00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka21: Gucana uruti rw’ubutwari bwo kubaka u Rwanda n’Umunyarwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 17 April 2015 saa 09:24
Yasuwe :

Amateka atubwira ko kugirango u Rwanda rubeho, abagabo batabariraga u Rwanda bakarurwanira. Uwagiraga ubutwari ku rugamba yarabishimirwaga, akambikwa impeta z’ubutwari. Intwari zagaragaje ibigwi ku rugamba zambikwaga impeta bita Umudende n’Impotore.

Impeta y’ikirenga yari gucana uruti. Iyo mpeta yahabwaga umuntu wishe ababisha 21 ku rugamba. Mu gihe cyo gucana uruti, ibwami haberaga imihango ikomeye ikitabirwa n’umwami ubwe. Intwari yacanye uruti yabaga yubashywe cyane, igafatwa nk’intwari y’ikirenga y’Igihugu kandi ikagororerwa bikomeye.

Uretse ingororano n’icyubahiro, intwari yacanye uruti yasonerwaga urugamba, igahabwa inshingano y’umutekereza mukuru w’ibitero. Izi mpeta n’amashimwe byatumaga Umunyarwanda wese aharanira kuba intwari ku rugamba rwo kurinda cyangwa kwagura u Rwanda.

Guhera muri Mata 1994, u Rwanda rwarwanye urugamba rw’imperuka Bagosora yahanuriye Abatutsi: Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Nyuma yo gutsinda urugamba rwo kuyihagarika, Abanyarwanda bayobowe na Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, barwanye urugamba rwo gusubiza u Rwanda ubuzima n’agaciro.

Ingaruka za Jenoside ku rwego rwa politiki, ubutabera, ibikorwa remezo, ubukungu, imibereho myiza, umuco, isura y’u Rwanda, gufata mu mugongo abacitse ku icumu, rwari urugamba rutari imikino ya politiki nk’uko ahandi babifitiye uburenganzira. Nk’ukoNyakubahwa Perezida wa Repubulika yabivuze mu ijambo ryo Kwibuka 20, ‘buri kintu cyose cyari ngombwa, cyari ingenzi’.

Buri kintu cyose cyarihutirwaga, kandi buri ntambwe yari irimo imitego n’inzitizi. Buri cyemezo cyari gifite impande zitacyumvikanaho. Kubanisha Abanyarwanda kuri benshi byari inzozi zidashoboka, kandi byarashobokaga ko u Rwanda rutakongera kuba Igihugu, nk’uko benshi babyibwiraga.

Kuyobora u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no guhangana n’ingaruka za Jenoside, byagereranywa n’igitekerezo cya Daedalus n’umuhungu we Ikaros, baguruka hagati y’inyanja n’izuba.

Mbere yo kuguruka, ndetse n’igihe bari mu kirere, Daedalus yibutsaga Ikaros ubutitsa ko agomba kugendera ku ntego, kandi akibuka abo ari bo: ko bakiri abantu basanzwe, n’ubwo bari bihambiriyeho amababa bagashobora kuguruka bava mu nzitane bari barafungiwemo.

Imyaka 21, u Rwanda rugeze ku ntambwe y’inyamibwa. Mu gihe dusoza icyumweru cy’Icyunamo kandi dukomeza iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 21, “ntitwabura kwishimira ubutwari bw’Abanyarwanda, ari na bwo dukesha kuba tukiriho n’uru Rwanda rushya”.

Nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nshize amanga, mu ijwi n’ijambo mpuriyeho na benshi twasangiye kwicwa no kurokoka, nta gushidikanya, kubaho kwacu no gushobora guha icyubahiro abacu, ni ibigwi by’umugaba w’ikirenga w’abanyarwanda, umugaba wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside, umugaba w’urugamba rwo kwiyubaka no guharanira kubaho.

Nyuma y’imyaka 21 twibuka, uwaduhaye twebwe abarokotse Jenoside ihumure n’icyizere, Perezida Paul KAGAME acanye uruti, kuko atugize ubukombe, n’ubwo tutaragera ku nkombe. Afite icyubahiro, kandi akwiye icyubahiro cy’intwari y’ikirenga y’Igihugu, acanye uruti rw’imyaka 21 yo kubaka ubunyarwanda n’u Rwanda.

Nk’uko umusizi yasize, ati ‘nakwifuza bikankundira’, naraye ndose Inteko Ishinga Amategeko, Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Impeta n’Imidari by’Ishimwe, Komisi yo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, ku bufatanye na IBUKA, mu izina ry’Abanyarwanda, muri Nyakanga 2015 batumiza imihango yo gucana Uruti.

Abanyarwanda bene u Rwanda twese twitabiriye, uwayoboye agatsinda urugamba imyaka 21 irenga aragororerwa cyane, ashimwa n’abarokotse n’abahawe ubutabera n’imbabazi, ahabwa inshingano y’umutekereza w’ikirenga w’Imihigo, Ingamba n’Icyerekezo by’Igihugu. Nyuma y’iminsi 100 acanye urumuri rw’icyizere, narose yacanye Uruti.

Muri uwo muhango, tuzumva impanuro nk’iza Daedalus, nyuma y’ihanuka rya Ikaros, ko tutagomba na rimwe kwibagirwa abo turi bo, ko tugomba buri iteka kwibuka aho twavuye, tukazirikana ubwenge n’imbaraga bitugejeje aho tugeze.

Igitaramo kizarangwa n’ubuhanga, ko intambwe tumaze gutera n’inzozi z’aho dushaka kandi dushobora kugera, tutagomba kwirara ngo turyoherwe n’umunyenga, twumve ko byikora, cyangwa bikorwa n’ubonetse wese. Tuzasobanukirwa ko turangaye, inzira iri imbere itazatubabarira, ko nka Ikaros twazahanuka.

Si jye wahera hahera Ikaros: yavuniye ibiti mu matwi yishinga umunyenga n’ibirabagirana, arahanuka agwa mu Nyanja itagira impuhwe. Muri icyo gihe, umubyeyi we Daedalus yagendeye kure izuba n’inyanja, amaso n’ubwenge abihanga icyerekezo, agera ku ntego yatumye aguruka.

Daedalus yahaye abantu isomo ko umuntu yivana mu nzitane akigeza ku bwigenge no kwigira, iyo azirikanye cyane aho akomoka, kandi ko aho yagera hose, intambwe yatera uko ingana kose, ntibishobora guhindura inkomoko n’intango by’umuntu, cyangwa Igihugu.

Nk’abanyarwanda, aho twatangiriye uru rugendo rw’u Rwanda rushya turahazi, kandi ntihashobora guhinduka. Aho tugana na ho turahazi, ariko icyizere ko tuzagerayo ntacyo, uretse kubihitamo no kubiharanira.

Nk’uko abasokuruza bacu baharaniraga kuba intwari ku rugamba rwo kurinda no kwagura u Rwanda, twibuke duharanira ko indi myaka 21 irii mbere, tuzaba twigisha Isi yose uko twavuye mu nzitane, tukambuka inyanja y’urupfu, tukaba Igihugu cy’Ubutwari n’Agaciro, tukaba dukora inshingano y’abacanye Uruti, turi abatekereza bakuru b’amahoro n’iterambere ry’Afurika.

Olivier MUSHIMIRE

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages