Nababajwe bikomeye n’amagambo yatangajwe na Samantha Power, Umuyobozi wa USAID, Umuryango Nterankunga w’Abanyamerika, yashyizwe hanze ku wa Gatanu ushize agaruka ku nyandiko yagenewe abanyamakuru yashyizwe hanze na Médecins Sans Frontières (MSF) ku wa 9 Gicurasi igira iti “Imibare iteye inkeke y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu nkambi i Goma.’’
Nifashishije amagambo yo muri iyo nyandiko, yagiraga iti “Mu byumweru bibiri, Itsinda ry’Abaganga ba MSF ryakiriye abasaga 670 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu nkambi zitujwemo abavuye mu byabo i Goma. Ibi bivuze ko nibura abagera kuri 48 bashya bahohoterwa buri munsi.’’
Uyu muryango ukomoka mu Bufaransa ukomeza uvuga ko “benshi mu bahohoterwa bitabwaho n’itsinda ryacu ni abagore ndetse benshi bavuga ko basagarirwa iyo bagiye gushaka ibyo kurya no gutashya hanze y’inkambi. Muri Rusayo, Bulengo na Kanyaruchinya, bivugwa ko 1/2 cy’abahohoterwa bigirwamo uruhare n’abagabo bitwaje intwaro.’’
Ikigaragara ni uko ibyavuzwe na Médecins Sans Frontières ari igihamya ko abantu bahunga imirwano bari gusagarirwa mu duce twegereye Goma kandi turi mu maboko ya Leta.
Mu by’ukuri, ntibari gufatwa ku ngufu basanzwe ahantu bari bakwiye kurindirwa gusa ahubwo bisa n’aho bari gufatwa ku ngufu n’abashinzwe kubacungira umutekano.
Umaze gusoma ibyatangajwe na Samantha Power ushobora gutekereza ko izi nzirakarengane zakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina zisanzwe mu gace kagenzurwa na M23.
Mu nyandiko ye yibanze ahanini mu kugerageza guhuza ibikorwa bya M23 n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakajije umurego.
Yakomeje anahuza u Rwanda muri ibyo bibazo ndetse atanga igisa n’itegeko risaba “Guverinoma y’u Rwanda guhagarika gushyigikira M23 no gukura ingabo zayo muri RDC.’’
Nubwo Guverinoma y’u Rwanda yahakanye iby’iki kirego, ntihwema gushimangira ko ifite uburenganzira bwose bwo kurinda Abanyarwanda ibitero byose bishobora kuva muri RDC byaba biturutse ku Ngabo za Leta ya RDC [FARDC] cyangwa inyeshyamba za FDLR, zigizwe n’abasize bakoze Jenoside, zabaye abafatanyabikorwa bayo.
Nyuma y’ibi byose ndetse nk’uko byerekanywe na Raporo y’Inzobere za Loni yasohotse mu Ukuboza ndetse n’Intumwa ya Amerika mu bijyanye na Politiki, Robert Wood, FARDC ikorana n’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC by’umwihariko FDLR.
Ikibazo nagize ni, amagambo ya Samantha Power yari afite ukuri? Oya. Ibiro bishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye (UNJHRO) byagaragaje ko 38% y’ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byabereye mu ntara eshanu za RDC zirimo Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, Ituri, Maniema na Tanganyika byagizwemo uruhare n’abakozi ba Leta cyangwa abafitanye isano na yo.
Ibindi bikorwa 62% byagizwemo uruhare n’imitwe yitwaje intwaro irenga 250 muri aka gace.
Iyi mibare ni iki inyereka? Ni uko gutunga agatoki M23 ari ugushaka impamvu. Kwemera ko inyeshyamba zafasha abakobwa n’abagore ku ngufu, kuki bikwiye kuzigerekwaho nyamara hirengagijwe ibihamya by’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abacumbikiwe mu nkambi, basanzwe mu duce tugenzurwa na Leta.
Igiteye agahinda ni ugukoresha abagore b’inzirakarengane bahohoterwa hagamijwe gukora politiki yirengagiza ibibera aho batuye.
Ntacyo bitwaye kuko mu nyandiko igenewe abanyamakuru ya MSF ntaho ihuza u Rwanda n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu Mujyi wa Goma.
Icyo gusigarana mu byatangajwe na MSF ni uko Guverinoma ya Congo yananiwe guha abaturage bayo bakuwe mu byabo amazi meza no kuborohereza kubona serivisi z’ibanze ndetse no kubarinda. MSF yahariye Leta ya Congo inshingano zo gukora akazi kayo.
Ikibabaje ni uko aho gukurikira izo nama za MSF cyangwa ngo atange ibitekerezo adaciye ku ruhande, Samantha Power we yahisemo kwitwara gutya ‘kuko wenda yanga kubabaza no kwiteranya na Tshisekedi’.
Impamvu yose yashingiraho akagerageza kwerekana ko ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bibera i Goma byatewe no kwirwanaho kw’abarwanyi ba M23 kuva mu 2021, aremeza ko abantu babigizemo uruhare na Guverinoma ya RDC batabinengerwa.
Nizera ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina tubona muri aka gace rikongezwa na Leta ya Congo yananiwe kugira icyo ikora. Mu gihe impamvu muzi ku bibazo by’umutekano n’imikorere idahwitse zitarashakirwa umuti, izi mvururu n’ihohoterwa bizakomeza, M23 n’u Rwanda byaba bihari cyangwa bidahari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!