00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Nta mpamvu yo kugoreka ukuri, icyiza nticyitwe ikibi na ho ikibi ngo cyitwe icyiza"

Yanditswe na

Jean Baptiste Micomyiza

Kuya 27 May 2013 saa 10:05
Yasuwe :

Bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda twababajwe cyane na mugenzi wacu uherutse gutanga ibitekerezo mu kiganiro Imvo n’Imvano cya Radio BBC cyo ku wa 25 Gicurasi 2013.
Muri icyo kiganiro wari umwanya wo kwakira ibitekerezo bijyanye n’ikiganiro cyatambutse ku wa 18 Gicurasi cyarimo Minisitiri w’imari n’igenamigambi na Minisitiri ufite impunzi mu nshingano ze.
Umwe mu batanze ibitekerezo, yavuze ko mu Rwanda hari ibura ry’akazi n’ubukene bikabije ndetse ko raporo zigaragaza ko abanyarwanda batera (…)

Bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda twababajwe cyane na mugenzi wacu uherutse gutanga ibitekerezo mu kiganiro Imvo n’Imvano cya Radio BBC cyo ku wa 25 Gicurasi 2013.

Muri icyo kiganiro wari umwanya wo kwakira ibitekerezo bijyanye n’ikiganiro cyatambutse ku wa 18 Gicurasi cyarimo Minisitiri w’imari n’igenamigambi na Minisitiri ufite impunzi mu nshingano ze.

Umwe mu batanze ibitekerezo, yavuze ko mu Rwanda hari ibura ry’akazi n’ubukene bikabije ndetse ko raporo zigaragaza ko abanyarwanda batera imbere zidafite ukuri na gato. Uwo musore yaje kugera aho avuga ko kubera ubukene, benshi batabasha kubona amafaranga yo kugura ibicanwa bityo bakaba bacanisha inkweto n’imyenda bishaje.

Mu kuvuga ku gitekerezo cy’uwo musore, umuntu yavuga ko Abanyarwanda bose atari ko bazamukira rimwe mu gutera imbere nk’uko biba n’ahandi ku isi . Ni na yo mpamvu n’ibarura ryagaragaje ko mu Rwanda mu myaka itanu ishize, Abanyarwanda bagera kuri miliyoni imwe bavuye mu mubare w’ababarirwa munsi y’umurongo w’ubukene bukabije (ba bandi badatungwa n’idolari rimwe ku munsi); ntabwo Leta y’u Rwanda yavuze ko Abanyarwanda bose bavuye mu nsi y’uwo murongo.
Aba baturage kuva munsi y’uriya murongo byatewe na gahunda za Leta zinyuranye nka gahunda ya gira inka, gutanga akazi muri gahunda z’ubudehe, guteza imbere ibikorwa by’abikorera ku giti cyabo, guteza imbere amakoperative n’izindi gahunda.

Ku bijyanye n’ibarura ryerekana ko Abanyarwanda bagenda batera imbere, uriya musore yavuze ko atari byo ko ahubwo ari za raporo zitangwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze bagamije kubona amanota meza. Yenda abo bayobozi ntawahakana ko hataba hari amakosa bakora, bakaba hari abo bavuga ko bavuye mu bukene kandi atari byo. Icyo nkeka ni uko n’umuyobozi wakora ayo makosa atarengera kuko azi ko abifatiwemo yabihanirwa.

Turetse raporo z’abayobozi umuntu akirebera imihanda ya Kaburimbo yubatswe, amashanyarazi yagejejwe henshi mu baturage hakagira akazi kaboneka gashamikiye kuri ayo mashanyarazi, inganda ziciriritse zigenda zubakwa hirya no hino zigatanga akazi ku mbaga y’abaturage.

Mu byaro iki gihe hari abantu benshi ubu basigaye bafite telefoni zigendanwa biguriye, bakaba banashyiramo ifatabuguzi ibyo ni ibimenyetso by’ubukene? Kubibona se byasaba raporo z’abayobozi?

Ku ngingo yerekeye ubushomeri (ibura ry’akazi), ni byo koko hari Abanyarwanda badafite akazi ukurikije amashuri bize. Ibi kandi muri iki gihe aho Isi yose ihanganye n’ihungabana ry’ubukungu si igitangaza. Gusa icyo umuntu yabivugaho ku mwihariko w’u Rwanda ntawabura kuvuga ko kubaho kwabyo bidatunguranye ashingiye kuri gahunda ya Leta yo kwigisha umunyarwanda nibura buri wese akarangiza amashuri yisumbuye, n’umubare w’amashuri makuru wiyongereye mu Rwanda.

Ibi rero bituma abarangiza amashuri makuru baba ari benshi ku buryo buri wese adahita abona akazi nk’uko byahoze, aho kera mu Rwanda bitewe n’umubare muto w’abarangizaga Kaminuza umuntu yayirangizaga akazi kamutegereje.

Ku rundi ruhande, umuntu yitegereje asanga Leta y’u Rwanda itarirengagije iki kibazo, arebye nko kuba hashyirwaho ikigega gifasha urubyiruko rwize kubona inguzanyo rwerekanye imishinga ifatika, icyo kigega kikaba cyitwa Rwanda Innovation Endowment Fund . Aha umuntu akaba atakwibagirwa ikigega Leta y’u Rwanda yashyizeho kigamije gutangira ingwate abantu bafite imishinga ariko badafite ingwate. Icyo kigega cyitwa Business Development Fund (BDF).

Tugarutse kuri uriya musore wagaragaje ko mu Rwanda ubukene burimo gutuma abantu bacana inkweto n’imyenda bishaje, umuntu yakwibaza byinshi kuri uriya musore. Inkweto zahisha ibishyimbo ko ari byo Abanyarwanda benshi barya abazifite ni bangahe mu Rwanda ku buryo ari zo bajya bifashisha buri munsi? None se mu Rwanda tuba dufite imyenda ingana iki ku buryo bashobora kubona iyo gutekesha buri munsi?

Uwo musore yavuze ko mu karere ka Nyagatare imyase itatu ari yo ihisha ibishyimbo, igura amafaranga magana atandatu y’u Rwanda? Bibaye bimeze bityo se kuki atakoresha amakara ko yavuze ko akarobo k’amakara kagura amafaranga magana atatu y’u Rwanda? Ese ubundi hari uwari wabona umuntu atekesha ibiryo inkweto cyangwa imyenda bigashya? Kuvuga biriya binyoma abizi neza ko ari ibinyoma yari agamije iki? Kuvuga se biriya binyoma kuri Radio nka BBC yumvwa n’Isi yose kandi mu kiganiro gikomeye cyumvwa na benshi nk’Imvo n’Imvano ntiyumvaga uburemere bw’ibyo avuga? Ese haba hari abamwemereye igihembo runaka kugira ngo abeshye kuriya? Ese uriya musore ni umunyapolitiki? Ese guharabika igihugu cyawe ugiha isura mbi kuriya ni izihe nyungu wavanamo?

Reka nsoze mvuga ko impamvu ikomeye muri nyinshi zanteye gutanga iki gitekerezo ari uko uriya muntu numvise ari urubyiruko, ibi byo kubona ibyiza akabiha indi sura byari bimenyerewe mu bantu bakuru cyane cyane ababaye mu mateka mabi y’u Rwanda. Nkaba mbona urubyiruko turi mu Rwanda rushya dukwiye kwitandukanya na byo, icyo tubona ari kibi tukakivuga uko kiri ntitucyite icyiza n’icyo tubona ari cyiza ntitucyite kibi.

Igitekerezo cya Jean Baptiste Micomyiza

Icyitonderwa: Iyi nkuru ikubiyemo ibitekerezo bwite by’uwayanditse, nawe niba wifuza kutwoherereza inkuru ikubiyemo igitekerezo cyawe kuri buri ngingo iyo ari yo yose wifuza, uhawe ikaze kuri email ikurikira : [email protected].


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages