Ni igihango si umuhango
Si imisango nk’isanzwe
Si n’imihigo y’abahizi
Ni ubuzima busanzwe
Ni inshingano dushinzwe
Ngo tubasange mfura z’iwacu
Tutabasabagiza agahinda
Kuko iyo Si mutuye
Rurema yasanze ari isanzu
Ngo iki Gihango kinaduhuze !
Mbe Bare musozi mwiza
Uyu muremure w’umuyange
Paruwase yacu ikituzimana
Ari Amasakaramentu, ari ubupfura
Genoside itaravuza ubuhuha
None nzinduwe n’igihango
Ngo ntashye mwese uko mwajyanye !
GASORE Jérémie Mwarimu wigishaga uwakane , Ugatoza Abanyeshuri Sport ya Batons
Ukazunguza udukoni
bigashimisha abantu cyane mu birori
ntibabyibutse ngo bakubabarire .
Turakwibuka NDASHYIKIRWA Prétexate
Turamutashya na KAREMERA Jean
Népomuscène na NYIRANEZA Spéciose
MUKAMURAMA
UWINGABIRE Pélagie
UWAYEZU Agnès
RWIZIHIRANGABO Aloys
UWINEZA Epiphanie
MUSOMANDERA Gertrude
RWANDANZIZA Jean Damascène
MUSEFANO Etienne na NTAGANDA Gonzague
PARADIA MUGORENEJO wa Muvuzi wa
Gihanga
Wari muri cya Kigo cy’Ubuvuzi Gakondo.
Abo yavuye ntibamurebeye izuba.
Mbe RUKANGIRASHYAMBA mwarahuye
NTAMBO Gonzalve n’abandi ?
Muzingira mvuka itaraba izinga
Ry’ibibi byose mwabonye
Yari irambanye imfura nyinshi
Aho zaciye zica amarenga
Zigana Kiziriya bizeye
Icyizere kiba kiraje amasinde !
MURAGIRA Xaveri nshibuka nemye
Aba aciyeho ndatangara
NYIRAMAYONDE twitaga YAYA ati turajyana !
KAREGIRE Fulgence ngwa muntege murajyana !
Na MUSOMANDERA ati ni twembi !
KAYIRAGIRE cya kibondo nticyatangwa !
Nsige KARANGWA Eugène !
Ndamusuhuza KAMAGAJU Dorothée
Ndetse NDAMAGE Alexandre
Ntaretse NDAHIRO Alexis
Na RUTAMBIKA Callixte
Na NDAYISHIMIYE muruhukanye.
NKUSI Anaclet
MURENZI Aloys
MUKAMFIZI Béata
NYAMIZI Aloys
Sébastien
NYAMIJAYI
GASANA Grégoire
NTAGWABIRA Costa
GAKELI Evariste
NDAFURAFURA Joseph
SEBAHIRE Appolinaire
NIYONGIRA Appolinaire n’abandi ntarondoye
Urutonde ni umutungo
Iki ni Igihango si umuhango !
Mbe Matongo kubaye amatongo
Imfura zawe zose bakazijyana
Nkomeze mbyite umuhango
Oya rwose ni igihango kwibuka abari bagutuye.
Barimo BAPFAKORORA Innocent
SEFARANGA na RYAMAHEZA
TALIHINDA Paul na MUNYANGABE Bernard
RYAMUGWIZA
RUTAGARAMBA Desire
BUGINGO
NKUNDABATUTSI
KARERA
GAKWENZIRE Pascal na
Murumuna wawe RUSERUKA Denis
Tutibagiwe Yohani wabafotoraga mukizihirwa
N’abandi ntasize none
Kuko ngisiganuza urwo babishe.
Kibimba yabumbatiraga abeza
Muramwibuka KAMATALI François Xavier
Wari Umwarimu mwiza abo wigishije
Barashima
Umurage wawe ni ugutsinda.
BYARUGWAGUZA Bernardin
HABAMUNGU Pretéxate
RUTAYOMBA Céléstin
RUTABANDAMA Augustin
RUSANGANWA JMV
MUMBONI Alexandre
KIBOGO Charles
IYAKAREMYE Mathias
RUGWIZANGOGA Edouard
Abo bose turabatashya.
Aba nye Tunduti si nabarenga
Ntabasuhuje uko mwakabaye
Twababuze tukibakunze !
