Ku itariki ya 1 Nyakanga 1979, u Rwanda rwijihirije hamwe imyaka 20 ya “Revolisiyo”, imyaka 17 y’ubwigenge, imyaka itandatu ya Repubulika ya kabiri n’imyaka ine MRND yari imaze.
Mu ijambo Perezida Juvénal Habyarimana yavuze uwo munsi, ngo u Rwanda rwari rumaze imyaka itandatu “Repubulika ya 2 ishubije Abanyarwanda icyubahiro n’amahoro bya ngombwa kugira ngo bahagurukire gushaka ibya ngombwa byabateza imbere.”
Habyarimana ati « Abakoze kudeta uhereye ku wa 5 Nyakanga 1973, bashakaga “kwibumbira hamwe kw’Abanyarwanda”.
Byahe se, ko yari politiki y’ikinyoma? Wiyibagiza ukuri, amateka ntiyibagirwe uko kuri ndetse akanibuka no kuyiyibagiza kwawe. Muri iyo mbwirwaruhame ya Habyarimana, nta na hamwe yigeze avuga ikibazo cy’Abanyarwanda bambuwe uburenganzira burimo n’ubwo kugira igihugu. Iyo habaho “kwibumbira hamwe kw’Abanyarwanda” bibaho uhereye mu 1973, nta Jenoside yari kuba nyuma y’imyaka 21.
Kubeshya ko gukuraho ubutegetsi bwa PARMEHUTU na Gregory Kayibanda byashubije Abanyarwanda “icyubahiro n’amahoro” byari ukwambura igice kimwe cy’Abanyarwanda agaciro. Umunyarwanda yagize igihe kinini cyo gusuzugurika mu mahanga.
Guhera mu mwaka wa 1959, u Rwanda ni cyo gihugu cyibasiye bamwe mu bana bacyo aho kurwanya Abakoloni nk’ibindi bihugu. Muri politiki n’ibikorwa bya PARMEHUTU umukoloni yari afite agaciro kurusha Umunyarwanda w’Umututsi.
Mu buhunzi Umunyarwanda yarababaye cyane arasuzugurika bihagije.
Umunyarwanda akitwa “akanyarwanda”, “umuraro”, “umupagasi” n’andi mazina adahesha umuntu agaciro. Abanyarwanda bagiye biyita amazina atari ayabo ngo babone amaramuko. Uwitwa Nsanzubuhoro akiyita “Nsanze”.
Uko kuri Habyarimana n’ubutegetsi bwe barakwirengagije. Ariko Abanyarwanda barakajwe no kutagira icyubahiro kubera kuba impunzi, ukuri ko bakeneye uburenganzira bwose harimo no guhabwa agaciro bakanubaka u Rwanda, ntikwabavaga ku mutima.
Ni muri uwo mwaka wa 1979 Ihuriro ry’Abaharanira Ubumwe bw’u Rwanda (RANU) ryashinzwe rishaka uburyo agaciro k’Umunyarwanda kaboneka.
Gukura kwa RANU kwagendanye no kunoza intego n’imigambi byatuma u Rwanda rusubirana “icyubahiro n’amahoro” nyakuri. Ni byo byatumye mu Ukuboza 1987 hashingwa umuryango FPR-Inkotanyi.
FPR yarakuze ishinga imizi irakomera. Mu gihe ikura vuba ubutegetsi bw’u Rwanda bukibaza ko buzayirengagiza bikarangirira aho. Ingero z’uko kutamenya Inkotanyi ni ibyandikwaga n’abashinzwe iperereza n’ubutasi mu Rwanda. Kandi hari ingero.
Rumwe muri izo ngero ni ibaruwa n’inyandiko ndende Captain Pascal Simbikangwa yandikiye Perezida Habyarimana ku wa 12 Mata 1990. Ni inyandiko Capt.
Simbikangwa agira inama Perezida Habyarimana guhindura byinshi mu butegetsi cyane cyane mu guhindura no gukuraho abari bakomeye mu butegetsi bwe.
Muri iyo baruwa mfite, ikaba yandikishije umukono mwiza, n’ikaramu ya wino mu ibara ry’ubururu, Simbikangwa (wakatiwe n’Ubufaransa ku byaha birimo Jenoside) yagize icyo avuga ku Nkotanyi:
“Ubwo muherutse mu Bufaransa, ibyo mwavuze ku kibazo cy’impunzi byakiriwe neza. Byatera ikibazo turamutse dusabye Uganda guhita ikora ibarura ry’impunzi z’Abanyarwanda hagamijwe kumenya abashaka guhunguka bagataha mu Rwanda n’abashaka gusaba ubwenegihugu bwa Uganda. Igitekerezo ni cyiza, ariko urugamba ry’Inkotanyi rwo guca intege abashaka kuguma muri Uganda, rutuma impunzi zose zishaka gutahuka. Keretse dukoresheje amafaranga y’Ibiro by’Ipererza mu gihugu (SCR), tukagura Fred Rwigema akabihagarika, dore ko anatunzwe n’imisanzu y’Inkotanyi. Dushobora kumwigarurira bitaruhanyije, biradusaba kubitegura neza, nta kundi twagira. Mbere y’ibyo, ibarura rikunze byatugwa nabi.”
Simbikangwa yashoje iyo baruwa hari icyo asa n’uwibagiwe kubwira Perezida Habyarimana cy’ingenzi yagombaga kwitondera.
“Ibyiza ni ugushyiraho Perefe w’Umututsi uzwi, aho gushyiraho uwahinduye ubwoko. Byatuma Abatutsi badakomeza kunenga guhezwa mu buyobozi no kugaragara nk’aho ubutegetsi bwacu bwubakiye ku ihezwa ry’Abatutsi kubera ko nta muperefe bagira.”
Muri ibyo yanditse, Simbikangwa ugaragaza ko yumvwaga cyane na Perezida Habyarimana, ntiyari azi Inkotanyi, icyo ziharanira n’amahame azigenga. Yumvaga ari nka ka ONG kayoborwa n’umuntu wapfa kugura uko ushatse ikibazo gihari kikarangirira aho.
Kureba ibibazo by’u Rwanda ukumva ko ari ikibazo cy’Abatutsi cyabonerwa igisubizo bahawe umwanya umwe wo kuyobora Perefegitura y’u Rwanda byari ukureba hafi bikabije.
Naho Simbikangwa yabonaga ikibazo gikomeye nk’ubuhunzi, igisubizo cyari ka ruswa baha Intwari Fred Rwigema. Iyo aza kumenya ko Intwari Gisa Rwigema n’Inkotanyi yari abereye umuyobozi atari abantu bagurwa cyangwa bagurika ngo bahare u Rwanda aba yaragiriye Habyarimana inama yo gutega amatwi ibyo Inkotanyi zishaka.
Nyuma y’amezi hafi atanu n’igice nyuma y’iyo baruwa, ingabo za FPR zatangije urugamba rw’amasasu rwo kubohora u Rwanda. Rwigema na bagenzi be benshi kandi bakiri bato, aho kwigura u Rwanda, amaraso yabo bayaha u Rwanda.
Habyarimana n’ubutegetsi bwe batangira kubeshya isi n’abanyarwanda ngo batewe batunguwe. Ubutegetsi bwa Habyarimana na Simbikangwa we, aho gusubiza ibibazo byari bihari bahitamo gukorera Abatutsi Jenoside.
Iby’uko banze kwemera imishyikirano n’ibyayivuyemo narabivuze mbere. Amaherezo iyo guverinoma iratsindwa. Uko kwibeshya kuri FPR-Inkotanyi ni ko gutumye Simbikangwa azasazira muri gereza, keretse inshuti ze z’Abafaransa nibamurekura imburagihe kubera amabanga basangiye.
Imyaka 30 irashize
Muri uku kwezi kw’Ukuboza Umuryango w’Inkotanyi uzizihiza imyaka mirongo itatu (30) ushinzwe. Muri iyo ukaba umaze irenga 23 uyobora u Rwanda. Muri iyo myaka 23, u Rwanda ruravugwa mu bihugu by’intangarugero muri byinshi. Byose bikaba byarateganyijwe ko bikwiye kuba kuva FPR yashingwa.
Ari mu miyoborere n’imibereho myiza, intambwe yatewe ntikwiye gusubira inyuma. U Rwanda ni igihugu gifite umutekano kikanawusangiza n’ibindi bihugu bikozwe n’abasirikare n’abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro mu mahanga. U Rwanda ruri ku mwanya uzwi ku isi mu korohereza abantu mu ishoramari n’ubucuruzi. Nta wutaruvuga mu bijyanye n’uburinganire bw’umugabo n’umugore.
Umunyarwanda urwaye ashobora kwivuza kubera ko hashyizweho gahunda ihamye y’ubwishingizi cyangwa ubwisungane mu kwivuza. Igihugu kikavugwa mu bya mbere mu kurengera ibidukikije, isuku aho abantu batuye, imiturire myiza harimo no kwubakira abatishoboye, uburezi kuri bose n’ikoranabuhanga risakazwa kuri benshi.
U Rwanda rwavuye muri politiki yo kwikingirana ubu ni nyabagendwa. None igihugu cyabaye icya mbere gukingurira Abanyafurika amarembo bakaza mu Rwanda bisanga. Vuba aha hanafashwe icyemezo ko guhera ku itariki ya 1 Mutarama 2018 utuye isi wese ahawe ikaze mu Rwanda nta mananiza.
Urutonde rw’ibyo FPR yagejeje ku Rwanda mu myaka 23 gusa iyobora, ni rurerure cyane uhereye ku guhagarika Jenoside, ugakurikizaho kurangiza ikibazo cy’ubuhunzi hashyirwaho politiki yo guha Umunyarwanda uburenganzira busesuye ku gihugu cye.
Urwibutso rwo kuva mu icuraburindi
Iyi sabukuru ya 30 y’Umuryango FPR-Inkotanyi ikwiye kuba umwanya yo kwibuka aho u Rwanda rwavuye. Ijambo kwibuka, Abanyarwanda barimenyereye mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uko kwibuka, ahanini kukaba uko kwibuka urupfu kurusha ubuzima. Iyi sabukuru ya 30, nibere Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko kuzirikana urupfu n’ubuzima by’igihugu cyitwa u Rwanda.
Abanyarwanda benshi, cyane urubyiruko, ntibazi cyangwa ntibibuka u Rwanda rwa mbere ya Jenoside na nyuma yaho gato. Ntibazi u Rwanda rwishwe rukazurwa.
Iyo ufashe abari mu mahanga guhera 1959-1994, babarirwa mu bihumbi amagana, usanga hari benshi batazi uko u Rwanda rwari ruteye mu mitegekere n’imibereho rusange y’abantu.
Muri abo Banyarwanda benshi bavugwa, ubu u Rwanda bazi ni uruyoborwa na FPR-Inkotanyi guhera muri Nyakanga 1994 (nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi) na nyuma ya 1997 (nyuma yo gusenyuka kw’inkambi z’impunzi z’i Burundi, Tanzania na Zaire).
Umuryango FPR-Inkotanyi wavutse mu Ukuboza 1987, amezi make u Rwanda rwijihije imyaka 25 y’ubwigenge.
Abana bavutse mu kwezi k’Ukuboza 1987, ubu bafite imyaka 30. Ari abo n’abandi benshi batabaruta cyane, batangiye kwiga mu mwaka wa 1994 cyangwa mbere yaho gato. Muri uko kwiga kwabo hari ibintu batazi bijyanye n’akarengane mu mashuri no mu mirimo n’ibinyanye no kwishyira ukizana mu gihugu.
Muri iki gihe ni nde wakwemera ko muri uru Rwanda higeze kubaho urupapuro rw’inzira (laissez-passer/ feuille de route) ku Munyarwanda ava muri Perefigitura ajya mu yindi n’urupapuro rwo gucumbika cyangwa gutura (permis de résidence ) aho utari usanzwe atuye!
Umuntu wurira indege ajya muri Uganda cyangwa Kenya, ntiwamubwira ngo apfe kwemera ko Umunyarwanda yakeneraga guhabwa uburenganzira bwo kugenda mu gihugu. Kuri uru rubyiruko rwacu ‘laissez-passer’ ni iyo kumugeza mu bihugu bya COMESA si iyo kuva mu ntara imwe ujya mu yindi!
Abo bagabo n’abagore, ubu bose nta n’umwe uzi ivangura ryakorwaga mu mashuri hashingiwe ku bwoko cyangwa akarere, ari mu gihe cya Repubulika ya mbere, ndetse no mu ya kabiri. Uretse n’ivangura ryakorerwaga mu mashuri nta n’akandi karengane gashyigikiwe na leta bazi.
Kwibukiranya ibyabaye muri iyi myaka ni inyungu ku rubyiruko yo mizero y’u Rwanda rw’ejo n’urw’ejo bundi. Kumenya ibibi si byo byiza cyane, ariko utazi ahabi igihugu cyavuye, ntiwamenya aheza hifuzwa gikwiye kuba cyangwa kujya. N’abiga kuvura bamenya igitera indwara n’urupfu.
Aho u Rwanda rugeze n’ikiharugejeje hari ababifata nk’ibintu bisanzwe kubera kutamenya aho rwavuye. Kubimenya, bikenera kumenya abishe u Rwanda n’uko babigenje. Ukamenya abaruzahuye n’icyo bakoze ngo igihugu gisubirane. Kubimenya bikaba nk’intwaro yo kurwanirira igihugu ngo kitazasubira mu icuraburindi.
Ejo hazaza hakwiye kuruta ahashize
Kugira ngo ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho bizarambe, ni uko urubyiruko rw’u Rwanda rwazakora ibishoboka byose rukibuka ko ari inshingano nkuru rufite. Hari igihugu cyavuye mu icuraburindi kikaba kiri mu mucyo. Urwo rumuri ntirugomba kuzima.
Abagize uruhare mu itangizwa rya FPR-Inkotanyi, abenshi bari hejuru y’imyaka mirongo 55 uretse ko abenshi bayirengeje cyane. Ibyo bigasobanura ko abavutse umuryango utangira bafite imyaka nk’iy’abawutangije mu 1987. Bisobanura ko bafite imbaraga nyinshi kurusha. Ariko abo bato b’ubu ntibafite akazi gakomeye nk’ako abato bo mu 1987 bakoze kugeza ubu.
Abatangije Umuryango, ahanini bakoreye ahakomeye. Bakoreraga mu bwihisho (mu mahanga no mu gihugu kirimo ubutegetsi barwanya) mu bushobozi buke. Ubu FPR-Inkotanyi, ni yo iri ku isonga ry’ubuyobozi bw’igihugu.
Abashinze n’abakoreye umuryango barwanyaga ikibi, biba na ngombwa ko hari abatanga ubuzima bwabo mu ntambara no mu mibereho yabo.
Nyuma y’imyaka 30 igisabwa gukorwa ni ukubungabunga ibyiza byagezweho no kurushaho gukora ibyiza birushijeho. Byose bigakorwa ku mugaragaro mu nzego zitandukanye mu bwisanzure, nta ntambara y’amasasu ikenewe. N’ubushobozi burahari.
Igikenewe ni ukumva ko ejo hazaza hari mu maboko y’urubyiruko, rushoboye kandi rushyigikiwe. Imyaka 30 iributsa ko ibyatangiye bizakomeza. Urumuri rwakijwe ntirukazime, kandi ntiruzazima.
Ibindi, muzahura na byo mu gitabo kirimo byinshi. Ni ah’icyo gihe.



















TANGA IGITEKEREZO