00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mama Milgitha, ntuzibagirana mu mateka y’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 February 2017 saa 03:27
Yasuwe :

Mu 1994, ni umwaka w’icuraburindi mu mateka y’u Rwanda kuko ari bwo habaye Jenoside yakorewe Abatutsi abasaga miliyoni bakicwa. Hari abantu bagaragaje ubutwari bukomeye ubwo bashyiraga ubuzima bwabo mu kaga bagatabara abahigwaga nubwo bitari ibintu byoroshye.

Mama Milgitha, ni umwe muri abo bakoze uko bashoboye kose ngo bakize ubuzima bw’Abatutsi bahigwaga bukware muri Jenoside yo mu 1994.

Mama Milgitha yageze mu Rwanda mu 1973 aturutse mu Budage. Yubatse Ikigo Nderabuzima i Kaduha, mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

N’urugwiro rwinshi, Mama Milgitha yakiraga abarwayi, akabavura uko bikwiye, na bo bakamwishimira cyane. Kubera uko kumwiyumvamo cyane, abaturage bamutumiraga mu birori ndetse baba bagize ibyago nabwo akifatanya na bo. Bamwigishije imwe mu mico y’u Rwanda nk’imigani, ururimi rw’Ikinyarwanda n’ibindi.

Mama Milgitha yabonaga abantu bose, baba Abahutu cyangwa Abatutsi basangirira hamwe mu birori, muri Kiliziya bagasengera hamwe, basurana, abona ari abavandimwe rwose.

Gusa uwo munezero ntiwamaze igihe kirekire, kuko ubwo mu 1994 habaga Jenoside mu Rwanda, i Kaduha na ho hatasigaye. Icyo gihe, Mama Milgitha yitanze atizigama mu kureba uko yafasha ibihumbi by’impunzi z’Abatutsi.

Yatanze ibyo kurya, imiti iramushirana avura abarwayi n’indembe zakomeretse ndetse akabahumuriza mu isengesho. Mama Milgitha na Mama Qirina babanaga mu Kigo nderabuzima cya Kaduha, bafatanyaga gutegura ibyo kurya, igikoma, amazi yo kunywa, ibiringiti, ubundi akagemurira impunzi z’Abatutsi zari zarahungiye muri Paruwasi ya Kaduha.

Yamaranye n’izo mpunzi ibyumweru bibiri basangira buri kimwe, basenga, baririmba, basaba ubufasha buturutse ku Mana Ishoborabyose. Byari ibihe bikomeye cyane.

Muri Mata 1994, ku itariki ya 21, nibwo ubwicanyi bwatangiye i Kaduha. Mu gitondo cya kare ibihumbi by’interahamwe byari byambaye amakoma zitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, amacumu, ubuhiri n’ibindi ziherekejwe n’abajandarume ndetse n’abasirikare, bateye aho impunzi z’Abatutsi zari zahungiye muri Kiliziya, bazimisha urufaya rw’amasasu ari na ko bateramo za gerenade. Abaturage b’Abahutu n’abasirikare bari bakwiye imihanda yose bategereje ucika bakamurasa cyangwa bakamutemagura kugeza ashizemo umwuka.

Mama Milgitha aho yari ari mu Kigo Nderabuzima cya Kaduha, yumvaga urusaku rw’imbunda na za gerenade n’umuborogo w’abicwaga mbese yari yashobewe, yabuze icyo yakora. Mu mvura nyinshi, yafashe umwanzuro wo kujya ku kiliziya ngo wenda ikiba kibe. Agifungura urugi ngo asohoke, yakubitanye n’umuvu w’amaraso uva ku Kiliziya ugana mu Kigo Nderabuzima, imirambo myinshi iri muri Kiliziya ndetse n’impande zayo.

Byaramurenze, ntiyiyumvishaga ukuntu Imana yareka ibintu nk’ibyo bikaba. Ari kumwe n’umubikira babanaga, Mama Quirina ndetse na bamwe mu bakozi be b’Abahutu, yagiye mu mirambo ashakashaka ko hari uwaba agihumeka, gusa abenshi mu bari bagihumeka bari bakomeretse bikomeye buzuye amaraso umubiri wose. Abo yasanze bagihumeka, yabajyanye mu Kigo Nderabuzima kubitaho ubudahuga. Buri munsi, interahamwe n’abasirikare bazaga kwa Mama Milgitha kugira ngo na bamwe yatoye akajya kubitaho babice hatazagira n’umwe urokoka. Iyo bazaga rero, yabahaga amafaranga akabinginga bagasubirayo. Kubera ko bazaga umunsi ku wundi, amafaranga yagezeho aramushirana atangira kubaha bimwe mu bikoresho bye birimo radiyo na za kamera.

Muri Kamena 1994, uwari wungirije Perefe aherekejwe n’abasirikare, baje kuburira Mama Milgitha ko ubuzima bwe buri mu kaga ndetse bamusaba byihuse kuva mu Rwanda.

Mbere yo kugenda yabanje kureba icyo yakora, kugira ngo abantu yarokoye batazicwa akimara kuhava. Nibwo rero yahaye amafaranga menshi uwari wungirije Perefe ndetse anayaha umusiririkare wakoreraga aho i Kaduha wari warashatse umugore w’Umututsikazi. Yamenyesheje n’Umuryango utabara imbabare (Croix -Rouge), ngo bazahamubere hatazagira uwica abo yari asize mu Kigo Nderabuzima. Ubwo yavuye i Kaduha yerekeza i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, nyuma yerekeza i Bujumbura aho Ambasade y’u Budage yateguraga uko yamusubiza mu Budage.

Akimara kumenya ko Jenoside yarangiye, Mama Milgitha yahise agaruka mu Rwanda ku wa 27 Kanama, yongera gukora imirimo ye mu kigo nderabuzima. Nyamara umuryango we ndetse n’inshuti bamucaga intege bamubuza kugaruka mu Rwanda bafite impungenge z’ubuzima bwe ariko yabimye amatwi aragaruka.

Inzozi ze zari ukureba ko ba bantu yakijije bakiriho ndetse yari afite ishyaka ryo kugira icyo yakora cyangwa yatanga, wenda gitoya, mu kubaka u Rwanda rushya rwari rumaze gushegeshwa na Jenoside. Mama Milgitha yahise ashinga ikigo cyita ku mfubyi. Kuva mu 1994 kugeza mu 2010, yari amaze gufasha imfubyi zirenga 3500.

Yanafashishe abarokotse Jenoside gutegura imihango yo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abo mu miryango yabo bishwe muri Jenoside babaga bakuwe mu byobo n’ahandi hose. Byongeye, yahaye imyambaro imfubyi n’abapfakazi anarihira amashuri abana benshi batagira kivurira.

Mama Milgitha, bivugwa ko yarokoye abantu bari hagati ya 300 na 500. Benshi mu bo yarokoye baramusuraga yabereka amwe mu mafoto yabafotoye muri Jenoside ikiniga kikabica bakarira. Yahitaga abasaba gusenga ndetse bakaririmbira hamwe indirimbo yo guhimbaza Imana.

Yakomeje ibikorwa bye by’urukundo ruhambaye, aho yafashaga abakene, abarwayi, imfubyi, agasura imfungwa n’abagororwa n’ibindi. Uretse Ikigo Nderabuzima yari yarubatse i Kaduha, yubatse ibindi mu duce duturanye na Kaduha, kuko hari abarwayi baturukaga kure baje kuhivuriza. Kubera ubukene bukabije bwari bwugarije u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abana benshi n’abagore cyane cyane abatwite, bari barwaye indwara zituruka ku mirire mibi.

Mama Milgitha, yabafashije uko ashoboye kose mu kubaha no kubigisha uko bategura indyo yuzuye kandi yabavuraga nta mafaranga batanze.

Yitabye Imana ku wa 3 Gashyantare 2016 mu Budage aho yari yarajyanywe kuvuzwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages