Nta gushidikanya na mba ko Augustin Mwanke Katumba* yari Umunyapolitiki w’inararibonye yuje ubuhanga kurenza abandi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva iki kinyejana cyatangira. Yarazwe igihugu cyacitsemo ibice, cyasenyaguwe n’intambara ndetse cyuzuye udutsiko twitwaje intwaro dukomeje kutorohera Guverinoma ya Kinshasa, atangira gushakisha inzira yageza icyo gihugu ku majyambere arimo amahoro, anaharanira ko cyakongera kugirana umubano mwiza n’ibihugu bituranyi, ndetse no kure y’aho.
N’ubwo yakomeje kugwiza abamwanga, Mwanke Katumba yakomeje gushakisha uburyo u Bushinwa bwakwinjizwa mu bikorwa by’iterambere rya Congo, hatabayeho gucana umubano n’ibindi bihugu bikize ku Isi. Ikiruta ibindi, ubushishozi bwe bwatumye agira uruhare rukomeye mu mibanire ya Congo n’u Rwanda. Imigenzereze ye ya Politiki yaganishije ku kubaka umwuka mwiza mu mubano hagati y’ibihugu byombi.
Gufatanya kw’ingabo za Congo Kinshasa n’abazirwanyaga mu mwaka wa 2009, byahaye icyo gihugu uburyo bwo kwiteza imbere mu mahoro. Byaharuriye inzira amatora yo mu mwaka wa 2011 n’umutekano mu karere muri rusange. Amatora ya kabiri yabaye mu by’ukuri kimwe mu bikorwa by’ubudashyikirwa bw’uyu mugabo; uburyo yayazanye mu mutuzo nyuma y’ukunengwa gukomeye.
Impanuka y’indege yo muri Gashyantare yahitanye Mwanke Katumba, yabaye intangiriro y’ibindi bihe birebire by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umwanya we ubu urimo icyuho, amakimbirane ni yose ku bifuza kumusimbura. Ese ubu ni bwo buryo twabonamo ikiri inyuma y’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Congo? Ese abashatse kumusimbura baba babigenza batyo ngo bagaragarize Perezida Kabila ko na bo bashoboye?
Byaba bigoye kwiyumvisha ko Mwanke yari gutangiza intamabara azi neza ko atari butsinde, cyangwa se imidugararo yari gusubiza igihugu mu bihe bibi, aho kuzamuka gitera imbere. Iyi manda ya kabiri ya Perezida Kabila yari ikwiye kuba iyo gusohoza ibikorwa no guteza igihugu imbere mu nzego zose no ku Banyekongo bose.
Kabila n’abantu be baguye mu kindi kibazo cy’imidugararo izagira, uko byamera kose, ingaruka mbi ku buyobozi bwe. Uruhare rw’Ibihugu bikomeye byatanze amasomo ku kwiyubaka kwa Congo bikanatoza ingabo z’icyo gihugu, ntirwasuzugurwa kuko ubu bisa nk’aho ubu na byo bigerwaho n’ibizazane.
Byafashe igihugu cya Congo imyaka icumi yose kugira ngo urwango n’ubwoba bishinge imizi mu batuye igihugu. Muri iyo myaka yose, bamwe mu benegihugu bafashwe nk’aho atari Abanyagihugu buzuye, abandi bagafatwa nk’abakorera u Rwanda rutarebwa ijisho ryiza n’ubuyobozi bwa Congo. Uru rwango n’urwikekwe byashinze imizi hakoreshejwe ibitangazamakuru biterwa inkunga na Leta ya Kinshasa.
Ubwo mu mwaka wa 2009 u Rwanda na Congo byafataga urugendo rw’imibanire n’imikoranire myiza kurushaho, byabaye nk’ibihagarika ubwumvikane buke bwabayeho mbere. U Rwanda rwagaragaje ubushake bwarwo rufasha Congo gukemura ikibazo cya CNDP, na yo yemerera u Rwanda kurwanya FDLR, nk’aho ibibazo biterwa n’aba bajenosideri bibangamira u Rwanda gusa.
Na none Kinshasa isa n’itaramenya umuzi nyakuri w’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo. Birashoboka ko Kabila n’abantu be baba batarigeze bemera ko baganjwe, bagasubizwa inyuma kandi bagatsindwa ku rugamba, bakaba kandi batanumva umubabaro ndengarugero n’intimba bifitwe n’abaturage ba Kivu, batewe no gutsikamirwa n’igitugu cy’abajenosideri babafata bugwate.
Mu myaka yakurikiyeho, Leta ya Congo yakomeje kuvugurura igisirikare cyayo ititaye ku ngabo nshya zinjijwemo (zivuye muri CNDP), kandi ntiyigeze igira ubushake bwo guhanagura urwango rugaragarizwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda. Byarushijeho kuba bibi, aho Abatutsi b’Abanyekongo batangiye kwibasirwa. Imyaka itatu nyuma y’ibi byose, twongeye gusubira mu bibazo nk’ibyahozeho, Congo irashaka gukubita icyitwa Umunyarwanda, kugira ngo yerekane ububasha nko mu bihe nk’iby’ingoma ya Mobutu.
Ku rugamba birasa n’ibyabaye mbere, aho ingabo za Congo zikomeje gukubitwa inshuro n’ubwo zifite ibikoresho byinshi by’intambara n’abasirikare baruta ubwinshi inshuro cumi ingabo z’abigometse. Ese ni nde wo guterwa ibuye? Nk’uko bimenyerewe, inzobere za LONI n’amaraporo adasobanutse atunga agatoki u Rwanda!
Ingabo zigometse ntizikeneye u Rwanda kugira ngo zitsinde iza Leta ya Congo, ibi ni urwiyerurutso gusa kandi ntawe utabizi. Ingabo za M23 zifite kandi zizi impamvu ikomeye zirwanira, zititaye ku byo Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye muri Congo n’abandi bakomeje kuvuga. Uko biri kose, bitinde bitebuke, niba impamvu barwanira zidahawe agaciro na Leta ya Congo, bizashyira iherezo ku buyobozi bwa Kabila.
Kuri Congo, gushakira umuti w’ikibazo mu mirwano byasa no kwiyahura, imishyikirano yonyine ni wo muti. Niba Kabila atabasha kumva ko buri muturage wese wa Congo harimo n’abavuga Ikinyarwanda, akeneye umutekano usesuye kandi wizewe, akaba atabasha kwiyumvisha ko FDLR ari ikibazo ku baturage b’Uburasirazuba bwa Congo, igihe kizagera Kinshasa itakaze Kivu zombi, birashoboka ko yazatakaza n’ibirenzeho.
Perezida Kabila ararwana n’igicucu cye ubwe (shadow), ararasa ibirenge bye ubwe, kandi aritegurira ihirikwa rye no gucikamo ibice kwa Congo, kandi nta mbaraga nta n’umuntu uzabasha kunga Congo ukundi.
* Augustin Mwanke Katumba yari umwe mu bajyana ba hafi ba Perezida Kabila, yitabye Imana ku itariki 12 Gashyantare 2011 mu mpanuka y’indege yabereye i Bukavu mu Burasirazuba bwa Congo.
Iyi nkuru ni igitekerezo bwite cy’uwayanditse ; nawe niba wifuza guhitisha igitekerezo cyawe kuri IGIHE.com mu buryo bw’inkuru, wacyohereza kuri email ikurikira : [email protected], nyuma y’isuzumwa kigashyikirizwa abasomyi.



















TANGA IGITEKEREZO