Imyitwarire mibi mu muhanda ubwabyo ni ukwica amategeko, ariko biteza n’impanuka nyinshi zihitana abadafite zandangagaciro n’abandi bakoresha umuhanda.
Dore imyitwarire mibi 10 ikunze kugaragara mu mihanda yacu:
1. Kuvugira kuri telefoni
Kuvugira kuri telefoni utwaye ikinyabiziga ni kimwe mu bitera impanuka nyinshi. Henshi ku isi abantu babaye imbata ya telefoni ku buryo buri kanya baba bumva bagomba kuba hari uwo bayivuganiraho, kandi akenshi nta cyihutirwa kitategereza kubanza guhagarara. Abavugira kuri telefoni batwaye imodoka akenshi ni bo bimana inzira, bagenda mu muhanda hagati kuko hari ukuboko kumwe kuba guhugiye kuri telefoni. Impanuka nyinshi ziba igihe umuntu yandika nomero ashaka guhamagara, kureba nomero imuhamagaye, kwandika cyangwa gusoma ubutumwa, kuko ntabwo aba akireba iyo ajya.
Abagenzi na bo bari muri taxi cyangwa basabye “lift” usanga bari kuri telephone bavuga cyane, bameze nk’aho bari mu cyumba cyabo ari bonyine. Hari kandi abagenda mu muhanda bafite ecouteurs (earphones) ku buryo batumva urusaku rw’imodoka, abandi basoma za sms, whatsup, facebook etc batareba iyo bajya, mu Bushinwa babita “phubbers” babakoreye inzira yabo, ugendera mu muhanda bamuca amendes.
Kuvugira kuri telefoni uri mu kinyabiziga cyangwa kugenda mu muhanda urangariye telefoni ni imwe mu myitwarire mibi cyane yo kutiyubaha no kutubaha abandi, yo kutihesha agaciro no kugaha abandi, yokutagira ubupfura.
2. Umuvuduko mwinshi
Kwiruka cyane na byo ni bimwe mu biteza impanuka nyinshi mu mihanda. Kandi muzagenzure ntamodoka isiga indi. Uwirutse cyane ava i Kigali ajya i Huye ntashobora gusigaho iminota 20 uwagiye yubahiriza umuvuduko wemewe. Kwiruka cyane biranga umuntu utita ku bandi, wumva umuhanda ari uwe wenyine, udatekereza ko ashobora guteza impanuka abandi bakoresha umuhanda. Ni ubwirasi, ni ukudashishoza ngo utekereze ku ngaruka. Na byo ni ukutagira indangagaciro.
3. Gutwara imodoka wanyoye inzoga
“If you drive don’t drink, if you drink don’t drive”. Ubu butumwa ubusanga mu bihugu byinshi kuko impanuka zihitana abantu benshi ziterwa ahanini no gutwara wanyoye inzoga nyinshi. Ni byiza kuzirikana ingaruka zakubaho cyangwa wateza mu gihe utwaye ikinyabiziga wanyoye. Gusinda ubwabyo bihanwa n’Amategeko, ariko ni no kutiyuha cyangwa kwihesha agaciro.
4. Kunyura ku modoka utareba imbere neza
Bikorwa akenshi n’abafite umuvuduko mwinshi, batihanganira ko hari ubagenda imbere, kandi na byo biteza impanuka nyinshi mu mihanda. Ababikora akenshi baba bashaka kwerekana ko bafite imodoka ikomeye cyangwa bazi gutwara imodoka kurusha abandi. Biranga kandi abantu bagira umujinya mwinshi (coleriques) ndetse usanga baba batuka abandi bakoresha umuhanda, baba abatwaye ibinyabizigacyangwaabanyamagurubatambuka.Ni imyitwariremibiy’ubwirasi, kudahaagaciroabandi, kwiyemera, kutihangana no kwihanganirana.
5. Kwimana inzira
Mu muhanda haba harimo abihuta n’abagenda buhoro, ni yompamvu mu mategeko y’umuhanda utwaye imodoka agomba kujya iburyo kugirango ushaka gutambuka anyure ibumoso. Hari abanga gutanga inzira kandi babona neza ko mugenzi wabo ashobora kugira impanuka mu gihe atabonye aho anyura vuba. Hari abadasiga umwanya uhagije hagati y’imodoka n’indi ibi kandi biri mu biteza impanuka nyinshi mu Mujyi wa Kigali n’ubwo ziba zorohereje. Ibyo byose ni ukutumva ko umuhanda ari uwabose, ni ukuda haagaciro no kutubaha abandi.
6. Kuvuza ihoni bikabije
Hari abavuza ihoni cyane, igihe n’aho bitari ngombwa ku buryo hari abo bibangamira cyangwa bikanga. Kuvugiriza ihoni imodoka ikuri imbere ushaka kuyinyuraho kandi ubona neza ko na yo yabuze inzira bimaze iki? Kereka ufite ubushobozi bwo kuguruka!!! Ababikora cyane akenshi ni abafite ingeso yo gushaka ko umenya ko bahari (wambonye??), kwerekana ko ari abantu bafite gahunda nyinshi (busy). Ihoni rirakenewe kuri buri kinyabiziga ariko rikwiye gukoreshwa mu kinyabupfura.
7. Kutagabanya amatara y’imodoka mu ijoro
Bikorwa akenshi n’abafite nini (camions, taxis coaster, jeeps). Hagaragaramo ubugome kuko buri wese utwara ikinyabiziga azi neza ko amatara maremare akunda guteza impanuka. Harimo kandi no gusuzugura abagendera mu modoka ntoya. Na byo rero ni imyitwarire mibi.
8. Kudacana kinyoteri (amatara yerekana icyerekezo) yerekana aho ushaka kujya
Ni ukutumva ko umuhanda ugendwamo n’abindi, ugakora nk’aho uva mu cyumba cyawe ujya mu kindi. Umuhanda ni ahantu hanyurwa n’ibinyabiziga byihuta, ugomba kumenyesha abandi bakoresha umuhanda gahunda zawe kugirango mutagongana.
9. Kutubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru
Kugenda n’amaguru mu muhanda biremewe kandi ntabwo bisuzuguritse. Ni yo mpamvu habaho ibyapa byabugenewe. Ni ukutagira ikinyabupfura gusuzugura abagenda n’amaguru mu muhanda kuko n’ufite imodoka hari ubwo ahitamo kugenda n’amaguru.
10. Kutubahiriza ibyapa harimo na feux rouges
Uyu munsi nabonye imodoka eshatu mu bihe binyuranye zihita kuri feux rouges ku Gishushu hafi ya RDB ndumirwa. Benshi ntitwita ku byapa bibuza cyangwa bitegeka. Wagirango iyo umuntu abonyeu ruhushya rwo gutwara imodoka aba ahawe uburenganzira bwo kutubahiriza amategeko y’umuhanda. Ariko byose biterwa no kutagira indangagaciro yo kwiyubaha no kubaha abandi, kwiyoroshya no guha agaciro abo muri kumwe mu muhanda.
Buri wese utwara ikinyabiziga yisuzumye yasanga hari imyitwarire itari myiza ajya agira. Niba rero dushaka koko gukomeza kugaragaza isura nziza y’Igihugu cyacu dukwiye guhindura imyitwarire yacu mu muhanda.



















TANGA IGITEKEREZO