Ibi bihugu bikomeye bikoresha uburyo bwinshi nko gutera inkunga abakora za filimi n’abazikwirakwiza hirya no hino ku isi, kuko muri izo filimi haba harimo uburyo bwo kubaho, gutekereza, kugaragaza amarangamutima, n’ibimenyetso by’umurage w’ibyo bihugu, bityo uko bikwirakwizwa kukaba ari ko abari mu bindi bihugu bakunda ubwo buryo bwo kubaho babyigana.
Abahagarariye ibyo bihugu bikomeye usanga baniyegereza abo mu bihugu batumwemo bifashishije ibigo ndangamuco (Centres Culturels) bashinga mu bihugu binyuranye ku isi.
Mu Rwanda na ho ibyo bigo by’ibihugu bikize ku isi birahari. Ibihakorerwa biba biri mu rwego rw’ubufatanye n’ubutwererane, ariko intego nyamukuru ya banyiri ibyo bigo ni iyo kumenyekanisha umuco w’ibihugu bahagarariye.
Abahanga mu by’umuco bemeza ko na yo ari imwe mu ntwaro ibihugu bikize bitsindisha ibikennye cyangwa ibikiri mu nzira y’amajyambere, mu buryo butuje, bwizweho, mu gihe kirambye. Ikimenyimenyi ni uko muri ibyo bigo ndangamuco higishirizwamo indimi z’ibyo bihugu bikize, kandi birazwi ko ururimi ari yo nkingi ikomeye y’umuco; Ingero ni nyinshi…
N’abahagarariye u Rwanda bakore uko bashoboye…
N’abahagarariye u Rwanda mu mahanga rero, mu buryo bashoboye, bagiye bamenyekanisha umuco w’u Rwanda aho bari, byafasha mu nzego nyinshi nko gukundisha amahanga ibyiza by’i Rwanda, gukurura ba mukerarugendo, kwereka abashakashatsi n’abanyeshuri muri za Kaminuza aho bakwerekeza ubushakashatsi, kumenyekanisha agaciro k’Umunyarwanda, n’ibindi.
Aha hari uwavuga ko bisaba ubundi bushobozi buhenze mu mafaranga, ariko namusubiza ko hari ibyakorwa mu gihe amafaranga akiri make: ko tujya tubona za ambasade z’ibyo bihugu bikomeye zijya mu Itangazamakuru i Kigali, zigasobanura iby’umuco wabyo, bisaba iki? Ni ubushake, kumenya akamaro kabyo no gukoresha amahirwe yose ubona aho uri, mu nyungu z’igihugu cyawe.
Nibagerageza uyu murimo ni bwo bazaharanira ko n’ibimenyetso by’umurage w’u Rwanda biri mu bihugu bakoreramo bikwiye kugarurwa mu Rwanda. Ibi nzabigarukaho ubutaha.
Steven Mutangana
@mutangana2



















TANGA IGITEKEREZO