00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imurikabikorwa by’Ubukerarugendo bw’u Rwanda rikwiye kureba kure ya Berlin

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 28 March 2015 saa 12:19
Yasuwe :

U Rwanda rwagiye ruhabwa ibihembo by’indashyikirwa mu imurikabikorwa by’ubukerarugendo mpuzamahanga. Igiherutse cyatangiwe i Berlin mu Budage nyuma yo kwerekena ubuhanga mu imurika ry’ubukerarugendo n’umuco by’u Rwanda. Si ubwa mbere bene icyo gikombe gitashye mu Rwanda.

Leta yiyemeje kuvugurura no gushyiraho ingamba ziteza imbere ubukerarugendo mu rwego rwo kongera amadovize abuturukaho. Uruhare rw’ubukererugendo mu bukungu bw’igihugu rumaze kuzamuka, ahantu nyaburanga hakurura abakerarugendo hariyongereye ahandi haratunganywa.

Ubusanzwe ubukerarugendo bwari bushingiye ku nyamaswa (Ingagi, Impala n’Imparage, Inzovu, Imvubu, Intare,...) n’ibindi binyabuzima biri mu mashyamba cyimeza y’igihugu.

Birakenewe rero ko ubukerarugendo bw’u Rwanda bwaguka bukarenga imbibi zisanzwe kandi bukamurikwa mu bihugu byinshi birimo n’u Burusiya.

Urugero ni imurikabikorwa mpuzamahanga ry’ubukererarugendo riherutse kubera mu Mujyi wa Moscow (MITT), ahahuriye abafite ibigo bitanga servisi z’ubukerarugando bigera ku 2056 bavuye mu bihugu 203. Abasuye imurikabikorwa bageraga ku 37 436, muri bo abagera kuri 74% bari abacuruzi hari kandi n’abanyamakuru bagera kuri 387.

Iri murikabikorwa ry’ubukerarugendo ni irya gatanu ku isi yose hashingiwe ku mibare y’ibyiciro biryitabira n’imitegurire yaryo. Birumvikana ko u Rwanda rwari kuhungukira byinshi cyane cyane mu ihanahanamakuru ku bukererarugendo n’itangwa rya servisi zibushingiyeho

Ese u Rwanda ntirwakwitabira iri murikabikorwa? Iyi nkuru igamije kumenyesha ibigo nyarwanda bikora imirimo y’ubukerarugendo ko, uretse ihuriro ryo mu Budage (ITB), hari n’andi mahuriro yabafasha kwagura isoko ry’ibyo bakora mu gihe kiri imbere.

Baramutse bayitabiriye, baboneraho kungurana ibitekerezo ku mikorere n’imikoranire mpuzamahanga n’ubunararibonye mu kazi kabo, muri ayo mahuriro tukaba tubakangurira kwitabira MITT ya Moscow.

Itangizwa ku mugaragaro ry’imurikabikorwa mpuzamahanga ry’ubukerarugendo i Moscow

Ni muri ubwo buryo inyungu ikomoka ku bukerarugendo iziyongera ndetse n’uruhare rwabwo mu byongera ubukungu bw’igihugu cyacu rukarushaho kuba runini. Iri murikabikorwa ry’ubukerarugendo ribera i Moscow ritegurwa buri mwaka, ubu rikaba rimaze imyaka 22.

Umwaka ushize, abitabiriye iri huriro ry’iminsi ine bageraga ku 37 000 baturutse mu bihugu 203. Ijanisha ry’umubare wiyongereye w’abakerarugendo kubera iryo murikabikorwa riri hagati ya 5 na 9%.

Ibigo nyafurika byitabiriye iri murikabikorwa byaturutse muri Kenya, Misri, Maroc, Tunisia na Afurika y’Epfo gusa. Buri mwaka, iri huriro mpuzamahanga rihuza abahagarariye ibigo by’ubukerarugendo, abagira uruhare rukomeye mu iterambere ryabwo baboneraho kwerekana ingamba zabo mu kwagura ibikorwa.

MITT ni ihuriro rihebuje ritegurwa n’u Burusiya buri mwaka, rikaba irya gatanu ku isi yose kandi rifasha kwerekana icyo gihugu nk’icyizihira ba mukerarugendo kandi n’abenegihugu bacyo bakaba batemberera mu bihugu byinshi ku migabane i’isi.
U Rwanda nk’igihugu gikomeje kuba ku isonga mu bwiza bukurura ba mukerarugendo, dusanga MITT itagombaga kuducika.

Ibigo nyarwanda byari bikwiye kwagura amarembo hirya ku isi ngo byungukire ku byo abandi bakora, bahana amakuru n’ubunararibonye kandi berekana amahirwe ahari mu ishoramari mu bukerarugendo mu Rwanda.

Umuco, ahantu nyaburanga, ibinyabuzima n’amateka y’u Rwnda bikamenyekana kandi bikunganira ibindi byose bituma amadovize yinjira mu gihugu, harimo n’aturuka mu Burusiya.

Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Moscow, Francis Karagire asuhuza umunyakenyakazi waje kumurika ibikorwa by’ikigo cy’ubukerarugendo

Ubukerarugendo ni imwe mu nkingi z’ubukungu bw’u Rwanda kuko ari iya mbere ikurura amadovize mu gihugu. Mu mwaka ushize wa 2014, umubare w’abasuye u Rwanda wiyongereyo 9 %, umubare wabo wavuye kuri miliyoni 1.4 ugera kuri 1.20 naho amafaranga yinjijwe ava kuri Miliyoni 296 z’amadolari agera kuri miliyoni 303.

U Rwanda ruramutse rwaguye amarembo rukamurika iby’ubukerarugendo henshi ku isi, mu Burusiya by’umwihariko, inyungu yabwo yakomeza kwiyongera ku buryo bugaragara.

Abarusiya ni bamwe mu baturage bo ku isi bazi kuruhuka kandi babishyira muri gahunda zabo za buri mwaka, bityo u Rwanda nk’igihugu gifite ahantu nyaburanga henshi, rwabonera inyungu mu kwagura amarembo y’ubukererugendo ku bantu baturuka muri icyo gice cy’isi; ubukungu bukahazamukira.

Ambasade y’u Rwanda i Moscow


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages