Mu buzima benshi bagorwa na byinshi, ariko kubyihererana siwo muti, haba ubwo kubiganira no kubyunguranaho ibitekerezo bifasha kwisobanukirwa no kutazitirwa n’imibabaro y’ubuzima.
Ni muri uru rwego Umunyarwanda Norbert Nsabimana utuye mu Bubiligi aho amaze imyaka 10 akora umwuga wo "gutoza, kugira inama no kwigisha imyitwarire ijyanye n’inyungu zo kongera umusaruro mu buzima bw’akazi cyangwa mu guhanga imishinga" (Coach-Formateur et consultant auprès des entreprises ) azatanga ikiganiro (conference) mu gushakira hamwe ingamba zafatwa mu gutanga umuganda ku cyafasha kubyaza amateka mabi Abanyarwanda babayemo mu bihe byashize, yitwaje intwaro akoresha mu kazi ke ka buri munsi n’ubushobozi yavanye mu ishuri .
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu Bubiligi, Nsabimana Norbert yadusobanuriye muri make uko gahunda y’ikiganiro iteganyijwe ku itariki ya 22 Ugushyingo i Bruxelles mu Bubiligi yagize ati: "Imyaka ibaye makumyabiri abanyarwanda tugize ibikomere ndengakamere, iyo uhuye kenshi n’Abanyarwanda mukagira umwanya wo kuganira koko, ni gake cyane mutandukana mutavuze ku mateka mabi yaranze u Rwanda, bikwereka ko yabashegeshe, ariko igitangaje ni uko ibyo biganiro bikunze kuba hagati y’abantu babiri, ibi bikaba bituruka ku myitwarire y’umuco wacu muri rusange, jye rero kubera amasomo nafashe yo kuganira kandi ntoza abandi uburyo basohoka mu bibazo nifashishije imfashanyigisho nanjye nize ariko cyane cyane ko nanjye ubwanjye mfite ibikomere by’ayo mateka, biramfasha cyane kubiganiriza abandi mu rwego rw’akazi kanjye."
Impamvu rero ari byiza ko twahura tukajya tuganira ni ukureba uburyo twaca umuco wo kuvuga amateka yacu ngo ye kuduherana, ahubwo tukayabyaza imbaraga kubera ubunararibonye tuba twarayavanyemo muri make ni ibyo, kuko iyo ubigumanye wenyine mu nguni yawe nibwo usanga bamwe biyahura cyangwa bata umutwe kubera bashegeshwe bonyine bakabyihererana."
Nsabimana akomeza agira ati:"Ubusanzwe hari ibyo mu Kinyarwanda bita Inkingi, iyo nkingi y’inzu iyo habaga haje umuyaga mwinshi niyo yaramiraga inzu ntigwe, iyo twayita ’Self-confidence’, hakaza n’inkingi yo kwikunda (Self-esteem) n’inkingi yo kumenya uwo uriwe (Self-concept), ibi byose iyo urebye mu mateka yabo dukomokaho ba sogokuru usanga barazikoreshaga ariko mu buryo bw’ibiganiro bya Kinyarwanda, ubu rero biragenda bikendera kuko abenshi babuze imiryango abakiyifite nabo myinshi yaratatanye..."
Nsabimana asoza agira ati: "Ndabatumiye muzaze tuganire turebere hamwe icyo twageraho buhoro buhoro nirwo rugendo."
Iki kiganiro giteganyijwe kubera ahitwa "Collège Saint Michel de Bruxelles, Boulevard Saint Michel 24 – 1040 Bruxelles. Ibindi bisobanuro birambuye wahamagara kuri izi nimero za telephone (Réservation: +32472215965), cyangwa kuri uyu murongo wa interinet: http://vivre-un-projet.com/



















TANGA IGITEKEREZO