Ubwo Perezida Kagame na Kabila bahuraga I Goma ku itariki 9 Kanama 2009, byerekanye iherezo ry’imyaka irenga icumi y’amakimbirane hagati ya Kigali na Kinshasa, byari igikorwa ndangamateka. Abayobozi bombi bafashe icyemezo cyo kwirengagiza ibyahise bagakorera hamwe hagamijwe kugira aka karere ahantu hatarangwa amakimbirane, hari umutungo kamere urumbuka n’ubufatanye mu bucuruzi. Nk’uko byatangajwe n’abasesenguzi batandukanye, ibi byari kuba intambwe ya mbere mu rugendo rurerure kandi ruruhije.
Kugira ngo ibi bigerweho, buri ruhande byasabye rwereka urundi ubushake, bityo hakerekanwa ko buri ruhande rwiteguye kujya mbere ku nyungu z’ibihugu byombi.
Iyi niyo mpamvu yatumye u Rwanda rukumira Laurent Nkunda ubwo yendaga gufata Goma. U Rwanda rwateye indi ntambwe rushyigikira igitekerezo cyo gushyira ku ruhande Gen Nkunda kugira ngo umutwe wa CNDP ubashe kwinjira neza muri Congo nshya. Ubutumwa bwatanzwe mu ijwi rirenga kandi bwari busobanutse: Kigali nta kindi yashakaga uretse kugira umubano mwiza bishoboka na Kinshasa, kandi yarabigaragaje.
Ariko hamwe n’inkomere nyinshi n’abahitanywe n’intambara, abantu barakuwe mu byabo ndetse n’inyigisho z’urwango z’igihe kirekire, ni bande bashyira mu gaciro bari gukurikira iyi nzira? Ni gute wakunga abantu muri uwo mwuka w’ubwoba, urwango, ubujiji n’inkeke z’uko hashobora kubaho ubwicanyi bwo kwihorera mu ruziga rw’imidugararo idashira mu karere?
Ubuyobozi bw’ibihugu byombi bwashyizeho gahunda zitandukanye zigamije kuyobora no kongera guhanga ejo hazaza h’ibihugu byombi. Ubufatanye mu bikorwa bya gisirikare na komisiyo y’ubufatanye ihuriweho n’ibuhugu byombi(Joint Permenant Commission), ni bimwe mu byavuye muri iki cyerekezo. Kandi impande zombi zishimiye ibyavuyemo. FDLR yasubijwe inyuma ndetse icibwa intege ku ruhande rumwe, ikibazo cya CNDP cyakemuwe hifashishijwe inzira za politiki ndetse abarwanyi bayo binjizwa mu ngabo za Congo ndetse n’inzira yo gukorana bya hafi mu birebana n’ubukungu iri guharurwa biturutse kuri komisiyo y’ubufatanye ihuriweho n’ibihugu byombi.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakunze gushyirwaho igitutu n’imiryango ndetse n’ibihugu nterankunga ku rwego mpuzamahanga binyuze ku baba bayihagarariye mur icyo gihugu; ibihugu n’imiryango byo hanze bifite icyerekezo n’intumbero bitandukanye ku kuntu Congo Kinshasa nk’igihugu kikiri kwiyubaka gikwiye gufatwa. Yewe na bamwe muri bo bagaragaraho kuba bafitiye icyo gihugu imigambi myiza usanga bibanda ku bibafitiye inyungu bwite, bakananirwa gukurikiza uko ibintu biba biteye muri icyo gihugu no mu karere. Mu kunanirwa gukora ibi, bituma n’amahoro yari ratangiye kugerwaho asubira irudubi.
Urugero natanga rwa bugufi: Kenneth Roth, Umuyobozi Mukuru wa Human Rights Watch. Ku kugaragaza umuco utari mwiza wuzuye ikinyabupfura gicye, uyu mugabo yoherereje tweet Perezida Kagame amusaba guta muri yombi Gen Bosco Ntaganda ubwo twarimo twibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umwanya Bwana Roth yahisemo yohereza ubwo butumwa ugaragaza uburyo atitaye ku mubabaro w’abacitse ku icumu (kuko ubu ari bwo butumwa bwonyine bwoherereje u Rwanda buturutse muri uwo muryango); mu by’ukuri yari agamije kuvugisha abantu amangambure mu gihe amaso yose y’isi yari arangamiye ku Rwanda. Mu by’ukuri, iki gikorwa kigaragaza mu buryo bweruye ubucanshuro bw’uyu muryango wiyita ko ugenzwa n’ibikorwa byo gufasha ikiremwamuntu.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu yanenzwe cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahaye urubuga abaterankunga bo mu bihugu byateye imbere¬¬¬¬¬, rwo kotsa igitutu Perezida Kabila wari ukimara kongera gutorwa. U Bufaransa bwateye ubwoba buvuga ko buzagabanya ubutwererane mu bikorwa by’amajyambere na Congo Kinshasa ndetse n’inama ya Francophonie yagombaga kubera muri icyo gihugu ikimurirwa mu kindi gihugu. Koko?!!! Nk’aho u Bufaransa ari igihugu kidahembera abanyabyaha! Ubwo mperuka kugenzura, nasanze bwari kandi buracyari ubuhungiro ku bakoze jenoside ndetse n’abagize uruhare mu byaha by’intambara.
Igitutu kuri Perezida Kabila cyikubye inshuro icumi ubwo yasabwaga guta muri yombi Gen. Bosco Ntaganda wari warinjijwe mu ngabo z’igihugu mu myaka itatu ishize hamwe n’abandi barwanyi ba CNDP, muri gahunda yo gusubiza ubuyobozi bwa Leta ya Kinshasa intebe bwari bukwiye mu duce twahozemo CNDP ndetse no kugarura amahoro muri Kivu. Nubwo hari ingabo nyinshi za LONI muri Congo, umuryango mpuzamahanga ntiwari witeguye gukora aka kazi; inshingano zahariwe Abanyekongo. Amani Leo, Umoja Wetu, gukorana no kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo byari ibitambo kuri aritari y’abaterankunga bo mu bihugu by’abaterankunga.
Intambara yavuye muri iki gitutu na n’ubu iracyabangamira gahunda yo kugarura amahoro no kongera kubaka yatangiye muri 2009. Umubare w’abo yahekuye, imfu, abafashwe ku ngufu n’abaturage bakuwe mu byabo, ni byo byabaye ingaruka zabyo.
Uyu niwo musaruro wari witezwe n’urukiko mpuzamahanga rw’I La Haye, Human Rights Watch n’ibihugu bikize?
Amaherezo y’ibi ni ayahe? Ni nde uzatora ibice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yacikaguritse? Ni he tugeze dusubira iyo twavuye? Kuri ubu Kinshasa ntiri kuvura ibisebe ahubwo iri kubyongera.
Ababifitemo uruhare benshi bongeye kuzura umugara. Abarwanyi ba FDLR bongeye kubyutsa ibikorwa byabo ku bwinshi kimwe n’indi mitwe yitwara gisirikare, Mai Mai n’abandi bari kurushaho gushyira abaturage ba Kivu mu bibazo, ari nako bakomeza gutuma ubuzima bubera ingorabahizi Perezida Kabila.
Ni he tugomba kugarukira dusubira mu icuraburindi? Niba guverinoma ya Congo itsimbaraye muri aya makimbirane bizarushaho kugorana kuyakemura; kandi bizarushaho gushyira Congo mu bibazo. Ndetse umutwe muto nka M23 cyangwa indi izagira ubushobozi bwo kwaguka no kugora Kinshasa.
Mu nama iheruka ya Komisiyo y’ubufatanye ihuriweho n’ibuhugu byombi
yabereye I Kigali, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Congo yagize ati: “…niba urukundo rubaho, rugomba kwerekanwa cyangwa rugashyirwa mu bikorwa”. Ni iki kindi u Rwanda rwakora kugira ngo rwerekane “urukundo”?Ubufasha bw’u Rwanda bwagiye kure kurusha ububa bwitezwe ku nshuti ya hafi. Ushyize mu gaciro, Perezida Kabila akwiye kumenya ko vuba cyangwa cyera akwiye kurushaho kwizera u Rwanda n’akarere kurusha umuryango mpuzamahanga. Igisubizo kivuye imbere gifite agaciro kurusha icyerekezo cya Washington, Paris, Buruseli, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha cyangwa Human Right Watch, kuri ejo hazaza ha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuri wa munsi ntarengwa ubwo bazabasiga bakajya kure, Abanyekongo bazasigarana gusa n’abaturanyi babo kugira ngo bakorane. Nakongera nkababaza nti:”? Ni nde uzatora ibice bya
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yacikaguritse??”
Iyi nkuru ni igitekerezo bwite cy’uwayanditse ; nawe niba wifuza guhitisha igitekerezo cyawe kuri IGIHE.com mu buryo bw’inkuru, wacyohereza kuri email ikurikira : [email protected], nyuma y’isuzumwa kigashyikirizwa abasomyi.



















TANGA IGITEKEREZO