Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ibyaha by’intambara, mu kiganiro aherutse gutanga ubwo yasuraga u Rwanda, yavuze ko nta bimenyetso by’ubwicanyi cyangwa gufata ku ngufu byakozwe n’inyeshyamba za M23 muri Congo, kubw’ibyo nta birego bafite kugeza ubu. Yongeyeho ko nta n’ibirego byagakwiye gushyirwa ku bayobozi bakuru b’u Rwanda, kubw’impamvu imwe ari yo: Nta kimenyetso na kimwe gifatika cy’uko u Rwanda rufasha umutwe w’”Abicanyi”!
Bitandukanye n’ibyavuzwe n’Umunyamakuru witwa Chris McGreal wa The Guardian, wanditse ibyo Stephen Rapp yavuze akiyandikira ikinyuranyo cyabyo . Rapp yahimbiwe ibyo yavuze ndetse bahindura icyo yashakaga kumvikanisha.
Nubwo yavuze ko u Rwanda rutahanaguweho ibyo rukekwa, uku guhinduka kw’ibintu gutandukanye n’umwuka wazanywe na The Guardianm The Financial Times n’ibindi bitangazamakuru.
Tugarutse kuri McGreal wahoze ari umunyamakuru wa BBC, bigaragara ko atari ubwa mbere agerageza gukora umwitozo nk’uyu. Bigaragara ko ari umuntu ukomeretsa buri gihe, mu buryo budasubirwaho. Gutangaza amakuru arega u Rwanda akoresheje Raporo za Loni kuri Congo zikiri mu isuzumwa , kuri we ni nko kunywa icyayi, kandi siwe wenyine muri iyo ntambara. Abinyujije mu buryo bwiza bwo gukwirakwiza, itangazamakuru ashobora gutangarizamo ibyavuye muri LONI atabanjye kugenzura, nk’aho LONI idashobora kwibeshya ku isesengura ryose ikoze ku kintu cyo muri Afurika.
Iyi kampanye yabo ihishwe, yabaye uburyo bwiza bwo gukwirakwiza urwango n’imyumvire mibi yagumye mu mwijima w’imitima ya benshi, bafitiye ubuyobozi bw’u Rwanda. Ni gute wasobanura ubushake buke bw’abasesenguzi benshi mu kureba ibintu mu bundi buryo, cyangwa no kwiga ku kindi gice cy’ubuhamya bw’u Rwanda, mbere yo kugarura ibirego bya kera kuri Perezida Kagame n’ubuyobozi bwe; Birasekeje ukuntu Isi ihinduka ariko ikaguma ari imwe…Sinkunda gukoresha impamvu y’ubwoko, ariko biragaragara.
Igiteye inkeke kurushaho, ni ukuntu Umuryango Mpuzamahanga twese tugirira icyizere mu gushaka amahoro n’umutekano, wahaye inshingano za gukusanya raporo nk’iyi umuntu upfobya uvugira umutwe w’iterabwoba wa FDLR muri Congo, akanamamaza ivanguramoko mu Banyekongo. Imwe mu nyandiko nyinshi yatangaje mu miryango itegamiye kuri Leta, yatangaje ko Abanyekongo bavuga ikinyarwanda mu Kivu y’Amajyarugu n’iy’Amajyepfo, bagomba kwerekana ubwenegihugu ku gipimo kiri hejuru kurusha abandi Banyekongo. Nta banga riri mu bufasha bwe kuri FDLR kandi iri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba rwa LONI na Leta Zunz’Ubumwe Z’Amerika.
Ikimbuza amahoro cyane ni uburyo abatenkunga bo mu bihugu byateye imbere, bahisemo kumva ikibazo mu Burasirazuba bwa Congo. Nyuma yo guhagarika zimwe mu nkunga zabo no kwihangiriza guverinoma y’u Rwanda bagendeye ku birego bidafite ishingiro, ese aba “Baterankunga” bazirinda ibindi bibazo bakosore uburyo babona u Rwanda? Ese Rapp, ubu ubonwa nk’ishusho y’abo baterankunga babanje gutera ibuye ku Rwanda, mu gushyira mu gaciro ke azakomeza guhesha akaciro izi raporo, ubwo ubu azi ukuri kuri Steve Hege n’ibitekerezo bye bidasobanutse kuri iki kibazo? Yigeze yiga ku kwamagana ibyavuzwe n’abo bitwa ko ari impuguke? Mu kugerageza gukuraho ibyo abaterankunga bo mu bihugu byateye imbere bagiye bashinjwa ku Rwanda igihe batereranaga igihugu, bari gutiza umurindi abahakana Jenoside, abakurura urwango n’abanzi b’u Rwanda.
Ikibazo ni uko bashaka gukora amakosa amwe n’ayo muri za 90, aho bagendeye kuri raporo zitari ukuri bagatererana inzirakarengane imbere y’abicanyi babo. Stephen Rapp yaje mu Rwanda kandi yabashije guhura n’impunzi z’Abanyekongo. Yabashije kumva ubuhamya bwabo, ubu akwiye kuzana raporo ye bwite. Nibyo, ibyaha by’intambara byibasiye abaturage bo muri Kivu, by’umwihariko abavuga Ikinyarwanda. Ni nde wabahohoteraga, niba atari M23? Steve Hege na LONI barabizi kimwe nko mu 1994. Impunzi zatungiye agatoki Ambasaderi Rapp, umutwe wa FDLR na FARDC.
Umuryango Mpuzamahanga watangaje kenshi ko uhangayikishijwe n’imyivumbagatanyo ya M23 mu Burasirazuba bwa Congo. Bigeze bagerageza kumenya amaherezo y’inzirakarengane z’Abanyekongo? Bajya babona ko impunzi zirenga 30 000 zavuye mu byazo mu mezi abiri gusa, bagize umubare munini w’impunzi mu myaka 10 ishize, bazira urwango rushingiye ku moko rugaragarizwa Abanyekongo bakomoka mu Rwanda?
Mu guhora ishyira amakosa ku Rwanda ku bibazo bya Congo, LONI ibinyujije muri raporo zayo iri gutera inkunga umwuka mubi wo kwanga abanyamahanga no gushishikariza ihohoterwa ry’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda. Nk’umunyarwanda uzi aho ibi biganisha, ibiri kuba bimeze nk’ibyabonywe mbere. Iyo imbuto z’uburozi bwa Jenoside zibibwe mu gihugu, bituma abaturage bari basanzwe ari abanyamahoro bagera ku rwego rw’ubusazi bwo kumena amaraso.
Inshingano ubu ziri kuri Ambasaderi Rapp mu guhagarika umwuka mubi wose uri hagati y’ibihugu byombi byagakwiye gutwererana no kubana mu mahoro nk’abaturanyi b’inshuti. Icyo u Rwanda na Congo bigomba gukora ni ukuvanwa mu ruhererekane rw’ihohoterwa ridashira; abaturage bacu bombi barababaye bihagije.
Albert Rudatsimburwa,
Umwaditsi, n’umusesenguzi wa Politiki ku karere k’ibiyaga bigari



















TANGA IGITEKEREZO