Inzego z’intwari ni eshatu: Imanzi, Imena n’Ingenzi. Muri iki cyiciro cy’Imanzi hagaragaramo Ingabo itazwi izina, Major General Fred Gisa Rwigema naho urwego rw’Imena harimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Uwilingiyimana Agathe, Félicité Niyitegeka hamwe n’abanyeshuri b’i Nyange. Abo bose bagaragaje umurava n’umuhate banatanze urugero rwiza.
Abanyarwanda n’abanyarwandakazi baranzwe n’ibikorwa by’intwari
Urwego rw’Imanzi rushyirwamo intwari zatabarutse, zaranzwe n’ibikorwa byiza by’akataraboneka ku rwego rwo hejuru mu kugaragaza ubwitange butizigama ugasiga byose, hakabamo kwigomwa inyungu bwite hashyirwa imbere inyungu z’igihugu, zifitiye akamaro kanini ku mibereho rusange y’Abanyarwanda nko kwitangira igihugu no kugikura mu kaga gakomeye hagaragaramo, Major General Fred Gisa Rwigema.
Ni intwari iri mu cyiciro cy’Imanzi yagaragaje umutima utangaje wa kigabo mu rwego ruhanitse mu mibereho ye yose. Yagaragaje umutima utangaje, yigomwe byinshi yari afite n’ibyo yarashoboye kugira byinshi, abigurana urukundo rw’abanyarwanda.
Ibyo byanamuviriyemo kugwa ku rugamba yari ayoboye rwo kubohora u Rwanda mu Ukwakira 1990 ubwo yari Umugaba w’Ingabo za FPR Inkotanyi.
Ingabo itazwi izina ni iyatoranijwe ihagarariye izindi zose zitabashijwe kumenywa zaguye ku rugamba cyangwa zashoboraga kurugwaho rwo kubohora u Rwanda.
Ingabo itazwi ni ikimenyetso gihebuje cyo guha icyubahiro abana b’u Rwanda bitanze baharanira guhanga no kwagura u Rwanda, baharanira ubwigenge n’ubusugire bwarwo, bitabiriye impuruza batizigamye kandi badatinya guhara ndetse no gutanga ubuzima bwabo ku bwa rubanda.
Uwilingiyimana Agathe yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore kuva kuwa 17 Nyakanga 1993 kugeza kuwa 7 Mata 1994 mu gihe cya Jenoside yishwe n’abari ingabo z’igihugu.
Yagiye agaragaza ibikorwa bya kimuntu kuko mu buzima bwe bwose aho ava akagera atigeze ashyigikira amoko ahubwo agerageza kugarura ituze mu gihugu cyari kigabijwe n’abicanyi.
Ntawashidikanya ko ari umwe mu bagore b’Abanyarwanda baharaniye uburenganzira bw’Umunyarwandakazi. Ubu abarizwa mu Ntwari z’u Rwanda mu rwego rw’Imena.
Urwego rw’Ingenzi ni intwari iyinga Imena, ikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibitekerezo cyangwa ibikorwa by’ingirakamaro birangwa n’ubwitange buhebuje no kugira umutima ukomeye. Intwari igira uruhare mu kwagura igihugu mu iterambere ndetse n’umutekano.
N’ubwo bwose Jenoside yateguwe Abanyarwanda bose ntibagiraga umutima w’ubwicanyi kuko ubwo yabaga na nyuma yayo, ubuzima bw’Abanyarwanda benshi bwari mu kangaratete, gusa nubwo muri iyo minsi yashize habayeho ubwicanyi abantu bamwe barabaye nk’abatagira umutima, hari abandi bari bafite umutima wa gitore.
Ahagana mu 1995 bamwe batangiye guhuza abacikacumu, imfubyi n’abandi barokotse Jenoside bakabafasha, bakabaturisha ndetse bakabagarura mu buzima kuko bari barihebye, abenshi barahahamutse maze bariyubaka abo bantu bose bakoze ibyo ni intwari.
Ibyo bigaragazwa n’ibikorwa bitandukanye byagendaga bikorwa, n’ubwo kari akazi katoroshye babikoranaga umutima wa kimuntu, gukunda igihugu no guharanira inyungu rusange kandi nta n’ibintu bya mirenge bari bafite.
Hari n’abitabye Imana ndetse n’abandi bakiriho babohoje u Rwanda bose bafite umutima w’intwari kandi bashyize hamwe bemera no gushyira ubuzima bwabo mu kaga ko bari bafite umuhate no gukunda igihugu cyabo cyari mu kaga, kuko ubwo bwitange bwabo bugirwa na bake.
Aho uhita wumva ingabo zose zabohoye u Rwanda. Ingabo za FPR Inkotanyi zagize ishyaka ndetse n’umurava mu ibohorwa ry’u Rwanda. Mu ntambara bari barimo kandi nkuko babigaragaje ntabwo intwari icika intege kabone n’ubwo yaba ibonye igiye gutsindwa irakomeza igahangana kugeza igeze kucyo yaharaniye.
Kuko iyo urebye uburyo ingabo za FPR Inkotanyi zatangiye urugamba ari abasirikare bake cyane bafite n’intwaro nke, ibyo ntibyatumye badatangira urugamba bakanarutsinda barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Na nyuma y’urugamba berekanye ubutwari bwabo mu bikorwa byo guteza igihugu imbere n’Abanyarwanda bubakira abatishoboye mu miganda ndetse n’ibindi.
Intwari ubundi irangwa n’urukundo kuko urukundo ntacyo rukora kidahwitse kandi akarwanira ishyaka abandi.
Intwari irangwa n’ubwitange buhebuje yagize mu gikorwa runaka, nkuko Paul Kagame yabigaragaje kugeza n’ubu.
Ibi ni bimwe mu bikorwa by’ubutwari icumi biranga Paul Kagame birimo kugira umutima udatinya gushyigikira icyiza, ntatinya kugaragaza ikibi no kukirwanya kandi akaba areba kure akamenya ikiza n’ikibi akamenya n’ingaruka cyagira ku gihugu.
Ashyira imbere ubusugire n’amajyambere y’igihugu hamwe n’ubumwe bw’Abanyarwanda, akaba aribyo byatumye ashyiraho ingamba zitandukanye harimo gushyiraho Ikigega Agaciro hamwe na Ndi Umunyarwanda agaharanira no kwigira kw’Abanyarwanda mu kubumbatira ubusugire bw’igihugu. Yirengagije inyungu ze bwite maze aharanira inyungu rusange yiyemeza kubohora u Rwanda afatanyije n’izindi ngabo za FPR Inkotanyi maze agaragaza ubutwari bwe kuko byanashobokaga ko yahasiga ubuzima. Kandi agira ubushishozi bwo kumenya ukuri kutagaragarira buri wese.
Perezida Kagame arema by’umwimerere, akanateza igihugu imbere mu nzego zose zinyuranye za politiki, ubuyobozi, umuco, mu bukungu no mu mibereho myiza y’abaturage.
Perezida Kagame arangwa n’ibikorwa byiza bitandukanye binabera abandi urugero rwiza mu kwiteza imbere. Arangwa no kugira umuco mu myifatire, mu mibanire no mu mikorere ye n’abandi, ibyo bigaragazwa n’imibanire iri hagati y’ibindi bihugu n’u Rwanda.
Anagira umutima ukunda igihugu ndetse n’Abanyarwanda ku buryo buhebuje aho kubarutisha ibintu, ibyo bigaragazwa n’imbaraga yashyize mu butabera n’amahoro ndetse no mu bumwe n’ubwiyunge.
Perezida Kagame ntawashidikanya ko ahorana n’Abanyarwanda mu buzima bwabo bwa buri munsi aho ubwe abasanga no mu nzego z’ibanze ndetse no mu turere twabo bakamubwira ibibazo bafite ndetse akanabafasha kubishakira umuti.
Ibyo ni bimwe mu bituma akomeza gutwara ibikombe byinshi bitandukanye, bimwe muri ibyo bihembo harimo icyo yahawe muri Kanama 2007 nk’umuntu wahagaritse Jenoside, naho muri Kamena 2011 yongeye ahabwa icy’umuryango urengera ikiremwa muntu.
Ibyo byose nibyo bituma afatwa nk’intwari mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Siwe gusa nawe wabikora. Kuba intwari biraharanirwa kuko igihugu kitagira intwari gipfa. Haranira nawe kuba umwe mu ntwari z’u Rwanda ukora ibikorwa by’indashyikirwa, utanga ibitekerezo byubaka ukanabera abandi urugero rwiza mu bikorwa byiza ukora. Intwari igira umutima wa kigabo, gukunda igihugu, kandi ikacyitangira mu nyungu rusange byaba ngombwa ikanahamenera amaraso.
Nishimwe Hirwa Vincent De Paul
Tel: 0727693848/0785105610/0788463575
Email:[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO