00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyama zikomeje kwibazwaho byinshi muri “self-service”

Yanditswe na

Umutesi Gisèle

Kuya 17 July 2012 saa 08:10
Yasuwe :

Bimaze kumenyerwa ndetse bisa nk’ibyinjiye mu muco ko iyo ugiye muri resitora, mu bukwe cyangwa mu bindi birori bitandukanye, hari gahunda yo kwiyarurira, abantu biyarura ku biryo byose bitandukanye ariko bagera ku nyama ugasanga hahagaze umuntu ushinzwe gupimira abantu umubare w’inyama barya.
Ese ibi byaba biterwa n’iki?
Abantu batandukanye barimo abakuze n’abakiri bato twaganiriye bagiye bavuga ko biterwa n’uko inyama ziri mu biribwa bihenze cyane ariko kandi binakunzwe kuko ari (…)

Bimaze kumenyerwa ndetse bisa nk’ibyinjiye mu muco ko iyo ugiye muri resitora, mu bukwe cyangwa mu bindi birori bitandukanye, hari gahunda yo kwiyarurira, abantu biyarura ku biryo byose bitandukanye ariko bagera ku nyama ugasanga hahagaze umuntu ushinzwe gupimira abantu umubare w’inyama barya.

Ese ibi byaba biterwa n’iki?

Abantu batandukanye barimo abakuze n’abakiri bato twaganiriye bagiye bavuga ko biterwa n’uko inyama ziri mu biribwa bihenze cyane ariko kandi binakunzwe kuko ari imbonekarimwe mu miryango imwe n’imwe y’Abanyarwanda.

Inyama mu Rwanda zifatwa nk’ikiribwa cy’agaciro ku buryo iyo zibuze mu birori biba bigaragara ko hari ikintu kinini bikagera n’aho abantu benshi bibaza niba koko ibyo ari ibirori cyangwa se niba ari ikiriyo kuko iyo aricyo nibwo abantu baba badashobora kurya kuri ako kaboga.

Ibi kandi bishobora kuba biterwa n’imico y’abantu n’ibyo bashyira imbere kuko duherutse kubona ko hari hamwe mu y’indi mico itandukanye, iyo ari ukwiyarurira biyarurira ibindi uretse umunyigi (igitoki gitekeye mu makoma) kuko bawukunda cyane.

Ibi bintu biterwa n’uko abantu baba babikunze cyane bityo baramutse babaretse ngo babyiyarurire byahita bishira mbere y’ibindi byose kandi bikaba byanatuma resitora ihomba cyangwa byaba ari ibirori ntibikwire abantu bose, kuko usanga nk’uko bivuzwe haruguru arizo ziba bihenze.

“Erega inyama ziraryoha, ariko kandi zirahenda, urumva ko rero bagiye bareka ngo abantu biyarurire, bose bajya bashyiraho inyama nyinshi kuko aribwo baba bazibonye.” Ibi ni ibyatangajwe n’ umwe mu bantu twaganiriye utarashatse ko dutangaza izina rye.

Yakomeje agira ati: “Ariko rero usanga nk’ibishyimbo, umuceri, ibirayi n’ibindi, ari ibiribwa dukoresha mu buzima bwacu bwa buri munsi.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages