Iyo witegereje neza ibiteza umwanda muri utu duce tw’Umujyi wa Kigali, usanga uturuka ku bubaka badafite ibyangombwa, abubaka inzu zitajyanye n’icyerekezo ,ndetse n’abakora ubucuruzi butemewe bwo mu kajagari, barimo bacuruza ku gataro nk’ibigori,ibisheke,inyanya,n’ibindi.
Dore uduce 10 Umunyamakuru wa IGIHE yabashije kugeramo
1.Gitega – Nyarugenge
2.Kimisagara – Nyarugenge
3.Bannyahe – Gasabo
4.Gatenga – Kicukiro
5.Njamena – Kicukiro
6.Cyahafi – Nyarugenge
7.Nzove – Nyarugenge
8.Matimba – Nyarugenge
9.Kiruhura – Nyarugenge
10.Sodoma – Kicukiro
Ahandi
Uko iki kibazo cy’akajagari n’umwanda cyakemuka
Ubuyobozi bw’ibanze bukwiye gukemura iki kibaza cy’akajagari bushishikariza abaturage kutubaka mu manegega cyangwa kubaka nta byangombwa ndetse no kwirida gufata ruswa babaha kugira ngo bubake badakurikije ibyo byose twavuze ruguru. Naho ku bijyanye n’umwanda ugaragara muri utu duce, abayobozi bakwiye gukora ubukangurambaga bashishikariza abaturage kutamena imyanda mu mihanda cyangwa muri za ruhurura ,babashishikariza gukorana n’amakoperative atwara umwanda.
Igitekerezo cya Thamimu Hakizimana



















TANGA IGITEKEREZO