Intangiriro
Muri iyi nyandiko turavuga muri make ku bigwi byaranze intwari ndetse n’ibikorwa by’ubutwari mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihe yabaga na nyuma yayo.
Amateka yaranze intwari z’u Rwanda mbere ya Jenoside
U Rwanda mbere y’abakoloni na nyuma yaho no kugeza ubu rwajyiye rurangwa n’intwari, ibikorwa bya gitwari mu buryo butandukanye.
Dushingiye ku mateka y’abami tuzirikana ibikorwa by’ubutwari by’abami nka Ruganzu Bwimba, Ruganzu Ndoli, Mutara wa III Rudahirwa Charles Leon Pierre baharaniye kwagura u Rwanda, ubusugire bwarwo , kutavangura no kwishyira ukizana kw’abanyarwanda.
Ibi babikoraga bagira intego zikomeye kandi zihamye, baharaniraga ibigwi n’ishema ry’igihugu. Mbere y’umwaduko w’abakoloni Abanyarwanda bari bunze ubumwe budadiye, bagiraga itorero(irerero) bakigiramo indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, bahabwaga imyitozo ya gisirikare, bakigishwa kudatinya, kwitangira igihugu kandi bakiga kumasha. U Rwanda rwagabaga ibitero byo kwagura igihugu babikoraga batirebaho ubwabo ahubwo mu nyungu z’igihugu bamennye amaraso yabo bitangira u Rwanda. Abagaragazaga ubutwari bw’indashyikirwa barashimwaga bakambikwa imidari n’impeta by’ishimwe kandi bagacanirwa uruti hakurikijwe ubwitange bwabo.
Abakoloni bageze mu Rwanda bamwe mu Banyarwanda bakomeje kurangwa n’ubutwari bwo gukomera ku cyari gihuje Abanyarwanda, kwanga ivangura na bagashakabuhake mu politiki za mpatse ibihugu. Ngo ntabyera ngo de, ubutegetsi bwaje kuyobya u Rwanda, bwimika amacakubiri ashingiye ku moko, bashyigikira ibyifuzo by’abakoloni, Abanyarwanda baricwa, baratwikirwa abandi bahunga igihugu.
Ubutwari bw’abana b’u Rwanda muri Mata 1994
Mu gihe ubutegetsi bubi bwabibaga amacakubiri, bwanakomeje gucengeza mu Banyarwanda ko atari bamwe, ko bataturutse mu rwa Gasabo bose ndetse ko abiswe Abatutsi bakwiye kwicwa, Jenoside yari imaze imyaka myinshi icurwa irakorwa, Abatutsi baricwa amahanga arebera.
Baca umugani ngo “Uguhiga ubutwari muratabarana”, Abanyarwanda bari barahunze bagize ibitekerezo by’ubutwari ntibihanganiye kurebera amarorerwa yariho akorwa, bahize ko niyo babura ubuzima bwabo ariko bagakiza imbaga yari mu kaga.
Tuzirikana cyane ubutwari bwa Fred Gisa Rwigema wiyemeje gufata iya mbere akayobora ingabo zahoze ari iza APR akabura ubuzima bwe aharanira kubohora u Rwanda n’abandi bari kumwe tuzirikana ubutwari bwabo bukomeye.
Agathe Uwiringiyimana, Félicité Niyitegeka, Rwagasana Michel, abanyeshuri b’inyange ubutwari bwabo duhora tubuzirikana kandi tubwigiraho kuko bitandukanyije n’ibigwari kugeza n’aho bamwe babizize mu 1994, ubutwari bwabo bwabereye isomo Umunyarwanda wese n’abanyamahanga mukwiye imidari n’impeta by’ishimwe.
Ibikorwa by’ubutwari bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside
Ni iby’ikirenga kubona ubusobanuro bubiha uburemere nshaka kuvuga biragoye, intore izirusha intambwe, uwakuye Abanyarwanda mu icuraburindi akabakongereza urumuri rutazima, Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ubutwari bwe ni ikirenga uwacunguye u Rwanda n’Abanyarwanda aho rwari rugiye gusibwa ku ikarita y’Isi, yahagaritse Jenoside amahanga yabinaniwe, yarongeye yubaka u Rwanda bundi bushya, yunga Abanyarwanda, yacyuye Abanyarwanda bava ishyanga, aha Abanyarwanda amahirwe angana, yahaye umugore ijambo, yagabiye Abanyarwanda aho kwiturwa, ahesha ishema u Rwanda mu ruhando rw’amahanga, yateje imbere Umunyarwanda mu nzego zose ubu Umunyarwanda afite ishema ry’igihugu cye.
Umusozo
Kuri iyi nshuro ya 23 tuzirikana intwari z’igihugu n’ibikorwa by’ubutwari byaranze Abanyarwanda kandi bikibaranga,twebwe abanyarwanda ni ngombwa tweseko tumenya neza amateka y’ubutwari mu gihugu cyacu kuko ariyo cyubakiyeho, Abanyarwanda tugomba guhora dushishoza, tukarinda kandi tugasigasira ibyagezweho n’aho u Rwanda rugeze uyu munsi, ni ukubera guhitamo neza tugomba rero guhora tumenya guhitamo icyiza no kwifuza ko cyashyigikirwa ibihe byose.
Amazina: Sindikubwabo Emmanuel
Kaminuza y’u Rwanda
Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga
TEL:+250787900024
E-mail: [email protected]



















TANGA IGITEKEREZO