00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mata 2014: Bwabaye ubwa mbere bigenda kuriya

Yanditswe na

Pacifique Munezero.

Kuya 9 April 2014 saa 09:12
Yasuwe :

Cyari igitondo gitandukanye na cya kindi
Ku cyumweru tariki ya 6 Mata 2014 ari wo munsi wabanzirizaga uwo dutangiraho icyunamo nari niriwe mpibikana mu tuntu twinshi turimo utwanjye n’utundi dufitanye isano n’akazi nshinzwe. Nkigera mu rugo nahasanze abashyitsi tuganira twibukiranya ku miterere y’iminsi mibi yabanjirije itariki ya 7 Mata 1994. Twahurizaga ku kuba n’ubwo tariki 7 Mata ari bwo jenoside yatangiye ariko amezi nk’umunani mbere yaho nabwo induru zari zarabaye akarande ku misozi (…)

Cyari igitondo gitandukanye na cya kindi

Ku cyumweru tariki ya 6 Mata 2014 ari wo munsi wabanzirizaga uwo dutangiraho icyunamo nari niriwe mpibikana mu tuntu twinshi turimo utwanjye n’utundi dufitanye isano n’akazi nshinzwe. Nkigera mu rugo nahasanze abashyitsi tuganira twibukiranya ku miterere y’iminsi mibi yabanjirije itariki ya 7 Mata 1994. Twahurizaga ku kuba n’ubwo tariki 7 Mata ari bwo jenoside yatangiye ariko amezi nk’umunani mbere yaho nabwo induru zari zarabaye akarande ku misozi imwe y’u Rwanda no mu duce twa Kigali nka Gikondo.

Ngeze no ku buriri mbere yo gusinzira nibajije byinshi byo muri ibyo bihe numva mbabariye abari ababyeyi icyo gihe kuko babaga barabuze aho berekeza abo bibarutse. Agatotsi kaje kumfata ngwa nk’igiti ngira Imana sinanarota.

Uko nakaryamye n’umunaniro mwinshi, naje gukangurwa na bucura bwacu maze mbyutse nibuka ko ya tariki ya 7 Mata yageze. Nateye intambwe ngana ku idirishya mfungura rido nsanga ikibunda ari cyose hakurya Kicukiro, hakuno Remera na hakurya Nyamirambo. Kuva igitondo kigitangaza habanje ikibunda kigira gutya kirabudika ijuru rya Kigali ririjima. Nahise nkoma agatima kuri cya gitindi cy’igitondo cy’ibitonyanga bidakama bya tariki ya 7 Mata 1994. Iyo minsi yatangiye isa bintera igishyika.

Inkono ihira igihe

Bidatinze ariko ahagana ku gasusuruko izuba ryagize ritya riraza ijuru riracya abantu baba urujya n’uruza kugeza yuzura. Stade yuzuye. Izuba rije numvise ngize icyizere ko uyu ari umunsi udasanzwe. Nacanye televiziyo na Radiyo ngo nkurikire ibyaberaga Gisozi na Remera. Nabanje kunyurwa no kuba u Rwanda rwatabawe kuko ibihangange binyuranye byari byahanye gahunda I Kigali. Na nyuzagamo ngacana televiziyo z’ahandi nkabona amahanga yarisubiyeho kuko mu ijwi ryuje ikiniga abanyamakuru bo hirya no hino ku isi mu ndimi zitandukanye bibutsaga ishyano ryakorewe abatutsi b’u Rwanda amahanga arebera. Nananyujije amaso ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook mbona ubutumwa bw’abanyarwanda batandukanye bohererezanyaga bahozanya nta rwango rw’amoko rurimo (uretse bake batabura) numva ndanezerewe.

Naje gusoma kuri facebook ubutumwa bwa Frederic Kiko Mugwaneza, umwana w’umututsi w’umunyenganda wari uzwi muri Kigali warimburanywe n’umuryango we muri 1994 mbutindaho. Uwo mwana wapfushije umuryango we wose ukarimbuka akarokokera mu mirambo y’abe yakingiwe amasasu n’umurambo wa nyina yandikiye abantu barimo umwuzukuru wa Mbonyumutwa biganaga, buzuraga kandi bari urungano amushima kuba yaramufashije kurokoka. Uwo mwana Gustave Mbonyumutwa wari ufite imyaka 17 akanyura mu mvura y’amasasu ajya kumushaka ni we wagiye kumuraruza hagati y’imirambo amujyana ahandi hantu yaje kurokokera.

Nabitekerejeho nsanga kuba uyu mwana warokotse abitangaje nyuma y’imyaka 20 ari nka ya nkono ihira igihe. Mu kubisesengura ariko nanabibonyemo ikimenyetso cy’u Rwanda rw’ibikomere bitangiye gufata urukoko.

Muri ubwo butumwa uwo mwana yagiraga ati:

  “Tariki ya 7 Mata iteka irongera ikanyibutsa wa munsi w’amaraso wahinduye byose mu buzima bwanjye.
  Kuri uwo munsi urupfu rwaranyihumurije rurangije ruranyanga
  Kuri uwo munsi Mama umbyara yambereye imbaraga aba n’ingabo yankingiye.
  Kuri uwo munsi Data ni bwo yahumetse bwanyuma umwuka w’abazima.
  Kuri uwo munsi napfushije ababyeyi, abavandimwe na hafi yabose mu bari bagize umuryango wa data.
  Kuri uwo munsi ariko ni nabwo narokotse.

Uyu munsi wa none iyo nsubije amaso inyuma, nyuma y’iyi myaka 20 hari ikintu nshaka ko cyumvikana neza uko kiri
Nsanga kurokoka kwanjye ntabikesha jye ahubwo mbikesha abantu bagaragaje ubwitange n’ubumuntu butagereranywa barimo nka Gustave Mbonyumutwa…..

Impinduka mu kwibuka yakomanze

Ibi byose mvuze byabaye kuri uyu wa 7 Mata 2014 bisa nk’ibyacaga amarenga y’ibindi byaje gukurikira bidasanzwe birimo amashyi mu cyunamo (1), Ubuhamya buvuga Muhima bukavuga na Mweru(2) ariko cyane cyane ijambo rya Perezida Kagame ry’uyu mwaka (3).

1.Amashyi mu cyunamo.

Ubwo twibukaga imyaka 15 ni bwo bwabaye ubwa mbere Perezida Kagame avuze ko tudakwiye guheranwa n’agahinda kuko kwiheba bikwiye kwimukira icyizere. Mu myaka yakurikiyeho kwibuka twiyubaka byabaye intero ihoraho. Perezida Kagame kandi yakomeje gushimangira kenshi ko kubaho bidahagije tugomba kubaho neza ndetse tugatera ishyari abashakaga ko dushira.

Uyu mwaka ariko bwari ubwa mbere twibuka abantu bagakoma amashyi cyangwa bakagaragaza amarangamutima yo kunyurwa ku mugaragaro. Aya mbere nkiyumva nagize ngo ni amakunguzi ngiye kubona mbona birakomeje kandi bose bayakomera rimwe bikikora nk’ababihanyeho umugambi. Nabanje no gukeka ko ayo mashyi yaba akomwa na bamwe mu banyamahanga bari benshi batazi imigenzo n’imiziririzo yacu, nkebutse nsangamo abadukuriye mu myaka no mu buyobozi. Icyo ni ikindi kintu cyanteye gushimangira icyizere ko ikimenyetso cy’uko koko ibikomere byaba bitangiye gufata urukoko.

Uyu mwaka bwari ubwa mbere twibuka abantu bagakoma amashyi cyangwa bakagaragaza amarangamutima yo kunyurwa ku mugaragaro

2. Ubuhamya bwubaka ubunyarwanda

Nakunze cyane ubuhamya bwatanzwe n’umucikacumu Bwana Fidele Rwamuhizi bwagaragaje umuryango nyarwanda uko wahoze ari nako bwanagaragazaga amasura yose ya jenoside kuko uwo mugabo umusaraba we watangiye ku ya 6 Mata ukageza ku ya 16 Kamena 1994 ari na byo bigaragaraza ko nta kibi atabonye. Hari igihe ubwicanyi bwakorewe abatutsi butera utarabaga ino, cyane abato muri twe, kuba wagira ngo abatutsi bajya gupfa abahutu bose barabanje barasara kandi basarira rimwe maze bahagurukira hamwe ntawe usigaye bahigira kumara abatutsi.

Ni byo koko ko abahutu bishe abatutsi babaziza ubwoko bwabo. Ni byo koko kandi ko abahutu benshi babaye ibigwari bakabura n’ubutwari habe n’ubwo gukomera ababo bicaga abatutsi. Ni na byo rwose ko intwari z’abahutu zafashe risk yo guhisha abatutsi zizi ko nibabasangana bazica zari nke.

Ariko na none ni n’ukuri gusa ko hafi buri mututsi wese warokotse usanga mu mateka ye yo kurokoka harimo umuhutu. Yaba uwamuhishe yaba uwamugemuriraga aho yihishe cyangwa uwamuburiye ba gica bagiye kumugwaho. Ikindi cyiciro kitavugwa ni icy’abagayaga ibiba, bikabamena umutima ariko ntibagire icyo bakora. Ari nayo mpamvu numva ko n’ubwo jenoside yashegeshe ubunyarwanda itabusenye. Igihango cyaratatiwe ariko hari n’ikindi gihango bamwe mu bahutu bubatse dukwiye kubakiraho ubunyarwanda. Ubuhamya bwa none inshuro enye zose bwagaragaje bene uku kuri.

Umucikacumu Bwana Fidele Rwamuhizi ubwo yarimo atanga ubuhamya

3. Kagame mushya

Kagame mwubahira ibyo yakoze, mwubahira ibyo ashobora gukora bingana cyangwa birenze ibyo yakoze ariko ikimbabaza ni uko nanamutinya. Ntinya iyo arakaye, ntinya iyo yimyoje, ntinya iyo ahigimye kabone n’iyo yaba ahigira abanzi.
Nzi neza ko umunsi w’icyunamo umuremerera akiyumanganya kuko bamwibye umugono bakagarika ingogo mu bo yari atabaye. Nzi neza kandi ko kuri uyu munsi anibuka n’abandi tutibuka uko bikwiye ari bo bagenzi banjye twari kumwe ku rugamba batabarutse dutabaye atuyoboye. Ku mpamvu nk’izo ubusanzwe kuri uyu munsi arijima akinjirirwa ukabibona. Ku munsi nk’uyu azura umugara ku mugaragaro. Ndetse umunyamakuru uhagarariye RFI muri iyi mihango yari yarangije kurarikira abamwumva ko mu ijambo rye aza kurikoroza. Na njye niko nari mbyiteze kuko ntibwari kuba ari ubwa mbere. Yavuganye agahinda turi Rukumberi muri 2001. Yavuganye agahinda turi I Nyakibanda ya Butare muri 2002 na nyuma yavuganye umujinya turi i Murambi ya Gikongoro. Nategereje ijambo rye ntitira niteze akamuvamo.

Igihe cye cy’ijambo cyageze ahagurukana ibakwe ndetse mu ndamutso ku banyarwanda mu ijwi riranguruye yasaga nk’uwizihiwe. Yari Kagame wundi utandukanye n’umwe tuzi uzinga umunya ku munsi nk’uyu. Benshi twari twiteze Kagame uza kuburira abanzi b’u Rwanda no guhiga n’abamukangisha ubuhangange. Yego ntibyamubujije kubwiriramo ababirigi ubwo yibutsaga ko twiyemeje ubumwe mu gihe hari abatabukunda iwabo. Ntibyanamubujije kubwira abafaransa ubwo yavugaga abiyita ibihangange.

Ariko nyine Kagame mu cyunamo cy’uyu mwaka yaje amaze gufunga ipaji yarambuye indi. Ipaji nshya ye wabonaga ayisomamo icyizere kinini cyane afitiye ejo hazaza h’u Rwanda. Iyo paji yari yanditsemo ibigwi birebire birimo kubasha kubanisha ku ngufu no ku neza abari bamaze gutanywa n’inzigo n’inzika za Jenoside. Muri ibyo bigwi hanarimo byinshi mu bimaze gukorerwa abanyarwanda mu myaka ishize haba mu burezi, mu kwihaza no mu buzima.

Kagame wari wizihiwe kugera ubwo ubisoma ku ruhanga rwe yavugaga yifitiye icyizere akebuka abakuru b’ibihugu bari bamushagaye n’abahoze ari abakuru b’ibihugu bamutanze gucyura igihe. Abo bose yasaga nk’ubabwira ati namwe mu bishatse mwabishobora. Yavugaga afite ishema ahanga amaso imbaga y’abayanyarwanda yamuhase amashyi atari amasabano. Kagame mushya kandi yavugaga ubona abwira abanyarwanda bose ijambo rishya ntabwo byari uguhoza no guhumuriza gusa ahubwo byari ukwizeza abanyarwanda bose ko ibigoye byahise kandi ko ibyoroshye n’ibyiza ari ibiri imbere.

Yavuze ibyo twahisemo avuga ko twahisemo kubaho turi hamwe, avuga ko twahisemo gukora ibyo twahagararaho anavuga ko twahisemo kureba kure. Ibyari bikubiye muri iri jambo byongeye kugaragaza ko uru Rwanda ari umushibuka washibutse mu ruhira. Ko ba rutwitsi barutwitse rugashya ariko aho gutokombera mu gushibuka rugashibukana itoto. Ryumvikanishaga ko umwishi w’u Rwanda atarwambariye umugoma,

Ryumvikanishaga ko abatarapfiriye guhozanya aho guhigira guhora. Ryumvikanishaga ko kubaho babihawe n’Imana n’izo yatumye ngo zibarokore ariko kubaho neza bazabyiha kandi batangiye kubyiha. Ryumvikanishaga ko ibyiza byinshi biri imbere. Iryo jambo riziritseho icyizere ryanyibukije iry’inzozi za Luther King, ryanyibukije iryo Obama yavuze akimara gutsinda muri 2008. Ryanyibukije iryo Kagame yaherukaga kuvuga arahira bwa kabiri muri 2003 aho yagiraga ati “iyi ntsinzi ndayibatuye mwese abo twasangiye urugendo ndetse nyituye n’abatayigira!” Ryampaye icyizere kinini ko nta maraso azongera kumeneka kariya kageni. Aho nari ndi nagize ngo ni jye gusa ariko naje gusubiza amaso inyuma nsanga mu gusoza agana ku cyicaro benshi bishe protocole bamuheza mu nzira bamushimira. Ndetse abiwe nabonye byarabasabye kwifata ngo batamuhobera. Hahandi uwawe akureba ubwuzu umwizihije akicinya icyara ati “narashatse”.

 
Umwanzuro

Iki gihugu ni umushibuka washibutse mu ruhira kandi iyo kidahiye ngo gitokombere igiti gishibutse mu ruhira gihagurukana ubutohe. Nta muvumo abanyarwanda bafite wo kuzahora bahigirana. Nta bubi bwihariye abanyarwanda cyangwa bamwe mu banyarwanda bafite. Ububi bwabo ni kimwe n’ubwo wasanga mu bandi baturage batuye hirya no hino ku isi. Bene ubwo bubi buba muri kamere ya bamwe mu biremwamuntu hatitawe igihugu cyabo, ibara ry’uruhu rwabo cyangwa ubundi bwoko bwabo. Ahubwo iyo bayobowe neza bwa bubi bwabo burazitirwa bukabura aho bumenera. Ndetse iyo bayobowe neza cyane bwa bubi bugera aho bukabyara ibyiza. Kimwe n’uko aho iyo miyoborere yazambye bwa bubi buraserura bugaseseka induru zikaba zose. N’ikimenyimenyi abanyarwanda ba 2014 batuye batekanye ntawahamya ko ari bo beza kurusha aba 1994 . Na cyane ko aba 2014 bo bafite byinshi byabagira babi abandi batari bafite. Ikinyuranyo akaba ari imiyoborere y’ubu idatanga icyuho na kimwe ku ihora no ku ihohotera.

Perezida Kagame n’abo ayoboye nibakomeze baturememo icyizere kwibuka bibe kwiyubaka no kwiyemeza kubaho neza. Byose birashoboka kandi nabikora azinjira mu mateka nka Luther na Madiba. Intambwe iracyari ndende kuko aho tugeze si mu bwiyunge, aho tugeze ni hagati mu rugendo ku cyapa cyitwa “kwihanganirana” cyangwa “guhana amahoro” ariko turareba ibyapa bibiri bikurikiraho ngo turangize urugendo.

Ikibanziriza icya nyuma cyitwa “Ubumwe”, icyanyuma kikaba ubwiyunge. Nitutabigeraho ubwacu tuzaba twaraciriye inzira abo tuzasiga.
Kagame nakomereze mu murongo wa Madiba we wagize ati “Inzika ziguhezemo akari kera zikwangiza nk’uburozi wamize”. Abanyarwanda nabo ntibabe impumyi barebe neza bakunde icyiza bazirikana ko ntawe utegetswe kubabarira. Ndetse bazahore bibuka ko hari abingingiye abandi no kwihangana ariko ko byaba ari ugusaba ibigoye babingingiye kwibagirwa.

Karame Rwanda.

Mu ijoro ryo kwibuka kuri Stade Amahoro i Remera tariki ya 7 Mata 2014

Pacifique Munezero.- Kicukiro, Umujyi wa Kigali

Icyitonderwa: Iyi nkuru ikubiyemo ibitekerezo bwite by’uwayanditse, nawe niba wifuza kutwoherereza inkuru ikubiyemo igitekerezo cyawe kuri buri ngingo iyo ariyo yose wifuza, uhawe ikaze kuti email ikurikira: [email protected].


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages