Ku rundi ruhande ariko, n’ubwo isi yifatanyije n’u Rwanda mu ibi bihe bitoroshye cyane cyane ku barokotse Jenoside, ntihabura n’abandi bagikomeje imigambi y’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mvugo zisesereza abayirokotse bagamije gusubiza inyuma intambwe yatewe. Amayeri y’abayibikora agenda yihinduranya uko imyaka ishira, ariko ababikora bo ntibahinduke gusa bakongeramo andi maraso ngo urugamba rwabo rukomere.
Nk’ibisanzwe, urubyiruko rwibumbiye mu ihuriro Jambo ASBL rukomeje kuza imbere mu gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Imvugo zabo zikagaragaza abahagaritse Jenoside nk’abayikoze, ko habayeho Jenoside ebyiri n’ibindi byose bigamije kwikuraho icyasha dore abenshi bakomoka ku miryango yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byose bigamije kwagura itsinda ryabo bongeramo abandi bantu bashya, bagamije kwihisha mu mutaka wo kwiyita impirimbanyi z’uburenganzira bwa mu muntu. Kwinjiza abandi banyamuryango bashya bibanda cyane ku rubyiruko ruri mu Rwanda rwarambagijwe mu bihe bitandukanye, barushukisha amafaranga n’ubuzima bwiza iyo mu mahanga cyane cyane i Burayi.
Mu minsi ishize iri tsinda ryakiriye uwitwa Nsengumukiza Prudence ubu akaba ari umwe mu banditsi b’ikinyamakuru Jambo News gikorera kuri murandasi, aho ari mu bashinzwe gukusanga no gutangaza inkuru zivuga kuri Victoire Ingabire, ubu uri mu maboko y’ubutabera kubera ibyaha bitandukanye akurikiranyweho.
Ni akaga gakomeye kubona Nsengumukiza yinjira muri iri tsinda rihora rirwana no gutagatifuza imiryango yabo kandi yari mu buzima bufatika mu Rwanda, akora umwuga w’itangazamakuru.
Nsengumukiza Prudence wakoraga kuri Kigali Today, yize muri Kaminuza y’u Rwanda yishyurirwa na leta, nyuma akora kuri Radio Salus mbere yo kujya kuri Kigali Today mu 2016.
Yaje kubeshya abayobozi be ko ashaka kwitabira amahugurwa mu Bubiligi bityo asaba ikiruhuko aragihabwa, afashwa kubona ibyangombwa ndetse n’amafaranga y’urugendo. Ibi byari ishimwe kuri we ndetse no ku kigo yakorera kuko ibyo yari agiye kwiga uretse kuba ari we byari kugirira akamaro, n’igihugu muri rusange byari byiza kuko kugira abanyagihugu bafite ubumenyi bifasha cyane mu iterambere.
Mu gihe gito akigera i Burayi, Nsengumukiza yahise yiyunga kuri Jambo ASBL baramutwara, atangira inzira y’ubuyobe gutyo.
Mu nyandiko ze muzabona ataka Ingabire Victoire, amutabariza nk’aho hari icyo abaye; si urukundo rundi amukunda ahubwo ni icyo akura muri izo nduru yirirwa avuza.
Ubuhamya bwa bamwe mu bajyanwa n’iri tsinda batangira babashukisha udufaranga duke duke bikageraho aho babona wamaze kwijandika mu mabi yabo neza neza bakakureka burundu cyangwa se ukajya uhabwa ibyo mwemeranyije bitinze kuko baba bazi ko bagufite.
Abenshi mu bamaze kwinjira muri uru rugamba batazikuramo berekwa ko ari ho honyine bafite amahirwe yo kubaho neza, ko basezeye ku bukene ariko birangira bisanze bari kurwana urugamba batatangije kandi batazanasoza; muri make baburana urubanza rw’abana barazwe n’ababyeyi babo babi.
Nsengumukiza Prudence muri Jambo Asbl, isomo ku rubyiruko
Bigenda bite ngo umusore cyangwa se inkumi yari itangiye gufata icyerekezo mu gihugu yisange yangara mu mahanga, ikwirakwiza imvugo zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi? Abenshi bitwaza ubukene nyamara iyi ntiyakabaye impamvu yo gutera umugongo igihugu cyagukamiye ngo wirirwe uvuga amahomvu.
Nta rwitwazo rw’uko ukennye ngo utuke umubyeyi wawe uhora ukubita impande n’impande ashaka icyakugirira neza. U Rwanda ntirukennye ku rwego wakwihandagaza ko wazonzwe kurusha abandi, rufite amahirwe ruha abaruvukamo n’abarugendamo cyane cyane urubyiruko kandi ikibazo rwaba rufite si rwo rugifite rwonyine kuko Isi yabaye umudugudu.
Ni ikimwaro, ni ubuhemu ni n’umutego mutindi uzashibukana uwo ari we wese ushaka gukora mu jisho igihugu cyamubyaye akacyitura kugituka no kugitukisha.
Ingero ni nyinshi z’abashatse kuruhemukira ariko bikarangira bicuza, kuko iyo Nsengumukiza Prudence amenya ubwenge yari kubaza Samuel Baker Byansi akamusonanurira uko abayeho nabi, byari gutuma agira impungenge zo gushukwa na bene Mbonyumutwa ariko wa mugani, “Umusore umuhana avayo.”
Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko, ni ibitekerezo bwite by’umusomyi uzi neza urugendo rwa Nsengumukiza mu itangazamakuru



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!