RUZINDAZA Augustin
KAMANA JMV
NDAGIJIMANA Callixte
NGUNGA Claver
NDAYAMBAJE Ildephonse
KABERUKA Pierre
BARUSHYA Bosco
SENGABO Sylvestre
UWIMANA Fulgence tutibagiwe na
NKANUYE
Mbe Mulinja ngusige hehe
Ko nabawe batasigaye ?
Kubibuka si umuhango
Ni igihango tutahanze !
Bene KAJAGI nka Théophile na KARANGWA
RUKAMIRWA na MURAFIKI
HAKIRE n’Umuhungu we Théodore tuzahora iteka tubibuka !
Ba Nyabirenga mbe muratwumva ?
Imibiri yanyu bakiyibaga
Roho zanyu zo zikirenga
Ndazi neza ko zitapfuye
Kuko ziri mu biganza by’Imana
Nasigaye nsiganuza bindenze
Ndarekera ngo tuzahure
Tuvuna sambwe kwa Jambo !
Hamwe na NSANZWIBWAMI Ildephonse
Mwarimu watsindishaga abana benshi
KAYIRANGA Bonaventure n’UWAYEZU Therese
Turabatashya uko mwakabaye
Kubibuka si umuhango ni igihango twahanye.
Sakara isimbi ritasobwe
Na Genocide yibasiye abatutsi
Nsigeho ntababwiye ko bayisenye?
Oya, kwaba ari ukuzikama tubyibagiwe!
RWINKUSI François wagiye mu ikubitiro
Ubwo yatanyaga asatira Misiyoni ya BARE
Ni mu gihe kandi KAGURUKA yari yamuciye iryera
SIJYEBAGIRIYE Simon
MUZEHE Dismas
BAJENEZA Appollinaire
NDAKAZAMIRERA Jean Damascene
MUNYANKINDI Azadès warereye Igihugu ku bwinshi
Inyiturano iba iyo kukuvutsa ubuzima
RWAMUCAMBALI Xavier
MUKANKURANGA Antonia
KAROKORA mwese mwasusurutsaga KIBARA
Ku Gatwa keza kirengeye i GISAKA cya Gihunya
Ineza yanyu ntibayibutse!
Mutenderi nayo ni uko
Ishyano ryabuze gihanura
MUKANKUBITO twataziraga BISETSA
MANIHURA Bruno
RUHASHYA Papias wabavuraga mu Kigo Nderabuzima
Agatha Umufasha we
RWAMITALI ntituzabibagirwa !
Gahara irarangara
Utugali twose barararika
BIKERINKA wabahaga ubumenyi mu ishuri atiziganywe
N’Umuhungu we ZACHARIE
Kubibagirwa ni ugucumura !
Bya bihumbi n’ibihumbagiza mwajyanye
Bine birenga BIRENGA ibumbye
Kutabyibuka ni ubugaba
Reka nsigeho ntasarara !!!!!!!!!!!!!!!!!
Ya mayira mwaciye
Mwicirwa mu bishanga
Ya mashyamba yashyaga mureba
Yasinze abumva akawamugani !
Ariko turashinga cyo nimushime
Twariyubatse turikwiza
Makumyabiri n’umwe isize dukeye
Amaso abahe murebe
N’amatwi yumve mushire iroro
Irondakoko ryaracitse
Ndi Umunyarwanda niwo Musingi
Dusizanira kuraga abacu.
Sitsikire ntasoza
Ntasabye mwese b’uyu munsi
Kuziguruka aya mateka
Tuzenguruke isi yacu
Dusaba abantu kudasubira
Gukora munda imwe yaduhanze
Mu ishusho ryayo itavanguye!
Abayihakana tubagenze
N’abayipfobya tubapfubure
Ingengabitekerezo itabatwika
Umwotsi wayo ntuhishirwe
Dushire amanga tuvuge ibyayo
Ntawe ubara ijoro nkuwariraye!
Duhamye igihango twahanye
N’abacu bose twatanye
Ingoma ibihumbi tuzahure
Mu ishyo ryiza Yezu wacu
Akenura iminsi yose.
MUGOBOKANSHURO Ephrem

























TANGA IGITEKEREZO