U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’Afurika umuntu atatinya kuvuga ko cyakubititse bitewe n’amateka cyanyuzemo. Nyuma y’imyaka 20 gusa, rwariyubatse, uyu munsi ruravugwa mu bihugu bike by’ Afurika bifite ubukungu butumbagira ubudahagarara. Ufite aho ahuriye n’aya mateka wese, ntiyakwifuriza u Rwanda gusubira inyuma mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Mu minsi ishize, Senateri Tito Rutaremara yaganiriye n’imwe muri radiyo zikorera hano mu gihugu, agaragaza ko abantu batakibarizwa muri FPR, ari abamaze kugera iyo bajya, cyangwa bamaze gutatira impamvu nyamukuru yahagurukije abagize FPR, ari yo yo kuremera Abanyarwanda bose u Rwanda ruzima, aho bishyira bakizana, bakiteza imbere.
Ucyumva impamvu zihishe inyuma yo kuva mu murongo muzima kwa bamwe mu bari ku isonga mu rugamba rwo kubohora igihugu, uhita wibaza niba ari ngombwa guhindura ngo usenye ibyo waharaniye kubaka, ugasanga ibi byafatwa nko kwanduranya.
Usubije amaso inyuma, usanga imwe mu ntego nyamukuru yatumye abasore, inkumi, abagabo b’ibikwerere n’abagore bafata uruhembe rw’umuheto bagatabara u Rwanda, byari ukurugobotora ingoma mbi- Ingoma ya Habyarimana.
Iyo hasubirwamo amateka y’ ingoma mbi ya Habyarimana yateguye kandi igashyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi, hari ijambo ritajya ribura kugaruka; AKAZU. Bamwe mu bantu bari ku isonga ryo kuyobora aka kazu, harimo umugore wa Habyarimana, Agathe Kanziga.
Imikoranire ya hafi ya Kayumba na Kanziga ihishe iki?
Agathe Kanziga umaze imyaka 20 mu Bufaransa atarahabwa ubuhungiro, aracyaburana ngo akurirweho ibirego akurikiranyweho byo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi; jenoside yateguwe ahanini n’ingoma y’umugabo we n’abambari be.
Faustin Kayumba warwaniriye igihugu cye, agahara ubuzima bwe agamije kubohora u Rwanda ngo we n’urubyaro rwe bazabe mu gihugu cyuje amahoro n’ituze, yaje kwiyemeza kuba umwanzi warwo ku mugaragaro, kuri ubu akaba akurikiranweho ibikorwa by’iterabwoba birimo kugira uruhare mu iterwa ry’ibisasu bya gerenade hirya no hino mu gihugu, agamije kwica, kubuza umudendezo abo basangiye urwa Gasabo n’ibindi bisa bityo.
Kuri ubu, Agathe Kanziga asigaje Kayumba nk’umutabazi mu rubanza rwe, ngo arebe ko yahabwa aho kurambika umusaya mu masaziro ye.
Ku muntu uzi amateka y’igihugu akamenya impamvu yatumye FPR Inkotanyi ihaguruka kubohora u Rwanda, kumva Kayumba Nyamwasa ajya gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Kanziga bitanga isura yuzuye y’ubugwari. Uwabasha guhura nawe yamubaza kimwe mu bibazo Abanyarwanda bakuze bakunda kubaza umuntu iyo akoze igikorwa kigayitse, gihabanye cyane n’uko yari asanzwe azwi, “Niko Kayu ... ni wowe ukoze ibyo!”.
Ni iki cyiza Umunyarwanda ukunda u Rwanda yakwigira kuri Kayumba?
Ntacyo!
Gutumwa ubutumwa ni ikintu kimwe, kubusohoza ni ikindi. Gusohoza ubutumwa bisaba gutegereza, ugatuza, ukubaha amategeko y’umuhanda uzanyuramo, ukirinda guhutaza ibyo usanze mu nzira, ukabanza ukabugeza kuri nyirabwo. Uwavuga ko Kayumba yihuse cyane ntiyaba yibeshye kuko kugeza uyu munsi, nk’uko Perezida Kagame akunze kubigarukaho, kwibohora ntibirarangira, ahubwo urugendo rurakomeje.
Kwihuta kuva mu murongo aho abantu bataragera iyo bajya ni ubugwari mu bundi, aha akaba ari ho mpera nemeza ko nta cyo Umunyarwanda muzima ukunda igihugu cye yakwigira kuri Kayumba.
Umunyarwanda nyawe ni usigasira ibyagezweho agaharanira ko bidasubira inyuma, Umunyarwanda nyawe ni uwirinda kwifatanya, kwigereranya, kwifuza kubaho cyangwa kumera nka bamwe mu batatiye intego bahagurukanye, Umunyarwanda nyawe ni uwumva intego ziriho zo kugeza bagenzi be kuri gahunda z’iterambere kandi akazishyigikira, Umunyarwanda nyawe…
U Bufaransa kwakira Kayumba….Akabaye icwende ntikoga!
Kuba hakirengagizwa uruhare rw’ u Bufaransa mu mateka y’umwijima u Rwanda rwanyuzemo, byaba ari ukwirengagiza ukuri. Ni gute igihugu nk’u Bufaransa cyafashije, kigashyigikira abateguye bagashyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi kuva ku ntangiriro kugera umunsi bahungaga urusorongo berekeza muri Zaire, cyakwifata kigaha Kayumba Nyamwasa uburenganzira bwo gukandagira ku butaka bwacyo? Ibi biragatsindwa.
Imwe mu miryango izirikana kandi ikemera imbaraga zidasanzwe zakoreshejwe mu kubaka u Rwanda kugeza uyu munsi, ikarwanya ugusubiza inyuma uko ari kose ibyo u Rwanda rwagezeho, yatangiye urugamba rwo kwamagana uruzinduko rwa Kayumba Nyamwasa mu Bufaransa, uzaba agiye gutanga ubuhamya bushinjura Agathe Kanziga.
Abakunda u Rwanda bari mu rugamba rufite intero igira iti “Demandons au Ministre de l’Intérieur, Monsieur Bernard CAZENEUVE de refuser tout visa d’entrée sur le territoire Français!, tugenekereje mu Kinyarwanda, “Dusabe Minisitiri w’Umutekano, Bwana Bernard Cazeneuve, kudaha (Kayumba) uruhushya urwo ari rwo rwose rwo kwinjira ku butaka bw’u Bufaransa”.
Abakurikiranira hafi imikorere ya bamwe mu bavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda bemeza ko urugendo rwa Kayumba Nyamwasa mu Bufaransa nta na hato ruhuriye no gushinjura Kanziga, ahubwo ko ari urwa politiki. Ese Kanziga yaba agiye kwifatanya na Kayumba Nyamwasa warwanyaga Leta y’umugabo we? Iminsi izatanga igisubizo.
Biravugwa ko ingendo Umunyarwandakazi Mujawamariya Monique, umunyamuryango w’imena wa RNC aherutse kuvugwaho kuba yarakoze, aho yaturutse muri Afurika y’Epfo akagera no mu Bufaransa, haba harimo no gutegura urugendo rwa Kayumba muri icyo gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi.
Buri Munyarwanda wese yari akwiriye kumva uburemere bw’urugendo u Rwanda rurimo, akifatanya n’abandi mu gusigasira ibyagezweho, yirengagije abaharanira kongera kubika urusyo ku Rwanda- Abashinzwe kurinda umutekano w’u Rwanda barahari kandi bari maso, ntawe ukwiriye kwita ku kuba hari abanga u Rwanda urunuka kandi ari igihugu cyabo, ahubwo iki ni igihe cyo kugaragaza itandukaniro n’abo, maze u Rwanda n’abana barwo bagahumeka amahoro.



















TANGA IGITEKEREZO