Ijambo ry’ibanze
Ryan namumenye ubwo nateguraga amarushanwa y’abana mbona atangaje. Nyemazi Rugano Ryan ahora atewe ishema n’igihugu cye cy’u Rwanda, rime kabaza nyina ukuntu u Rwanda rwari rumeze mbere y’uko avuka.
Nyina ahora amuhatira kwiga no kubera urugero bagenzi be ku ishuri aho yiga. Ni umwana uhorana umurava ngo arashaka kuzaba igihangange nka Perezida Kagame.
Rimwe yicaranye na nyina amubaza amakuru:
Nyemazi: Ariko mama, Data yakundaga iki?
Nyina: Yakundaga abantu bafitiye abandi akamaro.
Nyemazi: Gute se mama?
Nyina: Yahoraga ambwira ngo uzabe intwari uzakorere igihugu cyawe. Wibuke ko so ingufu ze zose yazitanze arwanira igihugu kugeza babohoye uru Rwanda tubamo mu mahoro. Yinjiye mu gisirikare ari muto kuko sogokuru wawe, we bari bamaze kumwicana n’umuryango we bamwita icyitso. So yakijijwe n’uko yarari mu mashuri yiga abayo. Iyo ataza kugira impanuka ngo imutware ubu aba abona neza uko ugenda ukura uba umuhungu.
Ryan rero ubu ufite imyaka icyenda ugeze mu mwaka wa gatanu nagutangije amashuri kare ngo uzabashe kugera ku ntego z’umurage nasigiwe na so ukiri muto.
Ryan mu ngamba nshya
Ryan mu mwaka wa Gatanu
Ryan acyumva ayo magambo yahise afata ingamba atangira kumva haricyo agomba ababyeyi be n’igihugu cye.
Umwaka wa Gatanu yawize aba uwa kabiri n’uwa mbere gusa. Yagize incuti nyinshi ku kigo yigagaho batangira itsinda ry’abana b’intiti bitaga “The winners” aranariyobora.
Rimwe biga mu wa Gatanu, Umujyi wa Kigali wateguye amarushanwa y’isuku mu mashuri.
Umuyobozi wabo ntiyigeze ashidikanya yohereza “The winners” guhagararira ikigo cyabo. Babaye aba kabiri babahemba amafaranga n’ibikoresho by’ishuri maze umuyobozi arabibegurira barabitwara.
Ryan yajyaga anyura ku bana ku Gitega avuye kwiga akabona batize bambaye ubusa ntiyazuyaje afata ya myenda bamuhaye ayiha umwana umwe undi asaba nyina ko bamuha ku mafaranga yatsindiye akagura ibikoresho akiga maze arabyemera birakorwa.
Ryan yabonye ari byiza afatanya na “The winners” bakajya bitabira amarushanwa banategura za gahunda mu kigo cyabo. Ku myaka icyenda ishyira icumi yayoboye “The winners” abasha kumvisha abanyeshuri bamuruta n’abarimu babo ko bagomba kwitabira ibikorwa byayo bakanabishyigikira.
Mu gihembwe cya gatatu bateguye ubushakashatsi binyuze ku isomo rya siyansi bari bahawe na mwarimu wabo Valens bakora umubavu (parfum) mu ndabo z’amaroza bayitirira uwo mwarimu wabafashije.
Ikigo cyabo cyarabyishimiye cyongera guhemba The winners amafaranga n’amakayi. Ibyo Ryan yongeye kubiha abana batishoboye ngo bige.
Habura ukwezi ngo basoze umwaka umwana umwe muri The winners yaravunitse ajya mu Bitaro bya CHUK. Abana bagiye kumusura babona harwariye undi mwana ufite ikibazo cy’imirire mibi. Bahise bafata icyemezo cyo kwitabaza akarere ngo bamurokore. Ushinzwe imibereho myiza mu karere yatunguwe n’abo bana bayobowe na Ryan ahita atangira gahunda yihuse yo kwita kuri uwo mwana.
Mu gusoza umwaka abana bose bagize The winners biyemeje kuba mu ba mbere kugeza mu ba gatanu baharaniye ibyo kugeza babikoze kandi byarakunze maze Ryan na bagenzi be batangarirwa n’Ikigo n’abandi banyeshuri.
Ryan mu wa Gatandatu n’ikizamini gisoza amashuri abanza
Umwaka watangiye abana bameze neza n’imigambi mishya. Buri wese yari yarabonye umwanya wo gusubiramo amasomo ye ndetse baranafashije ababyeyi. Hashize ibyumweru bibiri Ryan atangiye aza kubwirwako Lea umwana bari baturanye atakijya kwiga kandi ko iwabo ntacyo bari kubikoraho. Abaza Muhoza inshuti ye babanaga muri The winners kumumenyera icyo Lea yabaye.
Ikiganiro bagiranye:
Ryan: Ariko Muho sha wazambarije icyo wamwana Lea yabaye?
Muhoza: Sha biteye ubwoba sinabikubwira
Ryan: Kubera iki?
Muhoza: Ababyeyi be banze gufungisha Patrick kandi akora akazi neza.
Ryan: Gufungisha Patrick? Kubera iki?
Muhoza: Sha ngo Patrick yakoreye ibishitani Lea none ntarabasha kugenda neza!
Ryan: Eeeeh? Yamufashe ku ngufu aramuhohotera?
Muhoza: Yego.
Bagitaha Ryan yabaye akigera iwabo ashaka inkeragutabara, Habimana amubwira uko bimeze. Ntibyatinze bazana Polisi ita muri yombi Patrick araburana arakatirwa. Lea yakomeje kuvurwa arakira ubu ni inshuti magara ya Ryan.
Mu gihembwe hagati abana bagize The winners baje guha abayobozi babo igitekerezo cy’uko babyaza umusaruro imyanda ituruka mu kigo nibwo batangiye guhinga indabo bakazifumbiza ya myanda.
Ikigo cyaje kubikora none ubu kigurisha indabo ahantu hatandukanye bagatanga inkunga ku bana b’ubushobozi buke bibuka The winners na Ryan.
Yaje kugira amahirwe adasanzwe ubwo abana baje gutumirwa mu nama nkuru y’igihugu y’abana agahura bwa mbere na Madamu wa Perezida wa Repubulika, Umubyeyi afata nk’icyitegererezo.
Bahigiye byinshi afata ingamba
– Ninsubira muri iriya nama nzajyana umushinga wo gufasha amashuri mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndebeko bamfasha.
Ryan yakomeje kugira umuhate mu masomo ye. Ibizamini bibanziriza igisoza amashuri abanza yabikoze neza cyane akomeza kuza imbere cyane ndetse yari yarabashije kwemeza umuryango we n’abaturanyi ku buryo bose bari basigaye bamuri inyuma.
Ikizamini cya Leta yagikoze nk’umunyamugisha aza ari uwa kabiri ku kigo cyabo aza no mu myanya cumi n’itanu ya mbere mu gihugu ahembwa kwiga muri Groupe Officiel de Butare.
Nyina ku myaka cumi n’umwe ntiyari akimufata nk’umwana ahubwo yamufataga nk’umujyanama we ukomeye.
Ryan mu ndatwa n’inkesha
– Ubu nakuze ngomba gukora
– Ngomba kuzaba icyitegererezo mu Rwanda, muri Afurika no ku Isi.
Mu muhate n’umurava bidasanzwe yaje kwinjira mu itsinda ry’abaharanira kuzamura ikoranabuhanga mu ndatwa n’inkesha.
Ku myaka cumi n’umwe amaze gusoma ibitabo 84 bijyanye n’ubutwari, kwihangira imirimo n’ikoranabuhanga. Afite intego zo kuzagira u Rwanda igihugu cy’ikoranabuhanga rihambaye. Umunsi umwe yabashije kuvumbura uburyo ushobora guhamagara umuntu ukoresheje telefoni ukamubona aho ari nibyo akora muri mudasobwa yawe.
Kuri Ryan ikoranabuhanga niyo nzira yonyine u Rwanda ruzacamo ngo ruzamuke vuba nk’igihugu kitagira amabuye y’agaciro na peteroli nk’uko yabyize mu mashuri abanza.
Ryan wa none
Ryan umwaka wa mbere wose yawize ari uwa mbere mu ishuri. Ubu yatangiye umwaka wa kabiri n’intego n’imihigo bishya mu gufasha no kuvugira abana ndetse akanabateza imbere.
Abandi bana bamwise “Clean guy” ku ishuri
Ahorana intego n’umuhate byo gutera imbere no guteza imbere igihugu cye n’umuryango we. Ni umwana udashyigikira na gato ubugwari cyangwa kutagira intego ihamye. Amaze kugera ku bintu byinshi kumyaka ye kandi atera intambwe buri munsi. Twese dushyigikire abana b’u Rwanda.
Yanditswe na Antoine De Padoue Sissibo
Umurenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo
Tel: 0781156973/0739281706
E-mail:[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO