse kwisanisha nabyo asanga bidashoboka.
Hari n’abatekereza kuri diaspora ariko bakayitekerezaho nk’urwego rw’inyongera ntibayishyiremo mu b’ibanze bityo ugasanga hari byinshi bigora aba-diaspora.
Hari abashaka gushora imari mu turere runaka bakabanza kwegera inzego z’ibanze ariko bagacibwa intege n’uburyo bafatwa. Umwe mu bo twaganiriye yagize ati “Nagiye kureba meya naje twavuganye twahanye gahunda mpageze banyicaza mu ruganiriro ngo mutegereze.”
“Hashize isaha yose nta muntu urambwira ikibazo cyabaye kandi namwumvaga mu biro ari kumwe n’abandi bantu.” Uyu akomeza avuga ko byarangiye bamuhaye indi gahunda. Akomeza avuga ko ibi byose bituma umuntu acika intege.
Intege zicika kuko aba yakoze urwo rugendo mu Rwanda afite iminsi ibaze, iyo umwe upfuye byinshi biba bipfuye kuri we.
Ibi ahanini biterwa n’inzego zimwe na zimwe mu gihugu zitumva imikorere y’aho aba-diaspora baba baturutse kuko bahemberwa ku masaha. Iyo yaje afite icyumweru kimwe akagenda atageze ku byamuzanye kuko abantu bakomeje kumusiragiza biba bigoye ko yakongeraho n’umunsi umwe kuko biba bivuze ko ayo masaha yose yongeyeho atazayishyurwa.
Iki kibazo kandi kiza kiniyongera ku turere tugenda biguruntege mu gukorana na diaspora kuko akenshi haba nta murongo mugari bafite bahawe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ari nayo ibashinzwe bakunze gukora bitwararika.
Ibi binahura n’abantu baba batumva imiterere y’aba banyarwanda batuye hanze kuko usanga hari abashyira inama zireba aba-diaspora mu masaha usanga y’igicuku mu bihugu babamo kuko abateguye izo nama baba babikoze bari mu Rwanda bakagendera ku masaha ya Kigali, abandi ugasanga bategura inama ku munota wa nyuma kandi bimenyerewe ko nko mu bihugu by’u Burayi na Amerika iyo ukeneye umuntu umumenyesha mbere y’igihe kugira ngo abishyire muri gahunda.
N’iyo we yaba ashaka kwitabira gahunda zawe ariko utabimubwiye mbere y’igihe ntibikunda kuko nawe ubuzima arimo ntibubimwemerera. Ntabwo wabwira aba diaspora ngo ejo cyangwa ejo bundi muzaze mu nama ngo ubabone! Kuko baramutse bakubashye wowe wayiteguye biba bivuze ko basuzuguye uwo bakorera bikaba byabaviramo no guhanwa mu kazi kuko ubakoresha asanzwe amenyereye ko ibintu byose bitegurwa kare.
Mu bindi bibazo harimo serivisi zimwe na zimwe zitarajya mu ikoranabuhanga ku buryo hari ibigo byo mu gihugu bisaba umuntu ngo najye kuri Ambasade bamurebe mu maso ari kumwe n’abayobozi ba Ambasade, ababivuga ugasanga ni abantu bakora mu bigo runaka nk’amabanki batumva uburemere bw’ibyo bari kuvuga kuko nko kuva Vancouver ujya Ottawa kuri Ambasade ni amasaha atandatu.
Ibibazo bindi bikunze kugora Abanyarwanda baba hanze bifuza gushora imari mu Rwanda ni ubujyanama mu byo bashaka gushoramo imari no kubona abantu bizewe babakurikiranira ibikorwa.
Ibi n’iyo byakorwa n’ikigo cyigenga ariko iyo Ministeri ikaba igikurikiranira hafi cyane. Usanga Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere cyita ahanini ku bashoramari baremereye cyane ku buryo abashoramari baciriritse urugero bafite ishoramari riri mu bihumbi magana by’amadolari nta mwanya bapfa kubonerwa. Kandi birumvikana kuko ntabwo RDB yababonera umwanya bose kuko ahari si wo murongo yahawe.
Ambasade zikora akazi kenshi kandi neza ariko ubushobozi bwazo bwo gukurikirana abo zikanguriye kujya gushyira itafari ryabo ku iterambere ry’urwababyaye, burakemangwa kuko nta bubasha zifite bwo kubakurikirana uko bikwiye iyo bageze mu gihugu.
Ibyo zikora iyo bageze mu gihugu ni ukunyura mu nzira isanzwe ( twakwita ko ifunganye cyane) yo kwandikira Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ahanini binyuze muri ka gashami gato ngo bakurikirane ibintu cyangwa abantu runaka, ka gashami nako kagomba gutegura inyandiko cyangwa ubundi buryo mu rwego rwa ministeri bakandikira urwego uwo muntu agiye gusabamo serivisi!
Ariko kuko n’ubundi Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga isanzwe ifite ibindi byinshi ikora, diaspora ikaba imwe mu nshingano nyinshi ifite, usanga nayo bishobora gufata umwanya ngo ikurikirane bya bikorwa ku muvuduko wa diaspora kuko aho baba isaha irishyurwa!
Hari abo birangira bahisemo kujya kubyikurikiranira mu Rwanda ariko n’ubundi bikarangira byanze kubera ya misoto twavuze haruguru ahanini yingajemo imyumvire idahagije y’inzego zimwe na zimwe ku ba diaspora.
Banki Nkuru y’u Rwanda iherutse gutangaza ko amafaranga yinjizwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga ashobora kugera kuri miliyoni 500 z’amadolari. Nyamara uwavuga ko aya ari make ugereranyije n’ubushobozi aba banyarwanda bafite ntiyaba abeshye.
Gushyiraho Ministeri cyangwa urwego rwihariye rufite ububasha rishinzwe diaspora, byakongera ubukungu bw’igihugu ku rwego rwo hejuru ku buryo nta kabuza ziriya miliyoni 500 z’amadolari zishobora kwikuba inshuro nyinshi.
Abanyarwanda baba hanze bamaze kugira amafaranga ku rwego rwo hejuru, umubare munini ubarirwa mu batunze ibihumbi magana by’amadolari ndetse abandi batari bake batunze miliyoni z’amadolari. Kandi aba hafi ya bose ni ko bumva batewe ishema no kujya gushora imari mu rwababyaye.
Imbaraga zashyizwe mu bukangurambaga zikwiye no gushyirwa mu korohereza abashaka kuza gushora imari.
Uruganda rwubatswe i Muhanga n’umwe mu banyarwanda baba muri Amerika
Ibi ntibireba inzego za leta gusa
Nubwo byinshi mu byo twavuze bifitiwe igisubizo n’inzego za leta ariko urwego rw’abikorera narwo ruri mu babwirwa kuko rwo usanga rusa n’urukiri inyuma cyane mu kumva amahirwe ari muri diaspora.
Ndatanga urugero: kugira ngo umu-diaspora azafungure konti muri banki mu Rwanda bishobora kumubiza icyuya! Hari banki zimwe zatangiye kubyoroshya ariko haricyari urugendo. Biragoye ko wabona uko uvugana na banki igihe utari mu gihugu. Ushobora kohereza email, ugahamagara yewe ugakoresha na bumwe mu buryo nka WhatsApp bavuga ko bashyizeho ariko bikarangira batagusubije ukabura uko usobanuza icyo ukeneye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!