00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusanzu w’ingo mbonezamikurire z’abana mu guhuza inshingano za kibyeyi n’akazi mu Rwanda

Yanditswe na Ayanone Solange
Kuya 19 July 2023 saa 08:32
Yasuwe :

Iyo imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore isaba ko bwubahirizwa, kenshi yibanda ku gushimangira ko bafite uruhare rukomeye ku miryango yabo, sosiyete n’ibihugu muri rusange iyo bongerewe ubushobozi.

Ese ni gute ibikorwa byo kubongerera ubushobozi bitanga umusaruro ufatika? Mu Rwanda, hashyizweho gahunda yatangiye guhindura ubuzima bw’abagore, abana ndetse n’igihugu.

Mu 2011 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato, ECD, mu kugabanya imirire mibi ndetse n’ibibazo bijyanye n’igwingira ry’abana.

Kuri ubu imyaka 12 irashize iyi gahunda itangijwe [ubu imyaka irindwi iruzuye ivuguruwe) ndetse umusaruro yatanze ku bukungu bw’u Rwanda, imiryango ndetse n’abana nk’abayigenewe ntushidikanywaho.

Mbere y’ishyirwaho rya ECD, abagore bakora mu nganda z’icyayi n’iz’umuceri bahuraga n’imbogamizi uruhuri.

Umusaruro wabo wari hasi cyane kubera gukoresha imbaraga z’umurengera no kujya mu mirima bahetse abana.

Icyo gihe ntibashoboraga kwita ku bana babo bikwiye ku buryo byavagamo indwara za hato na hato n’ibindi bibazo bitewe n’aho bari no kutabona amahirwe yuzuye yo gukina.

Mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abagore baravangurwaga, bigatuma abatanga akazi bagira impungenge zo gukoresha ababyeyi by’umwihariko ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ari naho hakorerwaga akazi kenshi.

Abakoresha benshi mu Mujyi wa Kigali batangiye gushyiraho ECD aho bakorera kugira ngo borohereze ababyeyi benshi nkanjye bakorera mu biro.

Ibi byahaye ababyeyi kubona umwanya uhagije wo konsa bihoraho nyuma y’ikiruhuko cy’amezi atatu cyo kubyara, bifasha abana kwiyongerera amahirwe yo gukurana ubudahangarwa bw’umubiri.

Nubwo tuvuga ibi ariko ntitwakwirengagiza ko ababyeyi bungukiye mu kugira ubuzima bwiza ku miterere yabo n’ubwo mu mutwe bituma baharanira kugera ku ntsinzi mu byo biyemeje.

Izi ni zimwe mu nzitizi zikomeye ingo mbonezamikurire z’abana zashyiriweho gukemura. Kuva zashyirwaho, abakoresha bishimiye kubona ko umusaruro wiyongereye kuko abagore bita ku kazi n’umutima wabo, bazi neza ko abana babo batekanye kandi bitabwaho bikwiye.

Dufahe urugero, inganda z’icyayi zasanze abagore bafite abana batanga umusaruro wikubye kabiri uwo batangaga mbere y’uko ingo mbonezamikurire z’abana zishyirwaho.

Kuri ubu abana babaho ndetse bakitabwaho bikwiye ndetse bakungukira mu bufasha bahabwa mu myaka ya mbere y’imikurire yabo.

Furaha Claudine, ukorera muri Pink Mango, yongereye umusaruro we mu kazi nyuma yo gutangira gukoresha ECD.

Ati “Umusaruro wanjye mu kazi wariyongereye ubwo natangiraga kujyana umwana wanjye muri ECD yacu.’’

“Ubu nshobora gushyira umutima wose ku kazi kuko nzi neza ko umwana wanjye yitaweho. Ikindi kandi nkomeza kumugaburira inshuro eshatu ku munsi, ibintu ntashoboraga gukora kuko namusigaga mu rugo.’’

Gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana yibanda ku nkingi esheshatu zirimo imirire myiza, ubuzima, uburezi bw’ibanze, amazi meza, isuku n’isukura, kurinda umwana no kutamuheza ndetse no gutoza ababyeyi uko batanga uburere bukwiye.

ECD zigabanyije mu byiciro bitandukanye birimo urugo rw’umuturage aho umubyeyi ashyiraho ahantu abana bashobora kwigira maze bakahahurira bagahabwa uburere buboneye, aho imiryango yigenga, amadini n’abandi bashobora gushyiraho irerero n’ibigo byashyizweho na Leta.

Mu Rwanda hari ingo mbonezamikurire z’abana 31.271, muri zo 25.032 zibarizwa mu ngo zitandukanye. Ibi bisobanuye ko ibi bigo bitanga umusanzu udashidikanywaho mu bukungu bw’u Rwanda no gutanga umusanzu mu kubaka umukozi uhamye.

Jean Paul Nyandwi, ukora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) yavuze ko u Rwanda rwashyizeho iyi gahunda kuko babonye inyungu ifite.’’

Nyamara nubwo ibi bigo bitanga umusaruro ufatika biracyahura n’imbogamizi. Kuri ubu ibyinshi byubakiye ku bakorerabushake, ndetse hakenewe byihutirwa kongera ubushobozi bishyirwamo buzafasha gushimira abitanga, bakanashyira umwanya n’ubumenyi byabo mu kubaka ahazaza h’ikiragano gishya.

Ibi bikwiye kujyana no kwagura ndetse no kunoza birushijeho ibikorwaremezo ndetse n’ibikoresho bigezweho byifashishwa nk’imfashanyigisho.

Mu gihe twishimira impinduka ECD zigaragaza mu Rwanda ni ingenzi ko tunazirikana ko kubakira abagore ubushobozi no gushora imbaraga mu kwita ku bana bakiri bato bifite inyungu nyinshi cyane.

Gahunda yimakajwe n’u Rwanda ishimangira ko kubahiriza uburenganzira bw’abagore no guca inzira ibereye abana bituma sosiyete itera imbere, kandi ibyo bigendana no kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’ubukungu buhamye.

Ibyerekeye umwanditsi: Ayanone Solange ni umubyeyi ndetse akaba umunyamakuru. Yibanda by’umwihariko ku bitekerezo byerekana imbogamizi ababyeyi bashobora guhura na zo mu guhuza akazi n’inshingano zabo zo kurera.

Ayanone Solange asanzwe ari umunyamakuru
Ingo mbonezamikurire z'abana zagize uruhare mu guteza imbere imikurire no kuzamura ubumenyi bwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages