00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda - Imyaka icumi irashize ryubaka abaturage

Yanditswe na

Prof Shyaka Anastase

Kuya 4 June 2013 saa 12:52
Yasuwe :

Ubwanditsi: Iyi nyandiko yanditswe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere mu Rwanda, Prof Shyaka Anastase, mu gihe mu gihugu hizihizwa isabukuru y’imyaka icumi ishize Abanyarwanda bitoreye Itegeko Nshinga. Ku wa 26 Gicurasi 2003, Abanyarwanda basaga miliyoni eshatu mu gihugu hose bitabiranye imbaduko Kamarampaka yo kwitorera Itegeko Nshinga rishya, baryemeza ku bwiganze bwinshi cyane. Kuva ryemejwe kugeza ubu hashize imyaka icumi, uwo munsi ntuzibagirana mu mateka y’igihugu (…)

Ubwanditsi: Iyi nyandiko yanditswe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere mu Rwanda, Prof Shyaka Anastase, mu gihe mu gihugu hizihizwa isabukuru y’imyaka icumi ishize Abanyarwanda bitoreye Itegeko Nshinga.


Ku wa 26 Gicurasi 2003, Abanyarwanda basaga miliyoni eshatu mu gihugu hose bitabiranye imbaduko Kamarampaka yo kwitorera Itegeko Nshinga rishya, baryemeza ku bwiganze bwinshi cyane. Kuva ryemejwe kugeza ubu hashize imyaka icumi, uwo munsi ntuzibagirana mu mateka y’igihugu cyacu.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abana b’u Rwanda basaga Miliyoni, twahagurukiye kimwe nk’Abanyarwanda twiyemeza ko bitazongera ukundi.

Twashyizeho inzego zimakaza imiyoborere myiza na Demokarasi, ubu ni zo zishimangira iterambere ryacu. Twiyemeje kubaka Leta igendera ku mategeko, yubaha uburenganzira bwa buri wese, igaha ijambo buri munyarwanda, kandi ikimakaza amahoro n’ubumwe mu bana b’u Rwanda. Twiyemeje guharanira iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage.

Twashyize hamwe twubaka umusingi w’ubukungu bw’ejo hazaza. Dushingiye ku mateka yacu, twahisemo kugendera kuri politiki ishingiye ku kuganira no kumvikana mu miyoborere y’igihugu cyacu, twamagana politiki yoretse igihugu yari ishingiye ku guhangana n’ivangura.

Iri tegeko Nshinga ryagize umutekano ingenzi, buri munyarwanda ni ntavongerwa, kandi Leta ifite inshingano zo kurinda buri wese iyo ava akagera.

Nk’uko umutekano w’igihugu cyacu wari ngombwa, twishyiriyeho Leta ifite inzego z’ubutegetsi eshatu zigenga arizo Ubutegetsi Nshingategeko, Ubutegetsi Nyubahirizategeko, n’Ubucamanza, kandi buri rumwe rwose rugakorera abaturage.

Twashyizeho amahame remezo igihugu cyacu kigenderaho, dushyiraho n’uburyo bwo gutora mu mucyo no mu mudendezo. Ni muri urwo rwego mu myaka ya 2003, 2006, 2008, 2010 ndetse na 2011, Abanyarwanda bitoreye abayobozi ku nzego zitandukanye mu bwisanzure kandi nta muvundo. Uretse ibyo gushyira abayobozi mu myanya, abaturage bahawe ubushobozi bihitiramo gahunda z’iterambere ryabo kandi bazishyira mu bikorwa.

Iyi gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage ubu igeze mu cyiciro cyayo cya gatatu, yegereje abaturage serivisi bakenera, bituma bagenda barushaho kwiyubaka no kwiteza imbere.

Iyi Demokarasi iha ijambo abaturage n’imiyoborere myiza ni byo byabaye umusingi w’ubumwe bwacu, twubaka n’iterambere tumaze kugeraho. Ibi ni byo byatumye muri iyi myaka icumi ishize tubasha kugera ku kigero cy’umunani ku ijana buri mwaka mu iterambere ry’ubukungu, ndetse tukanabasha no gukura munsi y’umurongo w’ubukene abasaga miliyoni muri iyi myaka itanu gusa ishize.

Iyo bitaba iyo miyoborere ishingiye ku munyarwanda, ntabwo uburyo bw’umwimerere twakoreshejwe mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byacu, harimo nka Gahunda ya Girinka, ubwisungane mu kwivuza, uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri n’ibindi, bwari kuba bwaragize uruhare runini nk’urwo bwagize mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda.

Ni byiza ko twishimira urugendo tumaze gukora, ariko ntidushobora na rimwe gutezuka ku mugambi twiyemeje wo kwiteza imbere.

U Rwanda rukomeje kubakira ku Itegeko Nshinga ryarwo, rushimangira Leta igendera ku mategeko, ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere ryabo. Ariko kugira ngo iyi ntego izagerweho, ni ngombwa ko twese dushyira hamwe tugaharanira agaciro n’iterambere ryacu.

Abaturage ku murongo bagana ibiro by'itora mu rwego rwo kwihitiramo abayobozi nk'uko babyemererwa n'Itegeko Nshinga bitoreye mu mwaka wa 2003

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages