Muri iyi nyandiko ndashaka mbaze nsobanure muri make icyo intwari aricyo cyangwa kugira ngo umuntu yitwe intwari n’abandi bamubona aba ari muntu ki? Ese Ubutwari bubonwa ari uko umuntu yapfuye cyangwa akiriho, ese koko mu Rwanda hari abo twakita iIntwari?
Twavuga ko mu Rwanda harabo twavuga ko babaye intwari kandi bakemezwa ku rwego rw’igihugu nubwo hakiri n’abandi bagikorwaho ubushakashatsi ngo nabo bashyirwe mu cyiciro cy’ubutwari.
Ubundi umuntu ashobora kwitwa intwari kubera ko hari ikintu yaharaniye akacyirwanira kandi kikagirira abandi akamaro, akabikorana ubupfura n’ubunyangamugayo kugeza naho ashobora kwemera ko yanapfira. Intwari ishobora kuba iriho cyangwa yarapfuye uretse ko abenshi ni abapfuye.
Nkuko mubizi hari ibyiciro bitatu by’intwari zirimo Imanzi, Imena hamwe n’Ingenzi. Ndaza gusoza nerekana insanganyamatsiko y’uyu mwaka n’uko u Rwanda n’Abanyarwanda babaye Intwari mu kwereka amahanga ko twahisemo ibitubereye akaba aribyo dushyira imbere, kurusha gutegereza ko amahanga ariyo aduhitiramo ibitubereye, hano ndatanga ingero nke muri nyinshi twakwirata tukanaratira abandi, nk’udushya turusha abandi.
Hari abantu b’ingenzi nza kugaragaza muri iyi nyandiko kandi batubera urugero hamwe no kubigiraho ngo dutere ikirenge mu cyabo, hano navuga nk’Umwami Mutara III Rudahigwa wagaragajye ubutwari bukomeye, Gisa Fred Rwigema wahaze ubuzima bwe kandi yarabayeho neza i Bugande, aho yari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, ariko akemera kumena amaraso ye kugira ngo arwanye akarengane k’Abanyarwanda bamwe bari baraheze hanze.
Nanone ndaza kugaragaza ubutwari bwaranze Madamu Uwilingiyimana Agathe, nawe wagaragaje ubutwari buhambaye akemera ko yicwa dore ko yari n’Umuyobozi ukomeye muri Leta yakoze Jenoside; kandi yari kwemera akaba ikigwari aho kugira ngo yicwe hamwe n’Umuryango ariko ntabyo yakoze. Yemeye kurwanya akarengane kakorwaga na Leta mu mashuri bijyanye n’iringanizwa mu mashuri yose mu Rwanda aho n’uwabaga atatsinze yahabwaga umwanya kubera aho aturuka; uwatsinze abikoreye akimwa ayo mahirwe.
Uwilingiyimana yarabyanze kandi yari mu bwoko bwari ku butegetsi. Ni umwe mu baharaniye ko Umunyarwanda by’umwihariko umugore ahabwa agaciro muri sosiyete binyuze mu kurwanya akarengane.
Twibuke ko n’ubutwari bwe usanga bugaragarira ko ariwe wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’Umugore kuva igihugu cyabona ubwigenge akaba na Minisitiri w’Uburezi kuva taliki 16 Nyakanga kugeza kuwa 7 Mata 1994 mu gihe cya Jenoside.
Ntitwakwibagirwa abana b’Inyange bagaragaje ubutwari bashimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bakanga kwitandukanya n’abandi Banyarwanda ngo nuko batasangiye ubwoko. Ibi kandi bishimangira gahunda ya Ndi Umunyarwanda turi gushakamo umuti wo guhangana n’amacakubiri yaranze u Rwanda kuva igihe cy’ubukoloni, igihe cya Jenoside na nyuma yaho gato. Ubu twakwishimira ko u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara nyuma ya Jenoside mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nubwo hakiri inzira ndende kandi bitari byoroshye na mba.
Hari abandi benshi nka Rwagasana Michel, umubikira wo ku Gisenyi bari kuri uru rutonde rurerure.
Mu gusoza turebye insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku nshuro ya “Duharanire Ubutwari duhitamo ibitubereye”, navuga ko mu Rwanda, twakwirata ko twihitiyimo ibitubereye natanga ingero nke nubwo ari nyinshi cyane; hari Ubudehe, Gacaca, Ikigega Agaciro Development Fund, Abunzi, Girinka Munyarwanda, One Dollar Campaign, Akagoroba k’Ababyeyi n.ibindi. Narangiza mvuga ko ubutwari buharanirwa bidapfa kwizana gusa, kandi hakabaho kwitanga bidasanzwe mu nyungu za benshi utirebyeho wowe wenyine gusa.
Tuzirikane intwari zataburutse, n’izindi zikiriho turushaho gukunda igihugu cyacu, cy’u Rwanda no kuba intwari tukagikorera tutizigamye.
Mugire Umunsi Mwiza w’Intwari!
Byanditswe na Kwizera Innocent
Tel: 0788410001/0728410001



















TANGA IGITEKEREZO