Mu Rwanda dufite intwari ziri mu byiciro bitatu, birimo Imanzi, Imena n’Ingenzi bitewe nibikorwa zakoze. Hari n’abandi Banyarwanda bakigaragaza ibikorwa by’ubutwari harimo na Perezida Kagame ushimirwa igikorwa cyo kuyobora ingabo zahagaritse Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda no kuba yaranashyizeho leta yimika ubumwe bw’Abanyarwanda bose.
Twese tuzi neza uko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwari rwarangijwe bikomeye ndetse rubura zimwe mu mbaraga zarwo ariko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabashije gukora igikorwa cy’indashyikirwa cyo kunga Abanyarwanda ndetse yerekana ko bashyize hamwe bakubaka igihugu kizira amacakubiri. Byatangiye kwigaragaza kuko u Rwanda ubu rusa n’urwabaye ishuri isi yose yigiraho ibikorwa by’iterambere n’umutekano kugeza aho buri wese urugezemo ataha atabishaka ahize no kuzagaruka kwihera ijisho ibyiza by’u Rwanda dukesha intore y’ikirenga Nyakubahwa Paul Kagame.
U Rwanda ubu ruri ku kigero cyiza mu iterambere n’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore ku rwego rw’isi yose ndetse aho mu Rwanda twatanze ibihugu byinshi ku isi guhishura ibanga ry’uko umwari n’umutegarugori bashoboye imirimo nka basaza babo. Ibi ku bihugu bifite abayobozi batareba kure nka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda biracyari inzozi aho biyumvisha ko hari ibyo umuhungu yakora mushiki we atashobora, ibi byose ni ibikorwa by’ubutwari twirata dukesha nyamugenda mu b’imbere Perezida wacu Paul Kagame.
Ntitwibagirwe ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame atajya aryama cyangwa ngo yicare adamarare ahubwo ahora azenguruka hirya no hino ku isi ashaka icyateza imbere Umunyarwanda wese aho ava akagera. Ibi byose hari abayobozi b’ibihugu ndetse hafi yacu (abaturanyi nk’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) bagera ku butegetsi bakirira ibya rubanda abaturage bagakena bagatindahara ariko Perezida wacu ahora ashakashaka yifuza kubona buri Munyarwanda wese aseka kandi abayeho neza ibi byose ni ingingo zigaragaza ko ari intwari y’u Rwanda ku rwego rwo hejuru.
Iyo urebye uburyo yitanga agafasha abaturage bo hasi aho twavuga nka gahunda ya Girinka, abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bivuza malariya ku buntu ibi byose ni ibikorwa bigaragaza ubutwari bwa nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Ubu abaturage bose barashima ibyiza twagezeho aho uva mu murwa mukuru wa Kigali wasubirayo hashize icyumweru ugasanga wagira ngo ni mu yindi si, ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza ariko burya umubiri udafite umutwe na roho uba upfuye, byose bituruka ku Mukuru w’Igihugu njye mbona ari intwari ku Isi hose.
Si jye jyenyine wabonye ubutwari bwe kuko no mu mahanga mu nama zikomeye baba bakeneye ko atanga ikiganiro ku ngingo zitandukanye kuko babonye ko ari umuntu ufite ibitekerezo byamarira Isi akamaro kanini twese tuzi ko aheruka mu Buhinde ubu akaba aherereye muri Mali aho hose baba bakeneye inama ze kuko ari ingira kamaro.
Twese tuzi uburyo yateje imbere ikoranabuhanga ubu tukaba twigirwaho n’isi yose ku bijyanye n’ikoranabuhanga.
Urugero rwa hafi muzi ko indangamuntu z’Abanyarwanda ziri ku rwego rwo hejuru ku buryo amahanga aza kureba intiti mu gukora indangamuntu zikoramye ikoranabuhanga.
Nsoza, ku rwanjye ruhande ndahamya nta bwoba mfite ko nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ari intwari idashyikirwa kandi yakoze byinshi byo kwigirwaho nkumva yashyirwa mu ntwari z’igihugu mu cyiciro cy’Ingenzi kitarashyirwamo umuntu n’umwe ndetse agakorerwa ikimenyetso kizashyirwa mu Mujyi wa Kigali hafi ya Kigali Convention Centre ku buryo uzajya ahagera wese azajya abona ko dufite intwari dukesha ibyo twagezeho byose nyuma y’ubutegetsi bubi twagize bugategura bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Sabato Eric mwene Ndinkabandi Elie na Bayorwahe Alexie, mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mukura.



















TANGA IGITEKEREZO