Mu gihe IGIHE Ltd yizihiza isabukuru y’imyaka itanu ishinzwe, bamwe mu basomyi b’urubuga www.igihe.com batuye ku mugabane w’u Burayi n’Amerika bagize icyo bavuga ku makuru bagezwaho na IGIHE ndetse n’icyo yahinduye mu buzima bwabo.
Ubusanzwe uru rubuga rusurwa n’ ingeri zitandukanye z’abantu, aho hejuru ya 70% z’abarusura bari mu Rwanda, naho abarenga 20% bakaba bari ku migabane itandukanye y’isi. Abo twavuganye babarizwa mu mahanga bemeza ko uru rubuga rwabafashije gukomeza kumenya amakuru y’igihugu cyabo mu buryo bwihuse kandi bwizewe.
Urutonde rukurikira rugaragaraho abagabo n’abagore bagera ku icumi; baradusangiza icyo buri umwe yungukiye mu gusoma www.igihe.com:
Nadine Karamuka (U Bubiligi)
Nsoma IGIHE.com uko mbonye umwanya kuko niho nkura amakuru y’igihugu cyanjye kandi uburyo muduha amakuru muri rusange biranshimisha.
Anastase Mahuku Niyoyita (Norvège)
Mbanje kwifuriza ikipe yose ya IGIHE isabukuru nziza y’imyaka 5 mumaze mugeza ku basomyi banyu amakuru meza anyuranye. Birushijeho kuba byiza cyane kuko bihuriranye n’igihe Abanyarwanda twizihiza isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye ubutegetsi bubi bwaize bukoze jenoside yakorewe Abatutsi kuko ibyo byose byaterwaga n’itaramakuru ryabibaga urwango mu bantu nka za RTLM.
Nk’umuntu uba muri diaspora (mu mahanga) IGIHE.com ni cyo kinyamakuru cyandikirwa kuri internet gituma nkurikiranira hafi ibibera mu gihugu cyanjye u Rwanda, umunsi ku wundi. Nta makuru y’ingenzi ku Rwanda ancika rwose. Hari igihe abantu bari mu Rwanda usanga twe turi hanze yarwo tubarusha kumenya inkuru zo mu gihugu imbere kubera gusoma IGIHE.com. Kandi rero n’akandi karusho, dusoma no mu kinyarwanda, burya rero ururimi rwose iyo utarukoresha buri munsi ushobora kwisanga warugoretse. IGIHE rero kidufasha kujyana n’igihe mu bumenyi butandukanye kandi bukenewe.
Iyo mbyutse mu gitondo ikintu cya mbere nkora ni ugufata Ipad yanjye nkajya kuri www. Igihe.com, ni ukuvuga ngo ndabanza nkamenya amakuru y’iwacu mbere y’ay’ahandi, aho ndi hose haba mu rugo cyangwa ku kazi. Igihe ngize ikiruhuko ku kazi cyangwa ndi mu nama nta masaha abiri ashobora gushira ntanyarukiye ku IGIHE; inshuro nkeya ku munsi nsura IGIHE ni esheshatu. Sinatinya kuvuga ko natwawe neza neza n’ikinyamakuru IGIHE.
Mbere nabanje kujya nshaka nitonze gusesengura amakuru mutugezaho buri munsi nza gusanga uko iminsi igenda yisunika mugenda mutera imbere mu ikoranabuhanga birushaho kumpa icyizere cyo kubona aho nkura amakuru nizeye atabogamye kandi yihuse.
Amakuru ya mbere anshishikaza mu Rwanda ni ayerekeye iterambere n’ishoramari mu Rwanda n’andi atandukanye ava hirya no hino ku isi cyane ko aba ari mu Kinyarwanda kandi cyumvikana neza, niyo mpamvu nkunda IGIHE mu Kinyarwanda n’ubwo mwandika no mu Cyongereza n’Igifaransa.
Abanyarwanda nziranye nabo benshi baba muri diaspora duhuje gushakira amakuru kuri site ya IGIHE.com, njye nifuza ko amakuru yerekeranye no gushishikariza gushora imari mu Rwanda yahabwa umwanya ugaragara ndetse n’abakora ubushakashatsi, maze buhoro buhoro benshi bazareka guta umwanya wabo basoma ibitaramakuru bigayitse bitoba amateka y’u Rwanda.
Musoni Venuste (Canada)
Mbere yo kuryama mbanza kumenya ibyabereye iwacu. Iyo mbyutse nanone ndeba ibyiriwe bibera iwacu. Kubera itandukana ry’ibihe byo muri Canada n’u Rwanda, rimwe na rimwe menya amakuru yo mu Rwanda mbere y’uko abahatuye bayamenya.
Nsura IGIHE.com byibura inshuro eshanu ku munsi ngo ndebe ko nta nkuru nshya mwatugejejeho, kandi muri rusange amakuru yose atambuka kuri IGIHE.com aranshimisha ariko nkunda cyane ayerekeranye na Politiki, Ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Gusa nkunda amakuru y’imikino ariko igihe.com ntibayangezaho neza nk’uko nyashaka bigatuma nyashaka ahandi.
Mukazayire Micheline (U Bubiligi)
Ahubwo se udasomye igihe amakuru y’u Rwanda wayakura he? IGIHE ujya mu nzu kuri mudasobwa ukagisoma, wajya mu kazi ugasoma, kuri telefone igendanwa ukagisoma, rwose biroroshye cyane kumenya cyane cyane amakuru y’iwacu uciye ku IGIHE.com. Ndashimira abagishinze n’ikipe yose ya IGIHE.
Leonce Sekamana (Canada)
Ni umuhanzi utuye Montreal muri Canada, we yadutangarije ko ashimishwa n’ uwagize igitekerezo cyo gushinga iki kinyamakuru, kimwe mu bigeza amakuru menshi kandi mu gihe gito ku isi hose akoresheje IGIHE.com, mu ikoranabuhanga rigezweho. Sekamana kandi ngo asanga ibyanditswemo byose bitera inyota yo kubisoma bitewe n’urwego byanditswemo.
Ati “Njye nk’umusomyi nkunda ko nta bihuha iki kinyamakuru gitangaza, naba mbeshye mvuze ko nabara inshuro nshakisha amakuru ku IGIHE kuko mbikora kenshi ku munsi”.
Alice Akana (U Bubiligi)
Isabukuru nziza ya IGIHE rwose! Kuko ni ikinyamakuru nsoma nkarangiza ntimyoje cyangwa ntarakaye. Mwandikana ubwenge n’ikinyabupfura muri rusange, ibintu byinshi bivugwa ku Rwanda numvise mbyemera ukuri kwabyo ari uko mbisomye ku IGIHE.com.
Nzamurambaho Raymond (U Bubiligi)
IGIHE.com kimfasha kumenya uko umwuka umeze mu gihugu imbere, IGIHE kandi kimfasha njye ubwanjye kunyomoza ibihuha biba hano hanze kuko muba mwaduhaye amakuru yizewe kandi yihuse. Gusa mujya mukoresha Ikinyarwanda gikomeye mujye mureba uko mushyira ibisobanuro mu dukubo nk’uko mujya mubikora mu zindi ndimi.
Ntagugura Ituze Pascaline (U Bubiligi)
IGIHE.com ni ikinyamakuru gihuza Abanyarwanda bose aho bari, gituma dukurikirana ibibera hirya no hino, n’ibikorwa byose bikorerwa iwacu. Mu ijambo rimwe navuga nti ‘IGIHE ni gahuzabanyarwanda’.
Beatrice uwamahoro (U Budage)
IGIHE kimpesha agaciro n’ ishema nk’ Umunyarwanda kubera ibintu byinshi birimo, amakuru yerekana iterambere muri byinshi bitandukanye mutugezaho tutarinze gutegereza ko tuyabwirwa n’amahanga nk’uko byahozeho kera.
Rose Bibanje (U Bubiligi)
IGIHE.com ni cyo kinyamakuru cyonyine cyandika mu Kinyarwanda njye nsoma, kubera ko nize amashuri yanjye mu mahanga, nkiga mu ndimi z’amahanga IGIHE kimfasha gukomeza kuvuga, kumva no gusoma ururimi rwanjye kavukire.Mugire isabukuru nziza kandi mukomereze aho.



















TANGA IGITEKEREZO