00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo narokowe n’Imana ubwo mama yemeraga kuba intwari ngo umwe mubo bari bihishe hamwe arokoke

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 February 2017 saa 07:41
Yasuwe :

Amazina yanjye nitwa Ntawuzumunsi Dominique, navutse ku itariki 3/04/1994, mvukira ahitwaga Komini ya Rutonde, ubu ni mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Munyaga. Nkiri muto nakundaga kumva mama avuga ko hari umuntu natabariye ubuzima ariko sinsobanukirwe kuko nari nkiri muto simbyiteho.

Nyuma y’igihe ubwo nari maze gukura ntangiye guca akenge, nibwo naje kumubaza uburyo narokoye umuntu kandi nari nkiri umwana muto, kandi hari mu bihe bigoye.

Mubaza uko byagenze atangira ansobanurira muri aya magambo agira ati “Uwo muntu yitwaga Martin, mbere y’intambara yari Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri mu yahoze ari Perefegitura ya Rwamagana muri Komine ya Rutonde.

Yakomeje agira ati “ Ubwo twahungaga twahungiye ahantu mu rusengero tuhageze batubwira ko harinzwe nta kibazo turi buhure nacyo, baduhaye ibyo kurya batwereka naho turi bube turi. Tuhageze twahasanze n’abandi benshi bagendaga bahazanwa muri ubwo buryo bwo kuvuga ko ariho harinzwe nta muntu n’umwe wagira icyo abatwara bafite gutuza.

Nyuma yo kuhagera nibwo haciyeho akanya bazana uwo mugabo witwaga Martin, mama yambwiye ko yari amuzi nk’umuyobozi ukomeye cyane ngo nta handi bari baziranye cyangwa ngo bagire n’ikindi baba baziranye ho. Sinumvaga uburyo umubyeyi yakemera gutamba umwana we ku bw’ubuzima bw’undi muntu, yewe badafite n’icyo bapfana.

Nyuma yo kuhagera babaye aho ngaho n’abandi benshi, n’uwo mugabo Martin abarimo, nuko nyuma y’umunsi umwe nibwo haje abazungu bari kumwe n’abandi bicanyi, nuko batangira kubaza umuntu witwaga Martin, muri babandi bari bihishe aho bose ntawaruzi ngo Martin ni muntu ki?

Martin yaje kwibandwaho kuko babazaga abari bihishe aho bose ntibamubonemo cyangwa ngo yiyerekane, ikindi n’uwari yamutanze ngo yicwe ntiyari yigeze abasobanurira ibye neza, nibura ngo babigendereho bamushakisha.

Nubwo bamushakiraga kumwica nta n’umwe mu bamushakaga wari uzi isura ye neza, ikindi kandi nuko bavuga ko nibaramuka bamusanzemo n’abari aho bose bari bwicwe, ngo kuko bari kuba ari ibyitso bye.

Martin nta kuntu bari bataragize ngo bamubone ariko baramubuze, bakomeje kuvuga ngo niba arimo yigaragaze abandi bataricwa, uwari uzi isura ye neza yari mama gusa, nuko mama amaze kubona ko nibakomeza kubaza bari bumubone, kandi nibamubonamo n’abari aho bose bicwa, nibwo yigiriye inama yo kuntanga nk’igitambo cy’abandi kugira ngo bakire.

Nari umwana muto utaruzuza n’ukwezi, yewe sinari nanareba neza, mama nibwo yafashe Martin amucyenyeza igitenge muri bimwe mubyo yari yahunganye, afata n’ikindi akimutega mu mutwe, mbega aba nk’umugore, ibi mama yabikoze ubwo bari bamaze gufata umwanzuro wo gutandukanya abagabo n’abagore ngo bajye ukwabo kuko bari benshi kumubonamo bitari kuborohera kandi nawe yari afite ubwoba bwo gupfa ntiyari guhaguruka mu bandi ngo yitange.

Nibwo mama yemeye kuba intwari, nuko birangiye nibwo hatangiye igikorwa cyo kubavangura abagabo ukwabo n’abagore ukwabo, ibyo bagiye kubikora mama yamaze gucyenyeza Martin bya bitenge n’umwitero we anamugira inama yo kugerageza kwifata nk’abagore, arangije abimucyenyeza neza ku buryo bitari bugwe. Ni bwo batangiye kubavangura, mu gihe cyo kubavangura kubera ko ntawari uzi isura ye neza , nibwo baje kumujyana mu gikundi cy’abagore, nuko batangira kumushakisha mu bagabo bari basigaye, bagendeye ku rutonde rw’amazina bari baje bitwaje.

Baramushatse baramubura nyuma nibwo barambiwe kushaka, niko gufata umwanzuro wo kujya gushakira ahandi. Martin arokoka atyo n’abandi benshi bari kuhasiga ubuzima.

Mwita intwari, ubu niyo turi kumwe mwita intwari. Murakoze murakarama!

Tel: 0785128251/0725632136


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages