00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iyo twibuka TWIBUKA IKI?

Yanditswe na Ruzindana Rugasaguhunga
Kuya 11 April 2023 saa 03:53
Yasuwe :

Imyaka ibaye 29 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; uko imyaka igenda isimburana tubona benshi bapfobya, bahakana ndetse bakerensa iyi Jenoside yadutwaye abarenga miliyoni, aho usanga bakoresha imvugo zidakwiye, amagambo adakwiye, imibare bishakiye n’ibindi byinshi.

Akoresheje ubusizi, Umusizi Ruzindana Rugasaguhunga yafashe umwanya arasiga asobanura impamvu zo kwibuka. Muri iki gisigo, Rugasaguhunga asobanura ko iyo twibuka abishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, twibuka: indangagaciro z’abishwe muri iyi Jenoside, uko bishwe, akamaro bagiriye Igihugu, icyo bari kuba bamarira Igihugu iyo baba bakiriho n’ibindi bitandukanye.

Tujyane mu nganzo nawe:

Iyo twibuka TWIBUKA IKI?

Twibuka za NDANGAGACIRO zabo:

Twibuka ko batubyaye
Twibuka ko twavukanaga
Twibuka ko bari inshuti zacu
Twibuka uko batureraga neza
Twibuka uko bari abaturanyi beza.

Twibuka ko bari beza
Twibuka ko bari imfura
Twibuka ko bari abagwaneza
Twibuka ko bari abanyabuntu
Twibuka ko bari inyangamugayo.

Twibuka ko twasangiraga nabo
Twibuka ko twarahuraga iwabo
Twibuka ko twaragiranaga inka
Twibuka ko twajyanaga kuvoma
Twibuka ko twasabanaga amazi.

Twibuka ko twiganaga
Twibuka ko twasabanaga
Twibuka ko basekaga neza
Twibuka ko twasenganaga
Twibuka ko twaririmbanaga
Twibuka ko twakinaga umupira.

Iyo tubibuka, twibuka uko BISHWE:

Twibuka uko bishwe bunyamaswa
Twibuka uko bishwe batemaguwe
Twibuka uko bishwe batwitswe
Twibuka uko bishwe babambwe
Twibuka uko bajugunywe mu mazi.

Twibuka uko bishwe bajugunywe mu myobo
Twibuka uko bishwe bajugunywe mu misarane
Twibuka uko bishwe bashinzwemo ibisongo
Twibuka uko bishwe bakubiswe ku nkuta
Twibuka uko bishwe bicishijwe inzara.

Twibuka uko batabwe ari bazima
Twibuka uko bishwe barashwe
Twibuka uko bicishijwe amabuye
Twibuka uko bicishijwe impiri
Twibuka uko bishwe banafashwe ku ngufu.

Twibuka uko abishi babishe bakanywa amaraso yabo
Twibuka ko abagome babishe bakarya imibiri yabo
Twibuka ko babishe bakarya imitima yabo
Twibuka ko bakorewe iyicarubozo
Twibuka ko bishwe bashinyagurirwa.

Iyo tubibuka, twibuka akamaro bagiriye IGIHUGU:

Twibuka ko bahingaga bakeza
Twibuka ko bari abarimu barera u Rwanda
Twibuka ko bari abaganga batuvuraga
Twibuka ko bari abacuruzi bateza imbere u Rwanda
Twibuka ko bari abaganga b’amatungo ya twese
Twibuka ko bari abapadiri n’abapasiteri batuyobora ku Mana.

Twibuka ko bari abanyapolitiki byahamye
Twibuka ko bari abakinnyi batsinda ibitego bikavugwa
Twibuka ko baririmbaga bakururutsa imitima
Twibuka ko bari abasirikare n’abapolisi barinda Igihugu
Twibuka ko bari abubatsi bubaka inzu zidadiye
Twibuka ko bari abacamanza baca izitabera
Twibuka ko bari Abanyamakuru batabogama.

Iyo tubibuka, ntitureba aha HAFI:

Ntitwibuka uko bishwe gusa
Ntitwibuka amasura yabo gusa
Ntitwibuka ibyo bakoraga gusa
Ntitwibuka indangagaciro zabo gusa
Ntitwibuka icyo bari bamariye Igihugu gusa

Ahubwo TUZIRIKANA:

Ubuntu bwabo butagereranywa
Ubupfura bwabo butagira uko busa
Imico myiza bari kuzatoza abato

Tuzirikana ko iyo baba bariho ubu
Bari kuba bubaka u Rwanda
Bari kuba bizihiye u Rwanda
Bari kuba babereye u Rwanda
Narwo rubabereye uko
Bari KUBA... Bari KUBA...

Ongera utekereze NEZA!

Tekereza umwana wishwe muri
Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994
Uyu munsi yari kuba yuje imyaka 29
Yari kuba yararangije kaminuza
Yari kuba avura Abanyarwanda.

Yari kuba yigisha Abanyarwanda
Yari kuba ari umucamanza uca izitabera
Yari kuba ari umunyamakuru atangaza amakuru mazima
Yari kuba ari umuhinzi ntangarugero
Yari kuba ari umwubatsi nyawe
Yari KUBA... Yari KUBA...Yari KUBA...

Ntabwo bigarukira aho GUSA:

Uwo mwana kimwe n’izindi nzirakarengane 1,074,017
Uwo mwana kimwe n’abandi bana 300,000
Bishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994
Bari kuzabyara
Bari kuzahekera Igihugu
Bari kuzarerera u Rwanda.

Abana babo nabo bakabyara
Abana b’abana babo nabo bakabyara
Abo buzukuru bakabyara abuzukuruza
Abuzukuruza bakabyara ubuvivi
Ubuvivi bukabyara ubuvivure
IBISEKURU N’IBISEKURUZA bikagwira
Uruhererekane rw’imbyaro.

Jenoside yishe BENSHI, yica BYINSHI:

Jenoside yishe abacu
Jenoside yishe imitima
Jenoside yishe ubuntu
Jenoside yishe u Rwanda
Jenoside yishe iyi Si yose.

Iyo TUBIBUKA RERO:

Tubibuka mu ishusho y’ejo na kera
Tubibuka mu ishusho y’uyu munsi
Tubibuka mu ishusho y’ahazaza
Tubibuka mu bikorwa bifatika
Tubibuka mu bikorwa bidafatika.

Tubibuka mu bugari butagira ingano
Tubibuka mu bunini butagereranywa
Tubibuka mu burebure budusumba
Ingoma ibihumbi TUZIBUKA
Ingoma ibihumbi TUZABIBUKA ITEKA.

Ruzindana Rugasaguhunga ni inzobere mu bijyanye n'itangazamakuru n'itumanaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages