Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ntiyateguriweho ngo ihite inashyirwa mu bikorwa. Ni igikorwa cyateguwe igihe kirekire, kuko kuva mu 1959 Abatutsi batangiye kwicwa abandi bameneshwa mu gihugu, bafiteho uburenganzira, bazira uko baremwe. Umwaka wa 1994, wabaye uwo kurangiza umugambi wari umaze igihe kirekire ucurwa, maze Abatutsi basaga miliyoni baricwa. Ubwo inkotanyi zafataga igihugu Abafaransa bari basanzwe bakorana na leta yariho icyo gihe, ndetse bakaba baratoje n’Interahamwe, bafashe icyemezo cyo gukingira ikibaba abari bamaze koreka imbaga, babahungishiriza muri Zayire (Congo Kinshasa), abenshi mu bize berekeza iy’i Paris.
Abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi muri bo bigaramiye mu gihugu cy’u Bufaransa. Leta y’u Bufaransa, ntiyobewe ko abo bose ikomeza gukingira ikibaba basize boretse imbaga y’Abatutsi, ndetse banashakishwa n’ubutabera. Iki gihugu nticyigeze kigira ubushake bwo gushyira imbere ubutabera, ngo gifate abashakishwa kibohereze mu Rwanda cyangwa se kibacire imanza.
Uko gukomeza gukingira ikibaba abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku bwanjye mbona ari ugukomeza gushyigikira Jenoside ndetse no kutemera ko hari iyabaye mu Rwanda.
Nzareka kubivuga ari uko ubutabera bw’u Bufaransa bukoze ibitandukanye n’ibyo ingabo z’iki gihugu zakoze mu Rwanda mu 1994, ndetse na mbere y’aho ubwo zahaga imyitozo interahamwe kugira ngo zibone uko zica Abatutsi. Icyo gikorwa kigayitse zateguraga, izo ngabo zagikomeje ubwo zaherekezaga abicanyi bazo, zikabarindira mu cyiswe "Zone turquoise", kugira ngo zibone uko zimara Abatutsi bari bagihumeka bari batuye muri Perefegitura za Cyangugu, Gikongoro na Kibuye. Umugambi wabo wagezweho kuko muri ako gace harokotse mbarwa.
Muri rusange, ibihugu by’amahanga byashyigikiye Jenoside yakorerwaga Abatutsi, kuko n’iby’ibihangange bitigeze bitabara, ndetse n’Umuryango wa Abibumbye ugaterera agati mu ryinyo; n’ingabo zawo uhitamo ko zisiga igihugu gicura imiborogo.
Nyuma ya Jenoside ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku ikubitiro Amerika yasabye imbabazi, u Bubiligi bukurikiraho ndetse n’Umuryango mpuzamahanga wemeza ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda ari Jenoside. Nyamara n’ubwo ibindi bihugu byateye iyo ntambwe, imyaka 20 isigaje igihe kibarirwa ku ntoki Abanyarwanda basohotse muri Jenoside, ariko Leta y’u Bufaransa nta muntu n’umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi burafata ngo bwohereze mu Rwanda, cyangwa se bumucire urubanza. Bukomeje kuba indiri y’abahekuye u Rwanda.
N’ubwo ubutabera bwigenga ariko hejuru yabwo hari Politiki. Ni yo mpamvu nteruye ijwi ryanjye nsaba Abafaransa b’inyangamugayo ndetse n’Isi yose, kwamagana ikinamico rikorwa na Leta y’u Bufaransa, batubeshya ubutabera. Natanga urugero kuri Dr Rwamucyo Eugene wakoraga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu kiganiro yitabiriye ikiganiro cyo ku wa 14 Gicurasi 1994, cyatanzwe n’uwari Minisitiri w’intebe wa Leta yiyise iy’abatabazi, Kambanda Jean, ubu ufungiye i Bamako muri Mali, wakatiwe burundu kandi akaba yariyemeye icyaha.
Iyo nama yari igamije gutangiza icyiswe "Defense Civile (Gukwirakwiza imbunda mu baturage b’Abahutu b’abahezanguni)", Dr Rwamucyo yatanzemo igitekerezo gishimwa n’abari bayitabiriye, ahabwa amashyi menshi.
Uretse rero gushaka kudaha agaciro urupfu Abatutsi bishwe, Leta y’u Bufaransa ifite umugambi wo gukomeza gukomeretsa abarokotse, idasize no gukomeza gutera ipfunwe n’ikimwaro abakomoka ku bateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside.
Amerika nk’igihugu cy’igihangange ku Isi, ikwiye gufata iya mbere nk’uko byagenze itera intambwe isaba imbabazi ko ntacyo yakoze ubwo Abatutsi bicwaga, maze igahamagarira amahanga gushyigikira ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, kandi igasaba Leta y’u Bufaransa gufata abo icumbikiye bakoze Jenoside bakoherezwa mu Rwanda aho bakoreye icyaha, bitashoboka bagashyikirizwa ubutabera bwaho cyangwa se mpuzamahanga.
Iyo ntekereje ibyo Leta y’u Bufaransa yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nkareba n’amacenga arimo gukorwa mu bucamanza bw’icyo gihugu, njye k’ubwanjye nk’ukeneye ko abanjye babona ubutabera, mbona u Bufaransa bukomeje gukora Jenoside mu Rwanda.
Igitekerezo cya Gasigwa Leopord
Icyitonderwa: Iyi nkuru ikubiyemo ibitekerezo bwite by’uwayanditse, nawe niba wifuza kutwoherereza inkuru ikubiyemo igitekerezo cyawe kuri buri ngingo iyo ari yo yose wifuza, uhawe ikaze kuri email ikurikira : [email protected]



















TANGA IGITEKEREZO