00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubupfura: Umuco mwiza usendereza umubano mu bantu

Yanditswe na

Sharifa K. Uwase

Kuya 19 March 2015 saa 06:40
Yasuwe :

Abantu bose ku isi aho bava bakagera ni bamwe, yaba uko bateye cyangwa uko batekereza, ariko igitandukanya umuntu n’undi ni imico ye n’uburyo yitwara.

Ubupfura ni umuco mwiza ugereranywa n’amahame ngenderwaho y’imyitwarire myiza yemewe mu bantu bafite ibyo bahuriyeho (Sosiyete runaka).

Umuntu wese urangwa n’imico myiza (ubupfura) akundwa ndetse akanubahwa na buri wese aho agenda no mu byo akora. Bitandukanye rero n’umuntu utagira ubupfura, kuko nta muntu umwiyumvamo.

Ubupfura bujyana n’imico myiza n’ubunyangamugayo

Iby’ingenzi biranga ubupfura usanga ahantu hose ku isi bidatandukanye cyane, yewe n’iyo hari ibidahura kenshi biba ari utuntu duto cyane abantu batandukaniyeho.

Kuramukanya: Ni kimwe mu bimenyetso bito biranga ubupfura, ariko bikagira umumaro munini. Rimwe na rimwe usanga bigora bamwe cyangwa babifata nko guca bugufi cyangwa kwisuzuguza, ariko mu by’ukuri umuntu muto, yaba mu myaka cyangwa mu kazi, akwiye kuramutsa umukuriye ndetse n’uwaramukijwe akikiriza indamutso.

Imvugo ituje: Umuntu uvuga acishije bugufi kandi akavugana ikinyabupfura mu gihe aganira, ni ikimenyetso cyo guha agaciro uwo bavugana ndetse anamutega amatwi. Kuvuga ucishije make byonyine ntibihagije, ugomba no gufata umwanya wo gutega amatwi uwo muvugana.

Kutishyira imbere: Mu gihe na none mwahuriye ahantu muri benshi, iyo ugize icyo ukorera abandi (nko gutanga icyo kurya cyangwa kunywa) ni byiza guhera ku bandi ukaza kwiherutsa kuko bigaragara neza. Garagariza abo muri kumwe ko ari ab’agaciro.

Ubwubahane: Gufungurira umuntu umuryango w’imodoka, ni ikintu kigaragara nk’aho ari gito, ariko mu by’ukuri gishimisha ubikorewe kandi kigaragara nk’umuco mwiza kimwe nko kuba utwaye imodoka ugaha inzira umunyamaguru.

Umuco mwiza rero ntago ukwiye kugaragarira ku bo uzi gusa. Umuntu yakagombye guharanira kwitwara neza no mu gihe ashyikirana na rubanda, kabone n’iyo mwaba muhuriye mu muhanda witambukira.

Hari urutonde rurerure rw’ibigaragaza ubupfura, usibye ko hari abantu bamwe baba batazi akamaro kabwo muri sosiyete, ariko bagenda babyiga gahoro gahoro uko bagenda babana n’abandi.

Ariko hari n’abandi bazi akamaro k’ubupfura, bakirengagiza nkana bitewe n’ubutunzi cyangwa urwego runaka baba bamaze kugeramo bakibeshya ko kugwa neza ari ukwisuzuguza.

Hari ibintu byinshi bigaragara nk’aho ari bito ariko mu byukuri bikurikijwe neza byakubaka sosiyete. Urugero nk’iyo ukomerekeje umuntu utambuka aho kumurusha uburakari cyangwa kwirengagiza ukaba wamubwira uti ’Komera’.
Gushima na byo ni umuco mwiza kabone n’ubwo waba ukorewe ikintu gito cyangwa se wabashaga kukikorera.

Gushima ibyiza abandi bagezeho, na byo ni ubupfura. Gushimira uwambaye neza, uwitwaye neza mu gikorwa runaka, no kumenyesha umuntu ko hari icyo yakunguye (wamwigiyeho), birafasha cyane, kurenza ko wakwitegereza umuntu akibaza ahubwo niba hari ikibazo cyavutse.

Ni byiza ko buri wese mu buzima bwe bwa buri munsi yajya agerageza gukurikiza utuntu duto duto twatuma abanira neza uwo babana, kuko buri wese aba akeneye kwishima mu buzima.

"Banira bose neza, kuko nawe wifuza kunogerwa n’ibyo bagukorera."

Sharifa K. Uwase


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages