Dore birongeye kandi…Human Rights Watch, mu ndirimbo yayo yo “Kwanga u Rwanda cyane” izanye indi raporo, irushinja hamwe na M23 “Gutangiza ubundi bwicanyi mu Burasirazuba bwa Congo” bifatwa nk’ibyaha by’intambara byo ku rwego rwo hejuru. Ibi si ubwa mbere tubibonye…ni ukwisubiramo mu bundi buryo! Twamaze kubona uburyo bw’imikorere nk’ubu kandi ibitangazamakuru biracyagendera kuri Raporo y’Itsinda ry’Impuguke za LONI kuri iki kibazo.
Biratangaje bihagije, umwanditsi wa Raporo ya Human Rights Watch akaba n’umushakashatsi wayo mu ishami rishinzwe Afurika, Anneke Van Woudenberg, yari hirya no hino mu bitangazamakuru bikomeye avuga kuri raporo atanditse…cyangwa yarabikoze? Uburyo zisa biragoye kubyirengagiza
Ku itariki 31 Gicurasi 2012, Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI) yatumiye abavuguzi b’ingabo n’igisivili bya MONUSCO, Toure Penangnini na Lt. Col Mactar Diop, bombi bagaragaje ukutagira agaciro kwa raporo y’impuguke za LONI ndetse banerekana ukubura kw’ibimenyetso by’uruhare u Rwanda rushinjwa muri iki kibazo.
Nyuma y’iminsi itatu gusa MONUSCO isobanuye iby’iki kibazo, Umunyamakuru wa Reuters ukorera I Kinshasa, Johnny Hogg yakomeje n’ibirego bimwe, kuri iyi nshuro agendeye ku byavuzwe na Human Rights Watch mu magambo akurikira “…Abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda batanze abasirikare 300 hamwe n’imbunda n’amasasu ku nyeshyamba ziri kurwanya ingabo za Leta y’abaturanyi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byavuzwe na Human Rights Warch kuri uyu wa Mbere…”
Ibibi kurushaho kandi inyuma hari Ikinyamakuru Financial Times, cyasubiyemo ibyavuzwe na Anneke Van Woundenberg mu magambo akurikira “Twabonye ko Abasirikare bakuru b’u Rwanda ku nzego zo hejuru bafite uruhare rugaragara mu gufasha M23…”
Kandi ibi mwa bantu mwe, nk’uko byakuwe muri Human Rights Watch byatumye Isi yose ireba nabi u Rwanda. Gusa ni gute babashije gukora iki kintu gifite imbaraga? Ni gute Ingabo za LONI hamwe n’ubushobozi bwazo bwa gisirikare n’amafaranga, zivuga ibintu bigahabwa agaciro gake kurusha Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu usanzwe ufite ububasha bukemangwa ku kugera ku makuru? Ibi ni kampanye ikoranye ubuhanga ya Human Rights Watch mu bitangazanakuru binyuze muri imwe mu nkingi zayo, Anneke Van Woundeberg, ugaragara ahantu hose.
Nk’uko byavuzwe n’urubuga nanojv.wordpress.com, “ Human Rights Watch ikora ubushotoranyi kuri Kigali mu biro ntaramakuru mpuzamahanga, igendeye ku isura yashyizeho kuri Congo”
Ntukeneye kuba umuhanga muri siyansi ngo ukeke umusaruro wifuzwa muri uyu muryango utegamiye kuri Leta; niba raporo ya LONI yari igamije ko u Rwanda ruhanwa n’Umuryango Mpuzamahanga, nk’uko byifuzwaga na Steve Hege kuva muri 2009, iyi raporo iherutse biragaragara ko yari igamije kugera ku cyo Human Rights Watch yagerageje kugeraho kuva kera bikanga, ari byo kujyana abayobozi bakuru b’u Rwanda mu Rukiko rwa Arusha!
Uku kurwanya u Rwanda n’amaranga mutima, ni bishya kuri twe, gusa birasanzwe ku yindi Leta, idatandukanye cyane n’u Rwanda…Leta ya Israel
Ntibyansabye gucukumbura cyane mu gutahura ibibazo byo mu myaka yashyize hagati ya Human Rights Watch na Leta y’Abayahudi.
Yashinzwe mu 1978 yitwa Helsinki Watch, Human Rights Watch ikorera I New York, iyobowe na Kenneth Roth, Uyu muyobozi utarigeze yitambwikwa mu nzira kuva mu 1993. Nk’uko byatangajwe n’Umuryango “NGO Monitor” Umuryango w’ubugenzuzi, ugenzura abandi bagenzuzi, dore amwe mu makuru kuri Human Rights Watch ashishikaje nubwo adafite umumaro munini cyane:
– Ingengo y’imari yayo y’umwaka yari Miliyoni 48 z’Amadorali y’Amerika mu mwaka wa 2010, Human Rights Watch yatangaje inkunga y’imyaka 10 ingana na Miliyoni 100 z’Amadorali yahawe n’umuherwe George Soros. Hamwe n’iyi nkunga uyu muryango wateganyaga kongera abakozi bawo ho 1/3 no “Kunoza politiki mpuzamahanga z’ibi bihugu biri mu nzira y’amajyambere, cyane nk’uko twabikoze n’ibihugu bikomeye byo mu Burengerazuba bw’Isi.”
– Benshi mu bayobozi ba Human Rights Watch bafite amateka yo kubogama mu bitekerezo.
– Mu Kwakira 2009, Uwashinze Human Rights Watch Roberts Bernstein yashyize hanze inyandiko mu kinyamakuru The New York Times(Yitwa: Abagenzuzi b’uburenganzira bwa muntu, babuze mu Burasirazuba bwo Hagati) yanengaga byimazeyo uyu muryango mu kutita ku ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu muri sosiyete ziherereye, mu kubagama kwawo k’ukurwanya Israel, ndetse no muri “Raporo zayo…zifasha abifuza ko Leta ya Israel yaba igihugu cyakomatanyirijwe n’amahanga.” Bernstein yashobora gusimbuza bimworoheye akoresheje u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga Bigari.
– Muri 2009, Human Rights Watch yakoze ikusanya nkunga muri Arabia Saudite ikoresheje ukubagama kwawo mu kwanga Israel n’ishusho y’”amatsinda ashyigikiye Israel” mu kwaka inkunga mu bantu bakomeye muri Arabiya Saudite. Muri uyu muhango, Whitson yagaragaje ko ibirego bya Human Rights Watch ku kubangamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu ari igikoresho mu mu ntego runaka yihariye.
– Muri 2009, Umusesenguzi mu bya gisirikare, Marc Garlasco yarezwe kuzura akaboze ku bitekerezo by’Abanazi. Yarahagaritswe by’agateganyo nyuma arirukanwa, ariko raporo ze ntizigeze zikurwaho. Nk’uko byanditswe mu nkuru ya Sunday Times, yitwa “Ikibazo cy’Abanazi kinjiye muri Human Rights Watch.”(yanditswe tariki 28 Werurwe 2010). Ikibazo cya Garlasco cyagaragaje ibibazo bikomeye muri uyu Muryango.
– Human Rights Watch ikura igice cy’ingengo y’imari yayo mu muryango wa Leta witwa Oxfam Novib Ducth ufashwa binyuze muri Guverinoma y’ u Buholandi.
Nk’uko bigaragazwa n’aya makuru, hari uwo byatangaza ko Kenneth Roth ari gukomeza imico ya kera y’Umuryango ayoboye, mu buryo bwose bushoboka? Ku itariki 11 Nzeri 2012, ubwo henshi ku Isi bifatanije mu kwibuka ibitero by’abiyahuzi kuri Leta Zunz’Ubumwe Z’Amerika, bigashegesha by’umwihariko Umujyi wa New York aho akorera, Kenneth Roth yari ashishikajwe no kwandika ku rubuga rwe rwa Twitter ibi bikurikira “Ingabo z’u Rwanda, zikiri muri Congo, zishobora kuba zifasha zikanihisha n’inyuma y’ibyaha by’intambara by’inyeshyamba za M23. Human Rights Watch yabitahuye.”
Ibi nari kubyirengagiza nkabifata nko kutamenya igihe kiza cyo kuvuga ibintu ku rugande rwe, iyo aba atarakoze ibindi bisa nabyo ku munsi wa mbere wo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; ibi njye mbifata nk’ubushotoranyi.
Turebye ibi byose, biragaragara neza kuri benshi ko Human Rights Watch ari umufatanyabikorwa wihishe inyuma mu kwenyegeza intambara muri Congo bikajyana n’icyifuzo cya Steve Hege cyo guhindura u Rwanda igihugu cyakomatanirijwe n’amahanga…Ababishyigikira mu kigare, bakwiye kugira ikimwaro.
Iki ni igitekerezo bwite cya: Albert Rudatsimburwa, Umusesenguzi wa politiki ku karere k’Ibiyaga Bigari



















TANGA IGITEKEREZO