00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkuru mpamo: Umuvuduko ni ubuzima

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 February 2017 saa 10:37
Yasuwe :

Hari imvugo ijya ivugwa ngo umuvuduko urica, n’ibindi bigamije kwerekana ko umuvuduko ari mubi, ariko jye nararebye nsanga ku rundi ruhande atari byo. Nasanze umuvuduko ari ikintu kinini cyane kandi gihishe byinshi birimo n’ubuzima. Ku batwara ibinyabiziga, iri jambo umuvuduko riba urubanza iyo bahuye na Polisi mu muhanda bari kugendera ku muvuduko wo hejuru.

Amahane aba yose bajya impaka ku bijyanye n’umuvuduko. Ariko mu gukemura ibyo bibazo by’impaka, Polisi yifashishije ikoranabuhanga ryaSpeed Governor, rigenzura umuvuduko w’ imodoka.

Ariko kandi nubwo Polisi irwanya umuvuduko mu muhanda kuko wica; hari ibindi binyabiziga bisa nk’aho bitarebwa n’aya mabwiriza cyane.

Urugero natanga ni nk’Imbangukiragutabara n’ibindi. Iyo biri mu nzira ibindi birahigama byo bigatambuka. Kubera iki ibyo? Uyu muvuduko ni uw’ubuzima kuko ufite intumbero yo gutabara byihuse.

Igihe kimwe duhunga, twari mu ishyamba, ibyatubayeho muri iryo shyamba bimeze nk’inzozi iyo mbitekereje muri iki gihe. Bwaracyeye, nk’uko twari batanu, jye umubyeyi wanjye, murumuna wanjye n’abandi babiri twasanze muri iryo, dukomeza urugendo, imbere duhura n’interahamwe muri icyo gitondo, zitwirukaho turatatana buri wese aca ukwe. Data ni we n’abonye bafata. We na bo bose mbaheruka ubwo muri iryo shyamba.

Ku bw’amahirwe narabacitse, ndiraramo meze nk’umusazi. Nta herezo ryaryo nabonaga! Ku munsi wakurikiye, inyota n’inzara byari byinshi cyane, ariko inyota ikaba mbi kurusha! Iraryana pe! Igisubizo cyari ukunywa ibiziba byari bivanze n’amaraso mu muhanda.

Ku gicamunsi nari mpagaze ku gasozi k’ishyamba ry’imigenge, kariho amabuye hirya gato hari umuhanda ucamo imodoka ariko ngatinya kuzegera kuko inyishi nabonaga ari iza gisirikare. Ariko hari ubwo nashatse kujya mu muhanda ngo zingonge, biranga! Burya ngo amagara aryana akara! Kuri uwo musozi narahahagaze nsubiza amaso inyuma mbona inzu ziri ahantu kure, ku wundi musozi, sinari nzi aho ariho.

Nyuma naje kumenya ko hari mu kigo cya gisirikare cy’i Gako; nafashe icyemezo cyo kujyayo kuko ishyamba ryari rimeze nabi. Uko narebega aizo nzu ni ko nagiye. Uko nahuraga n’igihuru naragikatiraga ngasubira mu nzira yanjye ngo ntayoba, nko mu isaha imwe irenga nari nagezeyo. Icyo gihe imvura yari itangiye no kugwa.

Uko nakagiye, mba nguye muri bariyeri y’Abasirikare yinjira mu kigo ntayibonye. Barampagaritse bambaza byinshi, nashatse kubabeshya inkomoko yanjye biba iby’ubusa biranga, bigeze aho mbabwiza ukuri kwaho mva.

Bari babiri, umwe nkumva abwira mugenzi we ati “ Tumujyane kwa muganga”.
Undi abyanga agira ati “Batubajije umuntu twafashe twavuga ko twamushyize he?”

Bagiye impaka kuri iyo ngingo nyuma bafata icyemezo cyo kunjyana mu kigo, bampa no ku nyama zokeje bariho barya; ubwo kandi ni ko imvura itangiye kuba nyinshi!

Nyuma naje kumenya ko kunjyana kwa muganga byari ukunyica. Ngeze mu kigo nabonye ibintu bishya nari ntarabona mu buzima, ngaho Kajugujugu, imbunda ntazi ubwoko n’ibindi byinshi. Bahise banshyira mu buroko; iyo kasho, hejuru isakaje beto, kandi yari nto cyane, irimo n’umwijima mwinshi cyane. Yari Kasho y’urupfu, namazemo iminsi 25. Bajyaga kuntwara ngo bajye kunyica uwatanze amabwiriza yo kugira ngo mfungwe akabura; ngo yitwaga Adjutant Chef GATERA.

Sinzi aho yahise ajya hagati aho. Uko nakamaze iyo minsi yose muri Kasho, bazanaga abandi bantu barimo n’abasirikare babo; bashinjwa kugambanira igihugu, nyuma bakabavanamo bakajya kwicwa; nabyumvanaga abasirikare barindaga Kasho turimo babyigamba aho babaga bari hanze. Kuko babaga baganira mbumva aho twari dufungiye hari hafi cyane y’aho abarinzi bari bari.

Mu by’ukuri abo basirikare cyangwa abandi bantu bari abo babaga bavumbuye ko ari Abatutsi cyangwa Abahutu babaga badashaka, ngo bakorana n’Inyenzi.

Abo basirikare bavugaga amakuru y’urugamba uko rumeze nkumva atari meza kuri bo, babaga bavuga gusa ahigaruriwe n’ahafashwe na FPR-Inkotanyi. Nta na rimwe nigeze numva bavuga ibigwi bagize ku rugamba, urebye babaga bafite amaganya avanze n’umujinya. Bidateye kabiri ntangira kumva urusaku rw’imbunda ruva kure, rugenda rwumvikana gahoro gahoro rutwegera, iko iminsi yicuma.

Ku mutima nkavuga nti muze vuba wenda muzasanga nkiriho! Ariko nari mfite icyizere ko Inkotanyi zirimo kwihuta kuko amakuru numvanaga abo basirikare yari uko zirimo (Inzirabwoba) kurwana n’abazimu atari abantu, kandi barimo kwihuta nk’ibivejuru.

Ibi narabyumvuga umutima ukansimbuka kubera ibyishimo kandi koko byari byo zarihutaga. Nanjye nkazitwerera amasengesho ngo ntizicike intege! Buri munsi bavugaga (abarinzi) ahafashwe, ngaho Rukumberi, Sake, Kayonza, Rwamagana, ngaho zinjiye za Bugesera.

Ubwo noneho ntangira kumva urusaku rw’amasasu nyir’izina icyo ari cyo, ngaho Rilima, ruba rurambikanye. Aho mu Kigo i Gako ibintu birahinduka, Kasho nari narayimenyereye, nkubitwa uko bishakiye.

Ibintu byari bitatu nako ni bibiri: Kurekurwa cyangwa urupfu, kuko icya gatatu kwari ukujyanwa mu nkiko zabo, kandi ntibyashobokaga.

Akenshi bakundaga kunkingurira ngo nkore isuku muri Kasho, ubundi akaba ari njye uzana ibyo kurya by’imfungwa. Uko gusohoka njya ku gikoni, byaramfashije kuko byatumye menya ibintu bimwe byo hanze aho mu Kigo.

Hagati aho Inkotanyi zigeze i Rilima, mu kigo batangiye guhunga, amakasho barangaza imiryango yayo na twe turasohoka, abasirikare barimo babaha imbunda babavanga mu bandi.

Njye nihisha inyuma kuko sinari umusirikare, kandi mbona ko buri wese arimo gusama aye! Nuko bagenda bajya mu birindiro byabo abandi bahunga, cyane abana n’abagore babo kuko bari kumwe na bo muri icyo kigo.

Naragiye nicara ku gikoni ahantu hari harunze inyama nyinshi, bari bagiye guteka. Nibazaga ibintu byinshi cyane, ntazi ibyo aribyo; byari byivanze mu mutwe!
Nta wari yitaye ku wundi, ubwo hafi aho amasasu yaracicikanaga na bo bashinga imbunda z’imizinga aho mu Kigo batangira kurasa i Rilima.

Abayobozi b’Abasirikare babo batangira kwereka Abasirikare imyobo baza kurwaniramo, ariko ukabonako nta bushake bafite bwo kurwana. Amahirwe nari mfite bari benshi, ku buryo najyaga aho batanzi; ikindi kandi hari n’abana b’urungano rwanjye bitaga Abakarapu (Bari abana bashinzwe gutwaza abasirikare ibikoresho byabo, kubamenya mbikesha kwa gusohoka ngiye kuzana ibyo kurya ku gikoni mperekejwe n’umusirikare wabaga andinze).

Nibazaga uburyo nza guhura n’Inkotanyi ziramutse zigeze aho nabyo bikanshobera kandi nkumva ntari buhangane n’abo bantu! Gusa naribwiye nti inkotanyi ntako zitagize ziza kuntabara, mu mutwe wanjye numvuga arijye zije Gutabara, najye ngomba gukora ibishoboka byose nkazisanga ku bubi na bwiza. Nagerageje guhura na zo inshuro ebyiri byanga, ariko iya gatatu bicamo, ndinze guca mu masasu.

Nabanje guhungana n’Inzirabwoba tugeze ku kiraro cya Rwabusoro hagati y’Intara y’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo ni ho nabacikiye.

Gusa ikintu cyanshimishije ni uko zari zifite umuvuduko mwiza kandi ukiza abantu b’inzirakarengane. Kandi nkaba narabashije guhura na zo nta kibazo binteje n’ubwo byabaye inzira ndende cyane kugira ngo mpure na zo.

Kandi FPR-Inkotanyi muri rusange ni intwari n’inyabigwi mu kugira umuvuduko ukiza, muri kiriya gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yamuruye Interahamwe n’Inzirabwoba mu mwanya muto cyane itabara abicwaga.

Igishimishije cyane kandi cy’agaciro ni uko uwo muvuduko wavanwe mu rugamba rw’amasasu, ugashyirwa mu rw’Iterambere ryihuse, kunga Abanyarwanda mu buryo butangaje. Ubu bukaba ari ubutwari bwo guhitamo ibitubereye bikwiye.

Nsanga iyo FPR-Inkotanyi iza guhura n’ikibazo cya Speed Governer (Imbogamizi) yavuzwe dutangira, cyangwa igahura na Polisi mu nzira, simba ndiho kimwe na bagenzi banjye benshi. Iterambere n’ubumwe dufite ubu ntibiba bihari! Uwari Umugaba w’Ingabo wayo itangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema ameze nka Musa wayoboye Abisiraheli akabereka Kanani ariko Imana ikamwitwarira atayituyemo, tuzahora tumwibuka hamwe n’izindi ntwari zitanze.

Inshingano Imana yazihaye Aroni, wayoboranaga na Musa akomeza urugamba rwo gusohoza ubutumwa bwo gucyura Abisiraheli mu gihugu cy’isezerano.

Uyu ni Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, wari ku isonga ry’urugamba, Abanyarwanda benshi bagataha urwababyaye, abahabye bo mu gihugu nabo bagahumurizwa. Kandi akomeje kaba Umunyabigwi na FPR-Inkotanyi abereye indongozi ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Twihute cyane dukora ibyiza, dufate feri mu bibi. Ubutwari ni uguhitamo ibitunogeye. Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ati “Nutiha agaciro ni nde uzakaguha?”

Kayinamura Gabriel
Tel: 0787924105


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages